Soma ibirimo

Bagombaga kuba barangije mu minsi 60

Bagombaga kuba barangije mu minsi 60

Kuwa gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2013, abagize umuryango wa Beteli wo muri Amerika bashimishijwe no kumva itangazo Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi yabagejejeho. Iryo tangazo ryagiraga riti “byemejwe ko amazu atandatu ari ahitwa 117 Adams Street n’i Brooklyn, ahitwa 90 Sands Street, agurishwa. * Amazu atanu muri ayo tugomba kuba twayavuyemo hagati mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.”

Birumvikana ko ako ari akazi katoroshye. Aho ayo mazu atanu yose yubatse ubwaho, hangana n’ibibuga 11 by’umupira w’amaguru! Kandi ayo mazu twagombaga kuyavamo mu minsi itarenze 60!

Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, amazu atanu muri ayo yabagamo imashini zicapa n’ibikoresho byo gufatanya ibitabo, ariko mu mwaka wa 2004, ibyo bikoresho byimuriwe i Wallkill, muri leta ya New York.

Kuva icyo gihe, ayo mazu yahindutse ububiko akanakorerwamo imirimo yo kwita ku mazu n’ibikoresho. Ayo mazu yari yuzuyemo ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo mu biro hamwe n’ibikoresho byagiye byifashishwa mu mishinga y’ubwubatsi muri Amerika no mu bindi bihugu.

Kugira ngo igihe cyo kuva muri ayo mazu cyubahirizwe, byasabaga kubitegurana ubwitonzi. Babanje gukora urutonde rw’ibyari muri ayo mazu kugira ngo bamenye ibyo bagurisha, ibyo batagikeneye n’ibyo babika. Bakurikijeho gukora gahunda y’uko ako kazi kakorwa kakarangira neza kandi nta byangiritse.

Abagize umuryango wa Beteli bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bashyigikire uwo mushinga. Nanone kandi, Abahamya 41 bitangiye kuza gufasha igihe gito kuri Beteli, muri iyo mirimo. Abo Bahamya baje baturutse mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abenshi muri bo bari abasore b’ibigango batarashaka. Bemeye gusiga imiryango, incuti n’akazi bakoraga kugira ngo baze kumara ibyumweru biri hagati ya bitandatu n’icumi bakora kuri Beteli. Bumvaga bameze bate igihe bakoraga iyo mirimo?

Jordan ufite imyaka 21 yaje aturutse muri leta ya Washington. Yaravuze ati “iyaba nari narabisabye kare kose!”

Steven ufite imyaka 20, yaje aturutse i Texas. Yaravuze ati “numva ndi mu muryango mugari ukorera ku isi hose, ukorana imbaraga kandi wishimye.”

Justin ufite imyaka 23, yaranditse ati “iyo ndi kuri Beteli, mba numva ari nk’aho ndi mu rugo. Ubwenge buva ku Mana, urukundo n’ubumwe bw’abakora kuri Beteli, nta cyo wabinganya.”

Adler ufite imyaka 20 waturutse muri Poruto Riko, yaravuze ati “kuzinduka byarangoraga, ariko nungutse incuti nyinshi.”

William ufite imyaka 21 yaravuze ati “kuva nkiri muto nari mfite icyifuzo cyo gukora kuri Beteli. Nibwiraga ko ningerayo nzagira irungu, ariko nasanze atari ko biri. Kuri Beteli ni ho hantu heza nabaye mu buzima bwanjye! Nta n’ubwo narota ntekereza ko hari ikindi kintu cyaruta kuba kuri Beteli.”

Ese abo Bahamya bakoraga iyo mirimo bubahirije igihe? Barabishoboye kuko mu minsi 55 gusa bari barangije.

^ par. 2 Inzu iri ahitwa 90 Sands Street tuzayivamo mu mwaka wa 2017.