Ese hari filimi, ibitabo cyangwa indirimbo Abahamya ba Yehova batemera?
Oya. Idini ryacu ntirikora urutonde rwa za filimi, ibitabo cyangwa indirimbo abayoboke baryo bagomba kwirinda. Kubera iki?
Bibiliya itera buri wese inkunga yo gutoza “ubushobozi [bwe] bwo kwiyumvisha ibintu,” kugira ngo amenye gutandukanya icyiza n’ikibi.—Abaheburayo 5:14.
Ibyanditswe bikubiyemo amahame y’ibanze Umukristo ashobora gusuzuma mu gihe ahitamo uburyo runaka bwo kwidagadura. a Kimwe n’uko tubyitwaramo mu bindi bice bigize ubuzima bwacu, intego yacu ni iyo ‘gukomeza kugenzura [kugira ngo] tumenye neza icyo Umwami yemera.’—Abefeso 5:10.
Bibiliya yigisha ko abatware b’imiryango bafite ubutware runaka mu miryango yabo. Ku bw’ibyo, bashobora kubuza abagize imiryango yabo imyidagaduro runaka (1 Abakorinto 11:3; Abefeso 6:1-4). Nta wundi muntu ufite uburenganzira bwo kubuza abagize itorero filimi, indirimbo cyangwa abahanzi runaka.—Abagalatiya 6:5.
a Urugero, Bibiliya yamagana ikintu icyo ari cyo cyose giteza imbere urugomo, ubupfumu cyangwa ubwiyandarike.—Gutegeka kwa Kabiri 18:10-13; Abefeso 5:3; Abakolosayi 3:8.