SIYERA LEWONE NA GINEYA
Imiryango ikorera mu ibanga
IMIRYANGO ikorera mu ibanga irogeye cyane muri Afurika y’Iburengerazuba kandi igira abanyamuryango mu bantu bo mu moko, imico n’indimi bitandukanye. Iyo miryango ni yo igenga imibereho, uburezi n’ibikorwa byo mu rwego rwa politiki by’abanyamuryango bayo. Icyakora ibikorwa byayo byibanda cyane ku by’idini. Mu miryango ifite abanyamuryango benshi, harimo ibiri, ari yo Poro (ugizwe n’abagabo) na Sande (ugizwe n’abagore). * Urugero, umuryango wa Poro wihatira “kugenzura imyuka no kureba ko ifasha abantu mu bibazo byabo.”—Initiation, 1986.
Abagiye kwinjira mu muryango wa Poro bigishwa amabanga y’imyuka n’imbaraga z’ubupfumu kandi bagacibwa imanzi. Abagiye kwinjira mu muryango wa Sande na bo bigishwa imigenzo y’ubupfumu kandi bagakebwa imyanya ndangagitsina, nubwo uwo mugenzo utagikorwa mu turere tumwe na tumwe.
Indi miryango igenga uko abanyamuryango bagomba kwitwara mu birebana n’ibitsina kandi bagakoresha imiti y’ubupfumu kugira ngo bagerageze kuvura ibisazi n’izindi ndwara. Mu ntambara yashyamiranyije abaturage ba Siyera Lewone, hari umuryango ukorera mu ibanga wavuze ko nta cyo amasasu yatwaraga abanyamuryango bawo. Ariko barabeshyaga.
Abanyamuryango ntibemerewe kubwira abatawurimo ibyerekeye uwo muryango cyangwa imigenzo yawo. Umuntu urenze ku mategeko n’amahame y’umuryango ukorera mu ibanga ashobora no kwicwa.
^ par. 3 Mu duce tumwe na tumwe, nanone Sande yitwa Bondo.