Soma ibirimo

Inzu z’Ubwami zikoreshwa n’Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni

Inzu z’Ubwami zikoreshwa n’Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni

Kuva mu mwaka wa 1999 kugeza mu mwaka wa 2015, Abahamya ba Yehova bubatse Amazu y’Ubwami asaga 5.000 muri Amerika yo Hagati * no muri Megizike. Kandi kugira ngo Abahamya hamwe n’abandi bantu bagera kuri miriyoni baza mu materaniro yacu muri ako gace babone aho bateranira, hakenewe andi Mazu y’Ubwami 700.

Mu bihe bya kera, ntibyari byoroheye amatorero yo muri utwo duce kubaka amazu yo gusengeramo. Urugero, nko muri Megizike, Abahamya benshi bateraniraga mu ngo z’abantu. Imwe mu mpamvu zabiteraga ni uko hari itegeko ryari rimaze imyaka myinshi ribuza amadini kubaka amazu yayo bwite. Icyakora mu myaka ya za 90, iryo tegeko ryarahindutse, hanyuma Abahamya ba Yehova batangira kubaka Amazu y’Ubwami. Ariko n’ubundi, imirimo yo kubaka buri nzu yafataga amezi menshi.

Bongera umuvuduko

Imirimo yo kubaka yatangiye kwihuta mu mwaka wa 1999, igihe hashyirwagaho gahunda nshya yo kubaka Amazu y’Ubwami mu bihugu bifite amikoro make, urugero nka Megizike n’ibindi bihugu birindwi bigize Amerika yo Hagati. Icyo gihe, amakipe y’ubwubatsi yatangiye gukoreshwa. Kuva mu mwaka wa 2010, ibiro by’ishami biri muri Megizike ni byo bigenzura imirimo y’ubwubatsi ikorerwa muri ako karere kose.

Iyo abubatsi b’Amazu y’Ubwami bubaka mu turere twitaruye bahura n’ingorane nyinshi. Urugero, muri Panama, abubatsi bakoraga urugendo rw’amasaha atatu mu bwato bwagenderaga ahegereye inkombe z’inyanja kugira ngo bagere aho babaga bubaka Inzu y’Ubwami. Nanone muri leta ya Chiapas yo muri Megizike, abubatsi bakoreshaga indege nto kugira ngo babashe kugeza ibikoresho ku kibanza cyari ahantu hitaruye.

Akamaro k’Amazu y’Ubwami mashya

Abantu batari Abahamya na bo bishimira cyane kubona Inzu y’Ubwami nshya mu karere batuyemo. Urugero, hari umugabo wo muri Hondurasi wavuze ko mbere y’uko Abahamya bubaka Inzu y’Ubwami mu gace atuyemo, abandi bantu bashakaga kuhubaka akabari babyiniramo, kandi we atarabishakaga. Igihe Abahamya ba Yehova bamubwiraga ko bashakaga kuhubaka Inzu y’Ubwami, yarishimye cyane maze aravuga ati “ntiwumva!”

Mu turere twinshi, abantu batangazwa n’ukuntu Abahamya bakorana umwete. Hari umugabo wo muri Gwatemala wavuze ati “ubundi abagore b’ino aha, bibera mu gikoni. Ariko aba bo bakora akazi nk’ak’abagabo. Byarantunguye kubona abagore bateranya ibyuma kandi bagatera igipande. Ni ukuri biratangaje!” Hari n’abishimiye uko abubatsi bakora, babagurira ibyokurya n’ibyokunywa.

Abantu benshi bakunda ukuntu Amazu y’Ubwami yacu aba yubatse. Muri Nikaragwa, umwenjenyeri yabwiye meya w’umugi wo muri icyo gihugu ko Inzu y’Ubwami yari nziza cyane kandi ko yubakishijwe ibikoresho bikomeye. Yaramweruriye amubwira ko ari yo nzu ikomeye cyane kurusha izindi zose zo muri uwo mugi.

Birumvikana ko Abahamya ba Yehova na bo bishimira cyane kugira ahantu heza ho gusengera. Bagiye bibonera ko abigishwa ba Bibiliya bakunze kuza mu materaniro iyo babonye Inzu y’Ubwami nshya imaze kuzura. Abagize itorero ryo muri Megizike bifatanyije n’abubatsi b’Amazu y’Ubwami, bagaragaje muri make ukuntu bishimye bagira bati “dushimira Yehova cyane ku bwo kuba yaraduhaye uburyo bwo kubaka Inzu y’Ubwami ihesha izina rye ikuzo n’icyubahiro.”

^ par. 2 Hari inkoranyamagambo ivuga ko Amerika yo Hagati igizwe n’ibi bihugu: Gwatemala, Saluvadoru, Hondurasi, Nikaragwa, Kosita Rika, Panama na Belize.—Merriam-Webster’s Collegiate Dictionary, 11th Edition.