Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Werurwe 2027

Abahamya ba Yehova bibuka urupfu rwa Yesu inshuro imwe mu mwaka nk’uko yabitegetse, igihe yavugaga ati: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—Luka 22:19.

Uratumiwe wowe n’umuryango wawe.

Ibibazo abantu bakunze kwibaza

Ni nde utumiwe?

Buri wese aratumiwe. Rwose ushobora gutumira incuti zawe kandi ukazana n’abagize umuryango wawe.

Iyo gahunda imara igihe kingana iki?

Izamara isaha imwe.

Bizabera he?

Baza Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bakurangire.

Ese iyo umuntu aje arishyura?

Oya.

Ese hari amaturo mwaka?

Oya. Abahamya ba Yehova ntibajya baka amaturo mu materaniro yabo.—Matayo 10:8.

Ese hari imyambaro runaka isabwa?

Oya. Icyakora, Abahamya ba Yehova bagerageza kwambara mu buryo bwiyubashye.

Ni ibiki bizaba kuri uwo munsi w’Urwibutso?

Amateraniro aba ku munsi w’Urwibutso, atangizwa kandi agasozwa n’indirimbo n’isengesho. Aba agizwe n’ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya gisobanura icyo urupfu rwa Yesu rutumariye n’ukuntu ibyo Imana na Kristo bakoze, bishobora kutugirira akamaro.

Urwibutso rwo mu gihe kiri imbere ruzaba ryari?

2027: Ku wa Mbere, tariki ya 22 Werurwe

2028: Ku Cyumweru, tariki ya 9 Mata

2029: Ku wa Kane, tariki ya 29 Werurwe