Zaburi 103:1-22

  • “Reka nsingize Yehova”

    • Imana ishyira kure ibyaha byacu (12)

    • Imana ni nk’umubyeyi ugirira imbabazi abana be (13)

    • Imana yibuka ko turi umukungugu (14)

    • Intebe y’Ubwami ya Yehova n’Ubwami bwe (19)

    • Abamarayika bumvira ibyo Imana ibabwira (20)

Zaburi ya Dawidi. 103  Reka nsingize Yehova. Reka nsingize izina rye ryera n’umutima wanjye wose.   Reka nsingize Yehova. Sinzigera nibagirwa ibyo yakoze byose.+   Ni we umbabarira amakosa yanjye yose,+Kandi ni we unkiza indwara zanjye zose.+   Ni we unkiza urupfu,+Kandi ni we ungaragariza urukundo rudahemuka n’imbabazi.+   Ibintu byiza byose mfite+ mu buzima bwanjye ni we wabimpaye,Kugira ngo nkomeze kuba muto kandi ngire imbaraga nk’iza kagoma.*+   Yehova akora ibyo gukiranuka,+Kandi arenganura abakandamizwa bose.+   Yamenyesheje Mose imigenzereze ye,+Amenyesha Abisirayeli ibikorwa bye.+   Yehova ni umunyambabazi kandi agira impuhwe.+ Atinda kurakara kandi afite urukundo rudahemuka rwinshi.+   Ntazahora adushakaho amakosa,+Kandi ntazaturakarira iteka.+ 10  Ntiyadukoreye ibihuje n’ibyaha byacu.+ Ntiyatwituye ibidukwiriye bingana n’amakosa yacu.+ 11  Nk’uko ijuru riri kure cyane y’isi,Ni ko n’urukundo rudahemuka agaragariza abamutinya ari rwinshi.+ 12  Nk’uko aho izuba rirasira ari kure y’aho rirengera,Ni ko yashyize kure ibyaha byacu.+ 13  Nk’uko papa w’abana abagirira imbabazi,Ni ko Yehova yagiriye imbabazi abamutinya.+ 14  Kuko azi neza uko turemwe.+ Yibuka ko turi umukungugu.+ 15  Umuntu abaho igihe gito nk’ibyatsi bibisi.+ Aba ameze nk’indabo zo mu gasozi zirabya,+ 16  Ariko umuyaga wahuha zikavaho,Zikamera nkaho zitigeze zibaho. 17  Ariko urukundo rudahemuka rwa Yehova ruhoraho kuva iteka ryose kugeza iteka ryose. Arugaragariza abamutinya,+Kandi n’abuzukuru babo abagaragariza gukiranuka.+ 18  Nanone abigaragariza abubahiriza isezerano rye,+N’abakurikiza amategeko ye babyitondeye. 19  Intebe y’Ubwami ya Yehova iba mu ijuru,+Kandi ihoraho iteka. Ubwami bwe butegeka byose.+ 20  Nimusingize Yehova mwebwe mwese bamarayika be+ mufite imbaraga nyinshi,Mwe mwumvira amategeko ye+ kandi mugakurikiza ibyo ababwira. 21  Mwebwe mwese ngabo za Yehova nimumusingize,+Mwebwe bakozi be mukora ibyo ashaka.+ 22  Mwa biremwa bya Yehova mwe nimumusingize,Muri aho ategeka hose. Nanjye reka nsingize Yehova n’umutima wanjye wose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ubwoko bw’igisiga.