Ese warahindutse?
“Muhindure imitekerereze rwose.”—ROM 12:2.
1, 2. Uburere twahawe n’aho tuba bitugiraho izihe ngaruka?
UBURERE twahawe, incuti zacu, umuco w’iwacu n’aho tuba, bitugiraho ingaruka zikomeye. Iyo ni yo mpamvu twambara mu buryo runaka, tugakunda ibyokurya ibi n’ibi, kandi tukitwara mu buryo runaka.
2 Ariko kandi, hari ibintu bifite agaciro cyane kurusha amahitamo tugira mu birebana n’ibyokurya n’imyambaro. Urugero, iyo tukiri bato twigishwa ko ibintu runaka ari byiza kandi ko byemewe, ariko ko ibindi ari bibi kandi ko bitemewe. Ibyinshi muri ibyo biterwa n’amahitamo ya buri muntu, kandi agenda atandukana. Dushobora no kugira amahitamo runaka tubitewe n’umutimanama wacu. Bibiliya ivuga ko akenshi ‘abanyamahanga badafite amategeko bakora ibintu bisabwa n’amategeko babibwirijwe na kamere yabo’ (Rom 2:14). Ese ibyo byaba bisobanura ko igihe cyose nta tegeko ry’Imana risobanutse neza rivuga ibirebana n’ikintu runaka, twakurikiza amahame twigishijwe n’umuryango wacu cyangwa akurikizwa mu gace turimo?
3. Ni izihe mpamvu ebyiri zituma Abakristo badapfa kuyoborwa n’amahame akurikizwa n’abantu benshi?
3 Hari impamvu nibura ebyiri z’ingenzi zituma Abakristo batabigenza batyo. Iya mbere ni uko Bibiliya igira iti “hari inzira umuntu abona ko itunganye, ariko amaherezo yayo ni urupfu” (Imig 16:25). Kubera ko tudatunganye, ntidufite ubushobozi busesuye bwo kuyobora neza intambwe zacu (Imig 28:26; Yer 10:23). Impamvu ya kabiri ni uko Bibiliya igaragaza ko amahame iyi si ikurikiza, agengwa na Satani “imana y’iyi si” (2 Kor 4:4; 1 Yoh 5:19). Ku bw’ibyo, niba dushaka kubona imigisha ya Yehova no kwemerwa na we, tugomba kumvira inama dusanga mu Baroma 12:2.—Hasome.
4. Ni iki turi busuzume muri iki gice?
4 Hari ingingo z’ingenzi ziri mu Baroma 12:2 dukwiriye gusuzumana ubwitonzi. (1) Kuki tugomba ‘guhinduka’? (2) Iryo hinduka risaba iki? (3) Twahinduka dute? Reka dusuzume ibyo bibazo.
KUKI TUGOMBA GUHINDUKA?
5. Ni ba nde amagambo ya Pawulo ari mu Baroma 12:2 yarebaga mu buryo bwihariye?
5 Amagambo y’intumwa Pawulo ari mu rwandiko yandikiye Abaroma ntiyayabwiye abatizera cyangwa abantu bose muri rusange, ahubwo yayabwiye Abakristo bagenzi be basutsweho umwuka (Rom 1:7). Yabateye inkunga yo guhinduka ‘bakareka kwishushanya n’iyi si.’ Ku Bakristo bari i Roma icyo gihe, ni ukuvuga ahagana mu mwaka wa 56, ‘isi’ Pawulo yavugaga yerekezaga ku mahame, imico, imyifatire n’uburyo bwo kwambara byarangaga Abaroma. Kuba Pawulo yarakoresheje ijambo ngo “mureke,” byumvikanisha ko bamwe muri bo bari bagikurikiza ibyo bintu. Ni izihe ngaruka byagiraga ku bavandimwe na bashiki bacu?
6, 7. Mu gihe cya Pawulo, ni mu buhe buryo imibereho y’abantu b’i Roma n’uko basengaga byashoboraga guteza akaga Abakristo?
6 Ba mukerarugendo basura Roma muri iki gihe bakunze kubona ibisigazwa by’insengero zayo, amarimbi, ibishushanyo, ibibuga by’imikino, amazu yaberagamo amakinamico, n’ibindi. Bimwe muri byo ni ibyo mu kinyejana cya mbere. Ibyo bisigazwa bituma umuntu asobanukirwa uko abantu bo muri Roma ya kera babagaho, n’uko basengaga. Nanone kandi, dushobora gusoma mu bitabo by’amateka ibihereranye n’imikino y’abakurankota, amasiganwa y’amagare yakururwaga n’amafarashi, n’amakinamico n’indirimbo byavugaga ibintu byinshi bitandukanye, ndetse bimwe muri byo bikaba byari bikojeje isoni. Ikindi kandi, ubucuruzi bwari bwarateye imbere i Roma, ku buryo abantu bashoboraga kubona amafaranga menshi.—Rom 6:21; 1 Pet 4:3, 4.
7 Nubwo Abaroma bari bafite insengero nyinshi n’imana nyinshi, ntibagiranaga imishyikirano ya bugufi n’izo mana basengaga. Kuri bo, gusenga kwari ugukurikiza imihango, urugero nk’iy’ivuka, iy’ishyingirwa n’iy’ihamba, ibyo akaba ari bimwe mu byarangaga imibereho yabo. Ushobora kwiyumvisha ukuntu ibyo byose byashoboraga guteza akaga Abakristo b’i Roma. Uko bigaragara rero, kubera ko abenshi muri bo bari barakuriye muri iyo mimerere, bagombaga guhinduka kugira ngo babe Abakristo nyakuri, kandi iryo hinduka ntiryari kurangirana n’umunsi w’umubatizo.
8. Ni mu buhe buryo iyi si ishobora guteza akaga Abakristo?
8 Kimwe na Roma ya kera, isi yo muri iki gihe na yo ishobora guteza akaga Abakristo biyeguriye Imana. Kubera iki? Ni ukubera ko umwuka w’isi uri hose. (Soma mu Befeso 2:2, 3; 1 Yohana 2:16.) Iyi si igerageza kudushukisha ibyifuzo byayo, imitekerereze yayo n’amahame yayo, ku buryo bishobora kudutwara. Ku bw’ibyo, dufite impamvu nyinshi zo kumvira inama yahumetswe yo ‘kureka kwishushanya n’iyi si’ maze ‘tugahinduka.’ Ni iki twakora?
NI IKI TUGOMBA GUHINDURA?
9 Uko umuntu yiga ukuri kwa Bibiliya kandi agakurikiza ibyo yiga, atangira kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Ayo majyambere agaragazwa n’ihinduka agira mu mibereho ye akurikije ibyo yiga. Areka imigenzo ishingiye ku idini ry’ikinyoma n’imyifatire mibi ya kera, maze akitoza kugira kamere nk’iya Kristo (Efe 4:22-24). Twishimira kubona ko abantu babarirwa mu bihumbi amagana bagira amajyambere nk’ayo buri mwaka, bakiyegurira Yehova Imana maze bakabatizwa. Nta gushidikanya, ibyo bishimisha umutima wa Yehova (Imig 27:11). Icyakora, byaba byiza twibajije tuti “ese iryo ni ryo hinduka ryonyine riba rikenewe?”
10. Kuki kugira ihinduka bihabanye no kugira ibyo umuntu anonosora?
10 Mu by’ukuri, kugira ihinduka bikubiyemo ibirenze kugira amajyambere cyangwa kugira ibyo umuntu anonosora. Igicuruzwa runaka gishobora kwandikwaho amagambo yamamaza avuga ko “cyanonosowe,” ariko mu by’ukuri kikaba kikiri cya kindi, nubwo bashobora kuba barongeyemo akantu gashya cyangwa wenda kikaba gipfunyitse mu kintu cyiza kurusha mbere. Ku birebana n’ijambo ngo “muhinduke,” hari igitabo cyasobanuye kiti ‘mu Baroma 12:2 hagaragaza ko gukurikiza ibintu byo muri iyi si, bigaragarira mu byo dukora, bihabanye no guhinduka imbere mu mutima, tukagira ibitekerezo bishya tubikesheje imbaraga z’Umwuka Wera’ (Vine’s Expository Dictionary). Ku bw’ibyo, ihinduka Umukristo agomba kugira si ukureka gusa ingeso mbi, amagambo mabi n’ubwiyandarike. Hari abantu badafite ubumenyi bwa Bibiliya na bo birinda gukora ibintu bibi nk’ibyo. None se, ni irihe hinduka Abakristo bagomba kugira?
11. Pawulo yagaragaje ko umuntu ahinduka ate?
11 Pawulo yaranditse ati “muhinduke, muhindure imitekerereze rwose.” Iyo ijambo “imitekerereze” rikoreshejwe muri Bibiliya, riba ryumvikanisha ibyo dukunda kwerekezaho ubwenge, imyitwarire yacu n’ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu. Pawulo yari yabanje kuvuga ibirebana n’abantu ‘bari bafite imitekerereze itemerwa n’Imana.’ Abantu nk’abo barangwaga n’ibikorwa byo ‘gukiranirwa, ubugome, kurarikira, ububi, buzuye kwifuza, ubwicanyi, ubushyamirane, ikinyoma’ n’ibindi bintu bibi (Rom 1:28-31). Dushobora kwiyumvisha impamvu Pawulo yagiriye inama abantu bari barakuriye muri iyo mimerere ariko bakaba bari barabaye abagaragu b’Imana, avuga ko bagombaga ‘guhinduka’ no ‘guhindura imitekerereze rwose.’
“Uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose.”—Efe 4:31.
12. Muri iki gihe abantu bafite iyihe mitekerereze, kandi se kuki ibyo bishobora guteza akaga Abakristo?
12 Ikibabaje ni uko dukikijwe n’abantu bakora ibintu nk’ibyo Pawulo yavuze. Bashobora gutekereza ko kugira amahame umuntu agenderaho bitagihuje n’igihe, kandi ko nta wagombye guhatira abandi gukurikiza amahame agenderaho. Abarimu benshi n’ababyeyi bemerera abana gukora ibyo bishakiye kandi bakabumvisha ko buri wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi. Bumva ko nta wakwemeza mu buryo budasubirwaho ko ikintu iki n’iki ari cyiza cyangwa ko ari kibi. Hari n’abantu benshi bavuga ko bemera Imana, ariko bakumva ko bafite uburenganzira bwo gukora ibyo babona ko bikwiriye, aho kumvira Imana n’amategeko yayo (Zab 14:1). Iyo mitekerereze ishobora guteza akaga Abakristo b’ukuri. Abatari maso bashobora kugira imitekerereze nk’iyo mu birebana na gahunda za gitewokarasi. Bashobora kudakurikiza gahunda z’itorero, ndetse bakaba bakwitotombera ikintu cyose bumva kitabashimishije. Bashobora no kudahita bemera inama zishingiye kuri Bibiliya duhabwa ku birebana n’imyidagaduro, gukoresha interineti no kwiga za kaminuza.
13. Kuki twagombye kwisuzuma tutibereye?
13 Kugira ngo tudakomeza kwishushanya n’iyi si, tugomba gusuzuma tutibereye imitekerereze yacu n’ibyiyumvo byacu, intego dufite n’amahame tugenderaho. Abandi bashobora kutamenya ibiri mu mutima wacu. Bashobora kutubwira ko ibyo dukora ari byiza. Icyakora, ni twe ubwacu tuba tuzi niba twaragize ihinduka duhuje n’ibyo twiga muri Bibiliya, kandi tukamenya niba dukomeza kugira ihinduka.—Soma muri Yakobo 1:23-25.
UKO TWAGIRA IHINDUKA
14. Ni iki cyadufasha kugira ihinduka?
14 Ihinduka tugomba kugira rireba umuntu wacu w’imbere; ni yo mpamvu dukeneye ikintu cyinjira mu mutima wacu kikawuhindura. Ni iki cyatuma tugira iryo hinduka? Iyo tumenye ibyo Yehova adusaba nk’uko bivugwa muri Bibiliya, uko tubyitabira bigaragaza ibiri mu mutima wacu, kandi bituma tumenya ihinduka tugomba kugira, bityo tugahuza n’‘ibyo Imana ishaka bitunganye.’—Rom 12:2; Heb 4:12.
15. Iyo Yehova atubumbye tugira irihe hinduka?
15 Soma muri Yesaya 64:8. Dukwiriye gutekereza ku rugero umuhanuzi Yesaya yakoresheje aho ngaho. Yehova, we Mubumbyi, atubumba ate? Mu by’ukuri, ntaduhindura mu buryo bw’umubiri, wenda ngo atume turushaho kugaragara neza cyangwa kugira isura nziza. Yehova ntahindura uko tugaragara inyuma, ahubwo ahindura abo turi bo imbere. Iyo twemeye ko atubumba, tugira ihinduka ry’imbere mu mutima, cyangwa ryo mu buryo bw’umwuka, ari na ryo dukeneye kugira ngo turwanye amareshyo y’iyi si. None se iryo hinduka ribaho rite?
16, 17. (a) Sobanura uko umubumbyi abigenza kugira ngo abumbe igikoresho cyiza cyane. (b) Ijambo ry’Imana ridufasha rite guhinduka tukaba abantu bafite agaciro mu maso yayo?
16 Kugira ngo umubumbyi abumbe igikoresho cyiza, akoresha ibumba ryiza. Icyakora hari ibintu bibiri aba agomba gukora. Abanza gushyira iryo bumba mu mazi kugira ngo rivemo imyanda. Hanyuma arisukamo amazi ari mu rugero rukwiriye maze akarikata rikanoga, ku buryo igihe ari bube aribumba riri bufate ishusho yifuza.
17 Uzirikane ko umubumbyi akoresha amazi avana imyanda mu ibumba, kandi akayakoresha arikata kugira ngo ryorohe, maze aribumbemo igikoresho cyose ashatse, ndetse n’icyoroshye cyane. Ese tubona aho ibyo bihuriye n’uko Ijambo ry’Imana ridufasha mu mibereho yacu? Rishobora gutuma tureka imitekerereze twari dufite igihe twari tutaramenya Imana, maze tukaba abantu bafite agaciro mu maso yayo (Efe 5:26). Tekereza ukuntu duhora duterwa inkunga yo gusoma Bibiliya buri munsi no kujya mu materaniro ya gikristo, aho twigira Ijambo ry’Imana. Kuki twagiye duterwa inkunga yo kubigenza dutyo? Ni ukubera ko iyo tubikoze tuba twemeye ko Yehova atubumba.—Zab 1:2; Ibyak 17:11; Heb 10:24, 25.
18. (a) Kuki tugomba gutekereza ku Ijambo ry’Imana niba dushaka ko riduhindura? (b) Ni ibihe bibazo byabidufashamo?
18 Kugira ngo Ijambo ry’Imana ritume tugira ihinduka rikenewe, tugomba gukora ibirenze kurisoma buri munsi no kuryiyigisha. Hari abantu benshi bajya basoma Bibiliya, bityo bakaba bazi ibintu byinshi bivugwamo. Wenda wigeze guhura n’abantu nk’abo igihe wabwirizaga. Hari bamwe bashobora no kuvuga mu mutwe imirongo ya Bibiliya. * Ariko kandi, ibyo bishobora kutagira ikintu kigaragara bihindura ku mitekerereze yabo no ku mibereho yabo. Ni iki kiba kibura? Kugira ngo Ijambo ry’Imana rihindure umuntu, agomba kwemera ko rimugera ku mutima. Ku bw’ibyo, tugomba gufata igihe cyo gutekereza ku byo twiga. Byaba byiza twibajije tuti “ese nemera ntashidikanya ko ibyo niga birenze kuba inyigisho z’idini? Ese nabonye ko ari ukuri? Naba mbikurikiza mu mibereho yanjye aho kubyigisha abandi gusa? Ese mbona ko ari jye Yehova aba abwira?” Gutekereza kuri ibyo bibazo bishobora gutuma turushaho kwegera Yehova. Urukundo tumukunda ruzarushaho kwiyongera. Iyo ibyo twiga bitugeze ku mutima, tugira ihinduka.—Imig 4:23; Luka 6:45.
19, 20. Ni iyihe nama ya Bibiliya twakurikiza bikadufasha?
19 Gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe no kuritekerezaho bizatuma dukomeza ‘kwiyambura kamere ya kera n’ibikorwa byayo, maze twambare kamere nshya, igenda ihindurwa nshya binyuze ku bumenyi nyakuri’ (Kolo 3:9, 10). Koko rero, gusobanukirwa Ijambo ry’Imana no gushyira mu bikorwa ibyo twiga bizatuma dukomeza kwambara kamere nshya ya gikristo. Ibyo bizadufasha kwirinda amayeri ya Satani.
20 Intumwa Petero yaravuze ati “kimwe n’abana bumvira, mureke kubaho muhuje n’irari mwagiraga kera,” ahubwo “mube abera mu myifatire yanyu yose” (1 Pet 1:14, 15). Gukora uko dushoboye kose tukareka imitekerereze n’imyifatire twari dufite kera kandi tukemera guhinduka, bizaduhesha imigisha nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira.
^ par. 18 Reba urugero rwatanzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1994, ku ipaji ya 4, paragarafu ya 7.