Umugororwa yarahindutse
Muri Esipanye, hari gereza 68 zisurwa n’Abahamya ba Yehova, kandi abagororwa bagera kuri 600 biga Bibiliya.
Umwe mu Bahamya basura izo gereza ni Miguel, wamaze imyaka 12 afunzwe mbere y’uko aba Umuhamya wa Yehova. Ubu asubira gusura gereza buri cyumweru. Aba ajyanywe n’iki? Aba agiye gufasha abandi bagororwa guhinduka, nk’uko nawe yahindutse.
Mu myaka irenga umunani ishize, Miguel yigishije Bibiliya abagororwa benshi. Yaravuze ati “nshimishwa no gufasha imfungwa zo muri gereza nahoze mfungiwemo. Iyo mbonye ko bifuza kureka ubugizi bwa nabi bahozemo, numva nishimye.”
Igihe Miguel yari afite imyaka 4, umushoferi wari wasinze yagonze se, aramuhitana. Ubwo rero, nyina wari umaze gupfakara yagombaga kumara amasaha menshi akora, kugira abone igitunga abana.
Miguel na mukuru we batangiye kujya batoroka ishuri, bakajya kwiba mu mazu no mu modoka. Miguel yagize imyaka 12 yaramaze kuba umugizi wa nabi. Yagize imyaka 15, afite amafaranga menshi yakuraga mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Icyakora, ibiyobyabwenge bya heroyine na kokayine yanywaga byaramubase, bituma arushaho kwiba. Kuva afite imyaka 16, yagiye afungwa agafungurwa kandi bidatinze yabaye umugizi wa nabi wa ruharwa. Miguel yaravuze ati “nari nzi ko nzapfira muri gereza cyangwa nkicwa n’ibiyobyabwenge. Numvaga meze nk’isazi yafatiwe mu nzu y’igitagangurirwa.”
Ariko mu wa 1994, umwe mu ncuti za Miguel yasabye Umuhamya kwandikira Miguel ibaruwa, icyo gihe akaba yari afunzwe. Miguel amaze gusoma iyo baruwa, yamenye ko Imana ifite umugambi wo gusubiza Paradizo ku isi. Uwanditse iyo baruwa yateye Miguel inkunga yo guhinduka, kugira ngo azabe ahari igihe iryo sezerano rizasohozwa. Miguel yaravuze ati “ayo magambo yanyandikiye yankoze ku mutima. Uwo munsi numvise mpindutse, maze mfata umwanzuro wo kwiga Bibiliya nubwo nari nzi ko bitazanyorohera na busa.”
Icyatumye Miguel avuga atyo, ni uko yari yarabaswe n’itabi n’ibiyobyabwenge. Ibyo byombi yabibonaga bitamugoye kuko uwo bari bafunganywe yabimuhaga buri munsi. Yakomeje gusenga asaba Imana kumuha imbaraga zo kubireka maze amaherezo aza kubicikaho.
Nyuma y’amezi atatu, Miguel yatangiye kugeza ibyiringiro bye ku bandi bagororwa. Mu mwaka wakurikiyeho yarafunguwe, arabatizwa aba Umuhamya wa Yehova. Yanateganyaga gushinga urugo ariko haza kuvuka ikibazo. Habura ukwezi kumwe ngo akora ubukwe, urukiko rwamukatiye indi imyaka 10 bitewe n’imanza zitandukanye yari ataraburana. Icyakora yaje gufungurwa nyuma y’imyaka itatu n’igice bitewe n’imyifatire myiza yagaragaje. Amaherezo yaje gushaka. Kuva icyo gihe, Miguel ntiyigeze asubira muri bya bikorwa by’ubugizi bwa nabi.