“Muri abahamya banjye”
“Yehova aravuga ati ‘muri abahamya banjye.’ ”—YES 43:10.
1, 2. (a) Kuba umuhamya bisobanura iki, kandi se ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane itangazamakuru ryo muri iyi si ryananiwe gukora? (b) Kuki Yehova adakeneye kwimenyekanisha binyuze ku itangazamakuru ryo muri iyi si?
KUBA umuhamya bisobanura iki? Hari inkoranyamagambo yabisobanuye igira iti “ni umuntu uba wabonye ibyabaye maze akavuga uko byagenze.” Urugero, mu mugi wa Pietermaritzburg wo muri Afurika y’Epfo hari ikinyamakuru cyitwa Umuhamya kimaze imyaka isaga 160 cyandikwa. Iryo zina rirakwiriye kubera ko ikinyamakuru kiba kigomba kuvuga ibintu bibera ku isi mu buryo buhuje n’ukuri. Uwashinze ikinyamakuru Umuhamya yasezeranyije ko icyo kinyamakuru cyari kuzajya kivuga “ukuri, ukuri kose, ntikivuge ikindi kitari ukuri.”
2 Ikibabaje ni uko hari ibintu by’ingenzi kurusha ibindi itangazamakuru ryagiye ryirengagiza cyangwa rikabigoreka. Uko ni ko ryabigenje ku birebana n’ibyo Imana ishoborabyose yavuze binyuze ku muhanuzi wayo wa kera ari we Ezekiyeli, igira iti “amahanga azamenya ko ndi Yehova” (Ezek 39:7). Ariko kandi, itangazamakuru ryo ku isi si ryo kamara kugira ngo Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi amenyekane. Afite Abahamya bagera kuri miriyoni umunani babwira abantu bo mu mahanga yose ibimwerekeyeho, ibyo yakoreye abantu mu bihe byashize n’ibyo abakorera muri iki gihe. Nanone kandi, abo Bahamya benshi cyane babwira abantu ibintu bihebuje Imana yasezeranyije kuzabakorera. Muri Yesaya 43:10 hagira hati “Yehova aravuga ati ‘muri abahamya banjye; ndetse muri umugaragu wanjye natoranyije.’ ” Iyo dushyize umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere, mu by’ukuri tuba tugaragaza ko turi Abahamya ba Yehova.
3, 4. (a) Ni ryari Abigishwa ba Bibiliya bafashe izina rishya, kandi se ibyo byatumye biyumva bate? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
3 Kwitirirwa izina rya Yehova nta ko bisa, kubera ko ari “Umwami w’iteka.” We ubwe yagize ati “iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose, kandi ni rwo rwibutso rwanjye uko ibihe bizagenda bikurikirana.” (1 Tim 1:17; Kuva 3:15; gereranya n’Umubwiriza 2:16.) Mu mwaka wa 1931, Abigishwa ba Bibiliya bafashe umwanzuro wo kwitwa Abahamya ba Yehova. Nyuma yaho, amabaruwa menshi yo gushimira yasohotse muri iyi gazeti. Hari itorero ryo muri Kanada ryanditse riti “inkuru nziza ivuga ko turi ‘Abahamya ba Yehova’ yaradushimishije cyane kandi yatumye turushaho kwiyemeza kubaho mu buryo buhuje n’iryo zina.”
4 Wagaragaza ute ko wishimira kuba witirirwa izina ry’Imana? Ese ushobora gusobanura impamvu Yehova atwita Abahamya be, nk’uko bivugwa mu gitabo cya Yesaya?
ABAHAMYA B’IMANA BO MU BIHE BYA KERA
5, 6. (a) Ni mu buhe buryo ababyeyi b’Abisirayeli bagaragazaga ko ari abahamya ba Yehova? (b) Ni iki kindi ababyeyi b’Abisirayeli bari barategetswe gukora, kandi se kuki ababyeyi bo muri iki gihe na bo bagomba kubigenza batyo?
5 Abisirayeli bo mu gihe cya Yesaya, buri wese ku giti cye, bari “abahamya” ba Yehova, naho ishyanga ryose uko ryakabaye rikaba “umugaragu” we (Yes 43:10). Uburyo bumwe ababyeyi b’Abisirayeli bagaragazagamo ko ari abahamya ni ukwigisha abana babo ibirebana n’ibyo Imana yakoreye abakurambere babo. Urugero, igihe Abisirayeli bategekwaga kwizihiza Pasika ya buri mwaka, barabwiwe ngo “abana banyu nibababaza bati ‘uwo muhango mukora usobanura iki?’ Muzabasubize muti ‘ni igitambo cya pasika ya Yehova, wanyuze ku mazu y’Abisirayeli muri Egiputa igihe yatezaga ibyago Abanyegiputa, ariko akarokora amazu yacu’ ” (Kuva 12:26, 27). Nanone kandi, abo babyeyi bashobora kuba barasobanuriraga abana babo ko igihe Mose yajyaga kureba umutegetsi wa Egiputa bwa mbere kugira ngo amusabe kureka Abisirayeli bakajya gusengera Yehova mu butayu, Farawo yamubwiye ati “Yehova ni nde kugira ngo numvire ijwi rye ndeke Abisirayeli bagende?” (Kuva 5:2). Ababyeyi babwiraga abana babo uko Yehova yashubije icyo kibazo cya Farawo n’ukuntu yagaragarije abantu bose ko ari Imana Ishoborabyose. Yateje Egiputa ibyago icumi, kandi akiza Abisirayeli ingabo za Egiputa ku Nyanja Itukura. Nanone kandi, Abisirayeli biboneye ko Yehova ari Imana y’ukuri kandi ko buri gihe asohoza amasezerano ye.
6 Nta gushidikanya ko Abisirayeli bishimiraga kwitirirwa izina rya Yehova batabwiraga ibyo bintu bihebuje abana babo gusa, ahubwo babibwiraga n’abanyamahanga bari abagaragu babo. Nanone kandi, Abisirayeli bagombaga gutoza abana babo kuba abera, mbese bakabaho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana. Yehova yagize ati “mujye muba abantu bera kuko jyewe Yehova Imana yanyu ndi uwera” (Lewi 19:2; Guteg 6:6, 7). Muri iki gihe, ababyeyi b’Abakristo na bo bagomba kubigenza batyo. Bagomba gutoza abana babo kuba abera, bityo bakabafasha kubaho mu buryo buhesha ikuzo izina ry’Imana ry’icyubahiro.—Soma mu Migani 1:8; Abefeso 6:4.
7. (a) Iyo Abisirayeli baberaga Yehova indahemuka byatumaga amahanga yari abakikije yitwara ate? (b) Abitirirwa izina ry’Imana bose basabwa iki?
7 Bityo rero, iyo Abisirayeli baberaga Imana indahemuka, byatumaga izina ryayo rivugwa neza. Bari barabwiwe bati ‘amoko yose yo mu isi azabona ko mwitiriwe izina rya Yehova, kandi azabatinya’ (Guteg 28:10). Ikibabaje ariko, ahanini amateka y’Abisirayeli yaranzwe n’ubuhemu. Incuro nyinshi basubiraga inyuma bagasenga ibigirwamana. Byongeye kandi, babaye abagome kimwe n’imana z’Abanyakanani basengaga. Batambaga abana babo kandi bagakandamiza abakene. Ibyo bitwigisha ko tugomba guhatanira guhora turi abera kimwe n’Uwera cyane twitirirwa izina rye.
“DORE NGIYE GUKORA IKINTU GISHYA”
8. Ni iyihe nshingano Yehova yahaye Yesaya, kandi se Yesaya yayakiriye ate?
8 Yehova yari yaravuze mbere y’igihe ko Abisirayeli bari kwibonera ukuntu yari kubabohora mu buryo butangaje (Yes 43:19). Ibice bitandatu bibanza by’igitabo cya Yesaya, ahanini bikubiyemo imiburo irebana n’akaga kari kugera kuri Yerusalemu n’imigi yari iyikikije. Yehova, we ureba ibiri mu mutima, yabwiye Yesaya gukomeza kubatangariza iyo miburo, nubwo abantu bari kwinangira ntibamwumve. Yesaya yarababaye cyane maze yifuza kumenya igihe iryo shyanga ry’Imana ryari kumara ritayumvira. Imana yamushubije iki? Yagize iti “ni ukugeza igihe imigi izabera amatongo, itakirimo abaturage, amazu atakibamo umuntu wakuwe mu mukungugu, n’igihugu cyarahindutse umusaka.”—Soma muri Yesaya 6:8-11.
9. (a) Ni ryari ubuhanuzi bwa Yesaya bwavugaga ibirebana na Yerusalemu bwasohoye? (b) Ni uwuhe muburo tugomba kwitondera muri iki gihe?
9 Yesaya yahawe iyo nshingano mu mwaka wa nyuma w’ubutegetsi bw’Umwami Uziya, ni ukuvuga ahagana mu mwaka wa 778 Mbere ya Yesu. Yakomeje umurimo we wo guhanura mu gihe cy’imyaka igera kuri 46, kugeza ahagana mu mwaka wa 732 Mbere ya Yesu, ku ngoma y’Umwami Hezekiya. Hari hasigaye imyaka 125 ngo Yerusalemu irimburwe, mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Nguko uko abari bagize ubwoko bw’Imana bahawe umuburo mbere y’igihe ku birebana n’uko byari kuzagendekera ishyanga ryabo. Muri iki gihe nabwo, Yehova yatumye abagize ubwoko bwe guha abantu umuburo ku Ibyah 20:1-3, 6.
birebana n’ibizaba mu gihe kizaza. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi imaze imyaka 135 ibwira abasomyi bayo ko ubutegetsi bubi bwa Satani bugiye kuvaho, bugasimburwa n’Ubutegetsi bwa Yesu Kristo bw’Imyaka Igihumbi.—10, 11. Abisirayeli bari i Babuloni biboneye irihe sohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesaya?
10 Abayahudi benshi bumviye bakishyira mu maboko y’Abanyababuloni, barokotse irimbuka rya Yerusalemu, maze bajyanwa mu bunyage i Babuloni (Yer 27:11, 12). Nyuma y’imyaka 70, abari bagize ubwoko bw’Imana biboneye isohozwa ry’ubuhanuzi butangaje, bugira buti “Yehova Umucunguzi wanyu, Uwera wa Isirayeli, aravuga ati ‘nzohereza intumwa i Babuloni ku bwanyu, kandi nzashyira hasi ibihindizo by’amazu y’imbohe.’ ”—Yes 43:14.
11 Mu buryo buhuje n’ubwo buhanuzi, hari ikintu gitangaje cyabaye mu ijoro rimwe, mu kwezi k’Ukwakira, mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu. Igihe umwami w’i Babuloni n’abatware be banyweraga divayi mu bikoresho byera byari byarasahuwe mu rusengero rw’i Yerusalemu, ari na ko basingiza ibigirwamana byabo, ingabo z’Abamedi n’Abaperesi zafashe icyo gihugu. Mu mwaka wa 538 cyangwa 537 Mbere ya Yesu, Kuro wari warigaruriye Babuloni yategetse Abayahudi gusubira i Yerusalemu kugira ngo bongere kubaka urusengero rw’Imana. Ibyo byose byari byarahanuwe na Yesaya, hakubiyemo n’isezerano rya Yehova ry’uko yari kwita ku bari bagize ubwoko bwe bihannye kandi akabarinda, mu gihe bari kuba basubiye i Yerusalemu. Imana yavuze ko bari ‘ubwoko yihangiye kugira ngo bwamamaze ishimwe ryayo’ (Yes 43:21; 44:26-28). Abahoze mu bunyage bamaze gusubira i Yerusalemu maze bakongera kubaka urusengero rwa Yehova, biboneye ko Yehova, we Mana y’ukuri yonyine, buri gihe asohoza ibyo yavuze.
12, 13. (a) Ni ba nde bifatanyije n’Abisirayeli igihe basubizagaho gahunda yo gusenga Yehova? (b) Ni iki abagize “izindi ntama” baba bitezweho mu gihe bashyigikira abagize “Isirayeli y’Imana,” kandi se ni ibihe byiringiro bafite?
12 Igihe Abisirayeli basubiraga i Yerusalemu kongera kubaka urusengero, abanyamahanga babarirwa mu bihumbi bifatanyije na bo muri gahunda yo gusenga Yehova. Nyuma yaho, hari abandi banyamahanga benshi bahindukiriye idini ry’Abayahudi (Ezira 2:58, 64, 65; Esit 8:17). Muri iki gihe, abagize “imbaga y’abantu benshi” bo mu ‘zindi ntama’ za Yesu bashyigikira mu budahemuka Abakristo basutsweho umwuka bagize “Isirayeli y’Imana” (Ibyah 7:9, 10; Yoh 10:16; Gal 6:16). Abo bagize imbaga y’abantu benshi na bo bitwa Abahamya ba Yehova.
13 Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, abagize imbaga y’abantu benshi bazagira ibyishimo bitagereranywa 1 Yohana 1:8, 9.
byo gusobanurira abazaba bazutse uko kuba Umuhamya wa Yehova mu minsi ya nyuma y’isi ya Satani byari bimeze. Ariko ibyo tuzabigeraho ari uko gusa dukomeje gukora ibihuje n’izina twitwa, kandi tukihatira gukomeza kuba abera. Nubwo dukora uko dushoboye kose kugira ngo tubeho mu buryo buhuje n’amahame ya Yehova, buri munsi dukora amakosa. Ku bw’ibyo, tugomba gusenga Yehova buri munsi tumusaba imbabazi. Iyo dukomeje kuba abera, tuba tugaragaza ko dushimira Yehova kubera ko yatwemereye kwitirirwa izina rye.—Soma muriICYO IZINA RY’IMANA RISOBANURA
14. Ni iki izina Yehova risobanura?
14 Kugira ngo turusheho kumva dutewe ishema no kwitirirwa izina ry’Imana, byaba byiza dutekereje ku cyo risobanura. Izina Yehova rituruka ku nshinga y’igiheburayo ishobora guhindurwamo ngo “kuba,” kandi yumvikanisha igikorwa. Ku bw’ibyo rero, izina Yehova ryumvikanisha ko Imana “ituma biba.” Ibyo bisobanuro birakwiriye, kuko Yehova ari we waremye isanzure ry’ikirere ndetse n’ibiremwa bye bifite ubwenge, kandi akaba asohoza ibyo yagambiriye byose. Akomeza gutuma ibyo ashaka n’umugambi we bisohora, icyo abamurwanya, urugero nka Satani, bakora cyose kugira ngo bamukome mu nkokora.
15. Ni mu buhe buryo Yehova yahishuye kimwe mu bigize kamere ye nk’uko bigaragazwa n’icyo izina rye risobanura? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Yehova ni izina rifite ibisobanuro byimbitse.”)
15 Igihe Yehova yatumaga Mose kujya kuvana ubwoko bwe muri Egiputa, yamuhishuriye kimwe mu bigize kamere ye ubwo yamubwiraga icyo izina rye risobanura akoresheje inshinga ifitanye isano n’iyavuzwe haruguru, ariko icyo gihe bwo ikaba yari itondaguwe muri ngenga ya mbere. Bibiliya igira iti “Imana ibwira Mose iti ‘Nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose.’ Yongeraho iti ‘uzabwire Abisirayeli uti “Nzaba icyo nzashaka kuba cyo yabantumyeho.” ’ ” (Kuva 3:14). Bityo rero, uko imimerere yaba iri kose, Yehova azaba icyo azashaka kuba cyo cyose kugira ngo asohoze umugambi we. Yehova yacunguye Abisirayeli, arabarinda, arabayobora, kandi ni we wabahaga ibyo babaga bakeneye byose mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.
UKO TWAGARAGAZA KO DUSHIMIRA
16, 17. (a) Twagaragaza dute ko dushimira Imana kubera ko twitirirwa izina ryayo? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
16 Muri iki gihe, Yehova akomeje gukora ibihuje n’icyo izina rye risobanura aduha ibyo dukenera byose mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Icyakora, izina ry’Imana ntirisobanura gusa ko aba icyo ashaka kuba cyo cyose. Rinasobanura ko atuma Abahamya be bagera ku cyo ashaka cyose mu murimo bamukorera, kugira ngo asohoze umugambi we. Kubitekerezaho bizatuma dukomeza kubaho mu buryo bwubahisha izina rye. Uwitwa Kåre wo muri Noruveji ufite imyaka 84, akaba amaze imyaka 70 ari Umuhamya urangwa n’ishyaka, yaravuze ati “numva ntewe ishema no gukorera Yehova, Umwami w’iteka, no kuba umwe mu bagize ubwoko bwitirirwa izina rye ryera. Kugeza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya maze nkabona ukuntu bishimye kandi barushijeho gusobanukirwa ibintu, numva nta ko bisa. Urugero, nshimishwa cyane no kubasobanurira akamaro k’igitambo cy’incungu cya Kristo, n’ukuntu binyuze kuri icyo gitambo bashobora kuzabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya izaba irangwa n’amahoro no gukiranuka.”
17 Tuvugishije ukuri, mu turere tumwe na tumwe kubona abantu bashaka kwiga ibyerekeye Imana bigenda birushaho kugorana. Icyakora, kimwe na Kåre, iyo tubonye umuntu udutega amatwi maze tukamwigisha ibyerekeye izina rya Yehova, turishima cyane. Ariko se, ni mu buhe buryo twaba Abahamya ba Yehova, tukaba n’abahamya ba Yesu? Icyo kibazo tuzagisuzuma mu gice gikurikira.