IGICE CYA 65
Esiteri akiza bene wabo
Hariho umukobwa w’Umuyahudi witwaga Esiteri wabaga mu mujyi wa Shushani mu Buperesi. Hari hashize imyaka myinshi Nebukadinezari avanye umuryango wa Esiteri i Yerusalemu. Esiteri yarezwe na Moridekayi wari umugaragu w’umwami w’u Buperesi witwaga Ahasuwerusi. Papa wa Moridekayi yavukanaga na papa wa Esiteri.
Igihe Umwami Ahasuwerusi yari akeneye undi mwamikazi, abagaragu be bamuzaniye abakobwa beza kuruta abandi mu gihugu, harimo na Esiteri. Muri abo bakobwa bose, umwami yatoranyije Esiteri ngo abe umwamikazi. Icyakora Moridekayi yasabye Esiteri kutazigera avuga ko ari Umuyahudikazi.
Hari umugabo witwaga Hamani wategekaga abandi bayobozi. Kubera ko yari umwibone, yashakaga ko abantu bose bamupfukamira. Moridekayi yarabyanze, maze Hamani ararakara cyane ashaka kumwica. Amaze kumenya ko Moridekayi ari Umuyahudi, yatangiye gutekereza uko yakwica n’abandi Bayahudi bose bari mu gihugu. Yabwiye umwami ati: “Abayahudi ni abantu babi cyane, ugomba kubarimbura.” Ahasuwerusi yaramubwiye ati: “Genda ubikore uko ushaka.” Hanyuma yahaye Hamani ububasha, ashyiraho itegeko ryasabaga abaturage kwica Abayahudi bose ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa Adari. Ibyo byose Yehova yarabirebaga.
Esiteri ntiyari azi ko hashyizweho iryo tegeko. Moridekayi yamwoherereje kopi y’iryo tegeko aramubwira ati: “Jya kureba umwami.” Esiteri yaramubwiye ati: “Umuntu wese ugiye kureba umwami atamutumyeho, aricwa. None njyewe maze iminsi 30 umwami atantumaho. Ariko nta cyo ndajyayo. Nantunga inkoni ye, ndabaho kandi ntatayintunga, ubwo nta kundi ndapfa.”
Esiteri yagiye mu rugo rw’umwami. Umwami akimubona yamutunze inkoni ye. Nuko Esiteri agenda asanga umwami, maze aramubaza ati: “Esite, urashaka ko ngukorera iki?” Na we aramusubiza ati:
“Ndashaka kugutumira ngo uzane na Hamani mu birori nabateguriye.” Igihe bari muri ibyo birori, Esiteri yongeye kubatumira mu bindi birori. Muri ibyo birori bya kabiri, umwami yongeye kubaza Esiteri ati: “Urashaka ko ngukorera iki?” Na we aramusubiza ati: “Hari umuntu ushaka kunyica, akica na bene wacu bose. Ndakwinginze dutabare.” Umwami aramubaza ati: “Ni nde ushaka kukwica?” Aramusubiza ati: “Ni uyu mugome Hamani.” Ahasuwerusi yararakaye cyane ategeka ko bahita bica Hamani.Icyakora nta muntu washoboraga guhindura itegeko rya Hamani, ndetse n’umwami ubwe ntiyashoboraga kurihindura. Umwami yagize Moridekayi umuyobozi mukuru amuha n’ububasha bwo gushyiraho irindi tegeko. Moridekayi yahise atanga itegeko ryemereraga Abayahudi kwitabara igihe bari kuba batewe. Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa Adari, Abayahudi batsinze abanzi babo. Guhera ubwo, buri mwaka batangiye kujya bizihiza uwo munsi mukuru, bishimira iyo ntsinzi.
“Bazabajyana imbere y’abategetsi n’abami babampora, kugira ngo bibabere ubuhamya, bibere n’ubuhamya abantu bo mu bindi bihugu.”—Matayo 10:18