Soma ibirimo

Bafashije abanyeshuri bo muri Tayilande kugira amanota meza mu ishuri

Bafashije abanyeshuri bo muri Tayilande kugira amanota meza mu ishuri

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2012, Abahamya ba Yehova bo muri Tayilande bashyizeho gahunda idasanzwe yo gufasha abanyeshuri bagatsinda amasomo. Abahamya makumyabiri basuye ibigo by’amashuri byo mu mugi wa Bangkok. Bahuraga n’umuyobozi wa buri kigo, kandi bagaha abarimu n’abanyeshuri igazeti ya Nimukanguke! yo mu Ukwakira 2012, ifite umutwe uvuga ngo “Uko wagira amanota meza mu ishuri

Iyo gahunda imaze kugera ku ntego yayo, Abahamya barayaguye igera mu gihugu hose. Mu gihe kingana n’umwaka n’igice, basuye ibigo by’amashuri 830, bagasanga abarimu n’abanyeshuri bategerezanyije amatsiko iyo nomero ya Nimukanguke! Byabaye ngombwa ko iyo gazeti yongera gucapwa incuro eshatu kugira ngo igezwe ku bayikeneye bose. Ubwa mbere hari hatumijwe kopi z’iyo gazeti zigera ku 30.000. Icyakora iyo gazeti yarakunzwe cyane, ku buryo hatanzwe amagazeti asaga 650.000!

Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu bahise babona ko iyo gazeti ya Nimukanguke! ifite akamaro. Hari umwarimu wagize ati “iyi gazeti izafasha abanyeshuri bacu gushyikirana neza n’imiryango yabo no kwishyiriraho intego nziza.” Ibigo by’amashuri bimwe na bimwe byashyize iyo gazeti kuri porogaramu y’amasomo. Ibindi byo byayikoreshaga mu gihe cy’imyitozo yo gusoma. Mu kigo kimwe, abanyeshuri basabwe gukora umwandiko ushingiye ku bikubiye muri iyo gazeti, maze abakoze umwandiko mwiza bahabwa ibihembo.

Hari umukobwa w’umunyeshuri washimishijwe cyane n’indi ngingo yo muri iyo gazeti yari ifite umutwe uvuga ngo “Uko abakiri bato bagabanya umubyibuho ukabije.” Yasobanuye ko abantu benshi bakomeje kwibasirwa n’umubyibuho ukabije kandi ko incuti ze zumva zifite ipfunwe ryo kubiganira n’abandi. Yaravuze ati “tubashimiye inama nziza muduhaye. Irasobanutse kandi kuyikurikiza biroroshye.”

Ababyeyi na bo bashimishijwe n’iyo gazeti. Hari umubyeyi wishimiye iyo gazeti, maze ashimira Abahamya bari bamusuye. Yaravuze ati “irimo ibintu by’ingenzi byafasha umukobwa wanjye kugira amanota meza ku ishuri.”

Pichai Petratyotin, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Tayilande yaravuze ati “igazeti ya Nimukanguke! ikubiyemo inama zidahinyuka ziboneka muri Bibiliya, kandi zigirira akamaro abantu benshi muri iki gihe. Twebwe Abahamya ba Yehova twemera rwose ko kwiga bifite akamaro, akaba ari yo mpamvu twifuje kugeza iyi gazeti kuri buri wese ku buntu.”