Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Basaza, ese muzahumuriza “ubugingo bunaniwe”?

Basaza, ese muzahumuriza “ubugingo bunaniwe”?

Angela, * mushiki wacu w’umuseribateri uri mu kigero cy’imyaka 30, arahangayitse. Ategereje abasaza. Ni iki bari bumubwire? Mu by’ukuri, hari iminsi runaka atagiye mu materaniro, ariko byagiye biterwa n’uko nyuma yo gukora umunsi wose yita ku bageze mu za bukuru, aba yumva ananiwe. Uretse iyo mihihibikano ya buri munsi, anahangayikishijwe cyane n’uko nyina arwaye.

Uramutse usuye Angela, wafasha ute ubwo ‘bugingo bunaniwe’ (Yer 31:25)? Wakwitegura ute kugira ngo ugarurire ubuyanja abo usura mu rwego rwo kuragira umukumbi?

JYA UTEKEREZA KU MIMERERE ABAVANDIMWE BAWE BARIMO

Hari igihe twese tunanirwa bitewe n’akazi dukora cyangwa inshingano za gitewokarasi. Urugero, igihe umuhanuzi Daniyeli yerekwaga ibintu atashoboraga gusobanukirwa, ‘yumvise acitse intege’ (Dan 8:27). Igihe marayika Gaburiyeli yamubonekeraga, byaramufashije. Iyo ntumwa y’Imana yarabimusobanuriye, imwizeza ko Yehova yari yumvise amasengesho ye, kandi imubwira ko yari akiri umuntu “ukundwa cyane” (Dan 9:21-23). Nyuma yaho, amagambo atoranyijwe neza yavuzwe n’undi mumarayika yakomeje uwo muhanuzi wari wacitse intege.—Dan 10:19.

Mbere yo gusura uwo muhuje ukwizera mu rwego rwo kuragira umukumbi, mujye mubanza gutekereza ku mimerere arimo

Mu buryo nk’ubwo, mbere yo gusura uwo muhuje ukwizera ushobora kuba ananiwe cyangwa yaracitse intege, mujye mufata akanya ko gutekereza ku mimerere arimo. Ni ibihe bibazo afite? Ni mu buhe buryo ibyo bibazo bishobora kuba bimunegekaza? Ni iyihe mico myiza afite? Richard umaze imyaka isaga 20 ari umusaza yagize ati “nibanda cyane ku mico myiza y’abavandimwe.” Yongeyeho ati “iyo ntekereje ku mimerere barimo mbere yo kubasura, kubafasha birushaho kunyorohera.” Niba hari undi musaza uzaguherekeza, kuki mutabanza gusuzumira hamwe imimerere umuvandimwe wanyu arimo?

MUJYE MUTUMA ABAVANDIMWE BANYU BUMVA BISANZUYE

Kugira ngo umuntu avuge uko yumva amerewe bishobora kutoroha. Urugero, umuvandimwe wanyu ashobora kunanirwa kubabwira ibimuri ku mutima mu gihe mwamusuye. None se, mwakora iki kugira ngo yumve abisanzuyeho? Kumusekera mubikuye ku mutima no kumubwira amagambo amuhumuriza, bishobora kugira akamaro. Michael umaze imyaka isaga 40 ari umusaza, akenshi iyo asuye abavandimwe mu rwego rwo kuragira umukumbi, atangira agira ati “imwe mu nshingano nziza cyane umusaza afite, ni ugusura abavandimwe mu ngo zabo maze akarushaho kubamenya. Ni yo mpamvu nari ntegerezanyije amatsiko uyu munsi.”

Mushobora kubanza gusenga mubikuye ku mutima mukimara guhura n’umuvandimwe mwasuye. Mu masengesho y’intumwa Pawulo, yavuzemo ukwizera, urukundo no kwihangana by’abavandimwe be (1 Tes 1:2, 3). Iyo uvuze mu isengesho ibirebana n’imico myiza y’umuvandimwe wawe, mu by’ukuri uba utegura umutima wawe n’uwe kugira ngo muze kugirana ikiganiro cyubaka. Nanone kandi, amagambo yawe ashobora kumuhumuriza. Umusaza w’inararibonye witwa Ray yagize ati “hari igihe twese twibagirwa ibintu byiza dukora. Bityo, iyo hagize ubitwibutsa bitugarurira ubuyanja.”

MUJYE MUBAHA IMPANO YO MU BURYO BW’UMWUKA

Kimwe na Pawulo, mushobora guha umuvandimwe “impano yo mu buryo bw’umwuka” mumubwira igitekerezo gishingiye ku Byanditswe, niyo mwakoresha umurongo umwe gusa (Rom 1:11). Urugero, umuvandimwe wihebye ashobora kumva nta cyo amaze, kimwe n’umwanditsi wa zaburi wavuze ko yari ameze nk’“uruhago rw’uruhu ruri mu mwotsi” rwakanyaraye (Zab 119:83, 176). Nyuma yo kumusobanurira muri make icyo ayo magambo ashatse kuvuga, mushobora kumwizeza ko muzi ko ‘atigeze yibagirwa’ amategeko y’Imana.

Mu buryo nk’ubwo se, umugani uvuga ibirebana n’igiceri cy’idarakama cyatakaye ntiwafasha mushiki wacu wakonje cyangwa wacitse intege (Luka 15:8-10)? Icyo giceri cyari cyatakaye gishobora kuba cyari kimwe mu biceri byinshi by’ifeza byari bigize urunigi ruhenze cyane. Kuganira na we kuri urwo rugero bishobora gutuma abona ko na we ari umwe mu bagize itorero rya gikristo bafite agaciro kenshi. Nyuma yaho, mushobora kumwereka ukuntu Yehova amwitaho kubera ko ari umwe mu bana b’intama be.

Akenshi, abo duhuje ukwizera bishimira kuvuga ibyo basomye muri Bibiliya. Ku bw’ibyo, ntimukiharire ijambo. Nyuma yo gusoma umurongo w’Ibyanditswe uhuje n’imimerere uwo mwasuye arimo, mushobora gutoranyamo ijambo ry’ingenzi cyangwa interuro, maze mukamusaba kugira icyo abivugaho. Urugero, nyuma yo gusoma mu 2 Abakorinto 4:16, umusaza ashobora kumubaza ati “ese hari igihe wigeze wumva Yehova yaguhinduye mushya?” Ibyo bishobora gutuma ‘muterana inkunga.’—Rom 1:12.

Akenshi abo duhuje ukwizera bishimira kuvuga ibyo basomye muri Bibiliya

Nanone kandi, mushobora guhumuriza uwo muhuje ukwizera muganira ku birebana n’abantu bavugwa muri Bibiliya bari mu mimerere nk’iye. Umuntu wumva yihebye ashobora kuba ari mu mimerere nk’iya Hana cyangwa Epafuradito. Hari igihe bombi bumvaga bihebye, ariko Imana yakomeje kubona ko ari ab’agaciro (1 Sam 1:9-11, 20; Fili 2:25-30). Kuki se mutaganira no ku zindi ngero nziza z’abantu bavugwa muri Bibiliya niba imimerere ibibemerera?

MUKOMEZE KUBITAHO

Mushobora kugaragaza ko muhangayikira abavandimwe na bashiki bacu mukomeza kubitaho na nyuma yo kubasura mu rwego rwo kuragira umukumbi (Ibyak 15:36). Mu gihe mumaze gusura umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, mushobora kubona ko byaba byiza mushyizeho gahunda yo kuzajyana na we kubwiriza. Iyo umusaza w’inararibonye witwa Bernard yongeye kubonana n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu aherutse gusura, yerekeza abigiranye amakenga ku nama aba yaramuhaye, maze akamubaza ati “mbwira, hari icyo yakumariye?” Nimwita ku muntu mutyo, muzabasha kumenya niba akeneye kongera gufashwa.

Ubu ni bwo abavandimwe na bashiki bacu bakeneye kumva ko mubitayeho, ko mubumva kandi ko mubakunda, kurusha ikindi gihe cyose (1 Tes 5:11). Ku bw’ibyo, mbere yo gusura umuvandimwe mu rwego rwo kuragira umukumbi, mujye mufata akanya ko gutekereza ku mimerere arimo. Mujye mubishyira mu isengesho. Mujye mutoranya imirongo y’Ibyanditswe ikwiriye. Ibyo bizatuma mubona amagambo meza yo guhumuriza “ubugingo bunaniwe.”

^ par. 2 Amazina yarahinduwe.