Urukundo rwatumye bunga ubumwe mu ikoraniro ryabereye i Frankfurt mu Budage
Ku ipaji ibanza y’ikinyamakuru cyo mu Budage, hari handitse ngo “wagira ngo ni umuryango wakoresheje ibirori” (Frankfurter Rundschau). Abari muri iryo koraniro bemeranya n’icyo kinyamakuru.
Karla, wari waturutse muri Poruto Riko, yaravuze ati “abavandimwe batumye numva ari nk’aho ndi iwacu.”
Sara wari waturutse muri Ositaraliya yaravuze ati “numvaga ari nk’aho naje gusura abagize umuryango wanjye batuye ku wundi mugabane.”
Ni iki cyatumye bumva bameze batyo? Ni ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova, ryabereye muri sitade ya Commerzbank-Arena iri mu mugi wa Frankfurt am Main mu Budage, kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 20 Nyakanga 2014. Abantu bagera hafi ku 37.000 bitabiriye iryo koraniro.
Abo bantu bose bari bateraniye hamwe kugira ngo bige Bibiliya. Iryo koraniro ryari rikubiyemo gusoma Bibiliya, kuririmba, gusenga, imikino ibiri ya darame na disikuru nziza cyane zishingiye kuri Bibiliya.
Muri iryo koraniro harimo Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu n’abashyitsi basaga 3.000 baturutse muri Afurika y’Epfo, mu Bugiriki, mu Bwongereza, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Libani, muri Ositaraliya no muri Seribiya. Abahamya bagera kuri 234 baturutse mu bihugu 70 bari mu murimo w’igihe cyose wihariye, urugero nk’abamisiyonari, na bo bari baje muri iryo koraniro.
Abahamya bo mu tundi duce tugera kuri 19 two mu Budage, muri Otirishiya no mu Busuwisi na bo bakurikiranye iryo koraniro kuri videwo. Abakurikiranye ikoraniro bose hamwe bari 204.046.
Bari bunze ubumwe
Mu mugi wa Frankfurt, iryo koraniro ryari mu cyongereza, ikidage no mu kigiriki. Mu tundi duce, za disikuru zasemurwaga mu ndimi 17, harimo icyarabu, igishinwa, igitamili, igiturukiya n’izindi ndimi ebyiri z’amarenga.
Nubwo Abahamya bavugaga indimi zitandukanye, baraturutse mu duce dutandukanye kandi bafite n’imico itandukanye, urukundo rwatumye bunga ubumwe (Yohana 13:34, 35). Babonaga ko bagenzi babo ari nk’abavandimwe na bashiki babo.
Tobias wari waturutse mu Bwongereza yaravuze ati “twiboneye ukuntu umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe urenga imipaka yose abantu bashyizeho.”
Davianna wari waturutse muri Poruto Riko yaravuze ati “nahuye n’abandi Bahamya baturutse mu bihugu bisaga 20. Twari duhujwe n’urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu.”
Malcom wari waturutse mu Ositaraliya yaravuze ati “nabaye Umuhamya wa Yehova ndi mu mugi muto wo mu cyaro. Najyaga nsoma iby’umuryango wacu mpuzamahanga w’abavandimwe nkanareba videwo ziwuvugaho. Ariko ubu noneho ndawiboneye. Ubu ndushijeho kuwusobanukirwa. Kuza muri iri koraniro byakomeje ukwizera kwanjye.”
Ntibazibagirwa uko bakiriwe
Abahamya bo mu matorero 58 yo mu mugi wa Frankfurt no mu nkengero zawo bateguye impano zo guha abashyitsi n’ibirori byo kubashimisha byabaga nimugoroba.
Cynthia wari waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaravuze “baratwakiriye pe! Sinzigera nibagirwa urukundo rutagereranywa, ineza n’ubuntu abavandimwe batugaragarije.”
Simon wo mu Budage yaravuze ati “hari urukundo rurenze, duseka twishimye n’urukundo rwa kivandimwe. Hari byinshi dushobora kwigira ku bavandimwe bacu.”
Amy wari waturutse muri Ositaraliya yaravuze ati “ibirori byabaga nimugoroba byanyumvishije ko Abahamya ba Yehova tutabaho ubuzima bwo kwibabaza. Tugira ibirori byiza kandi byiyubashye.”
Hari byinshi batazigera bibagirwa
Ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Frankfurt ni rimwe mu makoraniro mpuzamahanga yabereye mu bihugu icyenda byo hirya no hino ku isi.
Hari umuntu wari waje muri iryo koraniro ryabereye i Frankfurt babajije uko ryari rimeze, aravuga ati “ibaze nawe uhuye na mwene wanyu, wenda nk’umuvandimwe wawe utari uzi. Iyo umubonye arakwakira, akakugururira umutima. Ugira ibyishimo bidasanzwe. Ngaho noneho tekereza ibyishimo wagira ubonye abavandimwe 37.000! Nguko uko byari bimeze.”