Inzu y’Amakoraniro nshya mu ishyamba rya Amazone
Mu ishyamba rya Amazone rwagati, hahagaze Inzu y’Amakoraniro nshya, nziza cyane y’Abahamya ba Yehova. Hegitari zigera kuri 52 z’igice cyo mu majyaruguru y’umugi wa Manaus, muri Burezili, ziriho ishyamba cyimeza. Iyo uhageze, usanganirwa n’urusaku rw’inyoni zo mu bwoko bwa gasuku, izigira umunwa munini (toucans) n’izindi nyoni nyinshi ziba ziri mu bushorishori bw’ibiti byera imbuto n’ibindi bivamo imbaho. Kuki iyo Nzu y’Amakoraniro yubatswe aho hantu?
Umugi wa Manaus uherereye ku birometero 1.450 uturutse aho uruzi rwa Amazone rwirohera mu nyanja, kandi utuwe n’abantu bagera kuri miriyoni ebyiri. Iyo nzu nshya izajya iteranirwamo n’Abahamya basaga 7.000 bo mu mugi wa Manaus no mu yindi migi iwukikije, ndetse n’abaturiye uruzi rwa Amazone n’imigezi yirohamo. Umugi uri kure cyane, ni uwa São Gabriel da Cachoeira, uri ku birometero bisaga 800 ugana mu burengerazuba bwa Manaus. Hari Abahamya bakora urugendo rw’iminsi itatu mu bwato baje mu makoraniro abera muri iyo nzu.
Kubaka Inzu y’Amakoraniro mu ishyamba rya Amazone rwagati, ntibyari byoroshye. Byasabye kuzana ibikoresho by’ubwubatsi byuzuye kontineri 13, biturutse ku cyambu cya Santos, muri São Paulo, binyuzwa ku nkombe za Burezili, bikomereza mu ruzi rwa Amazone mpaka bigeze ku kibanza.
Iyo Nzu y’Amakoraniro nshya, ni iya 27 yubatswe muri Burezili, kandi abantu 1.956 baje mu muhango wo kuyitaha wabaye ku itariki ya 4 Gicurasi 2014. Abantu benshi bari bishimye cyane kuko bwari bubaye ubwa mbere bateranira mu Nzu y’Amakoraniro.
Abari bateranye bumvaga utanga disikuru kandi banamureba. Icyo ni ikintu kidasanzwe kuko ahandi bajyaga bakorera amakoraniro, abantu benshi babaga badashobora kureba aho utanga disikuru ahagaze, kumubona byo bikaba ibindi bindi. Hari Umuhamya wagize ati “maze imyaka myinshi nza mu makoraniro, ariko ni ubwa mbere nareba umukino wa darame ushingiye kuri Bibiliya. Ubundi numvaga amajwi gusa.” Ubu aho umuntu yaba yicaye hose, ashobora kureba aho batangira disikuru.