Zaburi 42:1-11

  • Musingize Imana kuko ari Umukiza uhebuje

    • Nifuza cyane kugukorera Mana nk’uko imparakazi yifuza cyane amazi (1, 2)

    • “Ni iki gitumye niheba?” (5, 11)

    • “Nzategereza Imana” (5, 11)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo y’abahungu ba Kora.+ Masikili.* 42  Nk’uko imparakazi yifuza cyane amazi,Ni ko nanjye nifuza cyane kugukorera Mana!   Nk’uko umuntu ufite inyota yifuza kunywa amazi, ni ko nanjye nifuza gushaka Imana.+ Mana ihoraho, nzaza ryari ngo njye imbere yawe?+   Singishobora kurya, ahubwo ndara ndira amanywa n’ijoro. Umunsi wose abantu baba bamwaza bavuga bati: “Imana yawe iri he?”+   Dore ibintu nibuka nkababara cyane: Ndibuka ukuntu najyaga njyana n’abantu benshi,Nkabagenda imbere, ngenda gahoro gahoro, tugiye mu nzu y’Imana,Tukagenda turangurura amajwi y’ibyishimo kandi dushimira Imana,Tumeze nk’abantu benshi bari mu birori.+   None se ni iki gitumye niheba?+ Ni iki kiri gutuma numva nta mahoro mfite? Nzategereza Imana.+ Nzongera nyisingize kuko ari yo mukiza wanjye uhebuje.+   Mana yanjye, ndumva nihebye.+ Ni yo mpamvu nkwibuka.+ Nkwibuka ndi mu karere ka Yorodani no hejuru y’umusozi wa Herumoni,Nkakwibuka ndi ku Musozi wa Misari.*   Ndumva urusaku rw’amazi menshi. Ni urusaku rw’amazi yawe menshi amanuka ahantu hahanamye. Ibibazo byambanye byinshi, bimbera nk’imivumba y’amazi yawe.+   Ku manywa Yehova azangaragariza urukundo rwe rudahemuka,Kandi nijoro nzaririmba indirimbo ye. Nzasenga Imana yandemye.+   Nzabwira Imana yo gitare cyanjye nti: “Kuki wanyibagiwe?+ Kuki mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?”+ 10  Abanzi banjye barandwanya* bakantuka. Umunsi wose baba bamwaza bavuga bati: “Imana yawe iri he?”+ 11  Ni iki gitumye niheba? Ni iki kiri gutuma numva nta mahoro mfite? Nzategereza Imana.+ Nzongera nyisingize kuko ari yo Mukiza wanjye uhebuje, ikaba ari na yo Mana yanjye.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ku musozi muto.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ni nkaho bajanjagura amagufwa yanjye.”