Ungukirwa mu buryo bwuzuye no gusoma Bibiliya
‘Mu by’ukuri, nishimira amategeko y’Imana.’—ROM 7:22.
1-3. Ni izihe nyungu tubona iyo dusoma Bibiliya kandi tugashyira mu bikorwa inyigisho zayo?
“BURI gitondo nshimira Yehova bitewe n’uko amfasha gusobanukirwa Bibiliya.” Ayo magambo yavuzwe na mushiki wacu ugeze mu za bukuru umaze gusoma Bibiliya yose incuro zisaga 40, kandi n’ubu aracyayisoma. Hari mushiki wacu ukiri muto wavuze ko gusoma Bibiliya byamufashije kubona ko Yehova ariho koko. Ibyo byatumye arushaho kwegera Se wo mu ijuru. Yaravuze ati “nta kindi gihe nigeze ngira ibyishimo nk’ibyo mfite ubu.”
2 Intumwa Petero yateye abantu bose inkunga yo ‘kugirira ipfa ryinshi amata adafunguye yo mu ijambo ry’Imana’ (1 Pet 2:2). Abantu bimara iryo pfa binyuze mu kwiga Bibiliya kandi bagashyira mu bikorwa inyigisho zayo, bagira umutimanama utabacira urubanza n’ubuzima bufite intego. Bagirana ubucuti burambye n’abandi bantu bakunda Imana y’ukuri kandi bakayikorera. Izo zose ni impamvu zifatika zituma umuntu ‘yishimira amategeko y’Imana’ (Rom 7:22). Ariko kandi, hari n’izindi nyungu. Zimwe muri zo ni izihe?
3 Uko urushaho kumenya byinshi ku birebana na Yehova n’Umwana we, ni na ko urukundo ubakunda n’urwo ukunda bagenzi bawe rurushaho kwiyongera. Kugira ubumenyi nyakuri bw’Ibyanditswe bigufasha kumenya ko vuba aha Imana izarokora abantu bumvira, igihe izarimbura iyi si ishaje. Ufite ubutumwa bwiza butanga icyizere ushobora kugeza ku bo ubwiriza. Yehova azaguha imigisha mu gihe uzaba ugeza ku bandi ibyo wamenye binyuze mu gusoma Ijambo rye.
JYA USOMA BIBILIYA KANDI UTEKEREZE KU BYO USOMA
4. Gusoma Bibiliya “wibwira” bisobanura iki?
4 Yehova ntiyifuza ko abagaragu be basoma Ijambo rye bahushura. Yabwiye Yosuwa wabayeho mu bihe bya kera ati “iki gitabo cy’amategeko ntikikave mu kanwa kawe, ujye ugisoma ku manywa na nijoro wibwira” (Yos 1:8; Zab 1:2). Ese iyo nama yaba igusaba gusoma amagambo yose yo muri Bibiliya usa n’uwongorera, kuva mu Ntangiriro kugeza mu Byahishuwe? Oya. Bishatse kuvuga ko wagombye gusoma witonze ku buryo utekereza ku byo usoma. Iyo usomye Bibiliya “wibwira,” bituma wita ku mirongo igufitiye akamaro kandi igutera inkunga muri icyo gihe nyir’izina. Mu gihe usomye amagambo nk’ayo cyangwa inkuru nk’izo, jya usoma utihuta, wenda usome usa n’uwongorera. Ibyo usomye bishobora kugukora ku mutima mu buryo bwihariye. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Ni ukubera ko iyo usobanukiwe neza inama ituruka ku Mana, bituma wumva ushaka kuyishyira mu bikorwa.
5-7. Garagaza ukuntu gusoma Ijambo ry’Imana wibwira bishobora kugufasha (a) gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco; (b) kwihanganira abandi no kubagaragariza ineza; (c) kwiringira Yehova no mu bihe bigoye.
5 Gusoma Bibiliya wibwira bigira akamaro mu gihe usoma ibitabo byayo bivugwamo ibintu udasobanukiwe. Kugira ngo tubyumve, reka dusuzume ingero eshatu. Urugero rwa mbere: tekereza umuvandimwe ukiri muto ufite gahunda yo gusoma Bibiliya, akaba ageze ku buhanuzi bwa Hoseya. Nyuma yo gusoma yibwira umurongo wa 11 kugeza ku wa 13 mu gice cya 4, abaye ahagaze gato. (Soma muri Hoseya 4:11-13.) Kubera iki? Ashishikajwe cyane n’iyo mirongo kubera ko ku ishuri ahanganye n’amoshya yo kwishora mu bwiyandarike. Atekereje kuri iyo mirongo maze aravuga ati “Yehova abona ibibi abantu bakora niyo baba biherereye. Sinshaka kumubabaza.” Uwo muvandimwe yiyemeje gukomeza kuba umuntu utanduye mu maso y’Imana.
6 Urugero rwa kabiri: mushiki wacu arimo arasoma ubuhanuzi bwa Yoweli, maze agera ku murongo wa 13 w’igice cya 2. (Soma muri Yoweli 2:13.) Mu gihe asoma uwo murongo yibwira, atekereje ukuntu yagombye kwigana Yehova, we ‘ugira impuhwe n’imbabazi, utinda kurakara kandi ugira ineza nyinshi yuje urukundo.’ Yiyemeje kureka amagambo asesereza kandi arangwa n’uburakari, rimwe na rimwe ajya abwira umugabo we ndetse n’abandi.
7 Urugero rwa gatatu: tekereza umugabo w’Umukristo wirukanywe ku kazi none akaba ahangayikishijwe n’uko azatunga umugore we n’abana be. Asomye muri Nahumu 1:7 yibwira. Aho havuga ko Yehova “azi abamushakiraho ubuhungiro,” kandi ko ababera nk’“igihome gikingira ku munsi w’amakuba.” Ibyo biramuhumurije. Yumvise ko Yehova amwitaho mu buryo bwuje urukundo maze ntiyakomeza guhangayika bikabije. Hanyuma asomye umurongo wa 15 yibwira. (Soma muri Nahumu 1:15.) Uwo muvandimwe abonye ko nabwiriza ubutumwa bwiza muri ibyo bihe bigoye, mu by’ukuri azaba agaragaje ko yemera ko Yehova ari igihome kimukingira. Ku bw’ibyo, mu gihe azaba ashakisha akazi, azajya anashyigikira gahunda yo kubwiriza iba mu mibyizi.
8. Vuga muri make ikintu cy’agaciro kenshi wamenye ubwo wasomaga Bibiliya.
8 Izo ngingo z’ingirakamaro tumaze gusuzuma, ziboneka mu bitabo bya Bibiliya bamwe bashobora kubona ko kubisobanukirwa bigoye. Mu gihe uzaba usoma igitabo cya Hoseya, icya Yoweli n’icya Nahumu ukabonamo imirongo igutera inkunga, uzumva ushaka gukomeza gusoma indi mirongo yo muri ibyo bitabo, wibwira. Tekereza ubwenge n’ihumure uzabona nusoma ibyavuzwe n’abo bahanuzi! Bite se ku birebana n’ibindi bitabo bya Bibiliya? Ijambo ry’Imana ni nk’ikirombe kirimo diyama nyinshi. Ujye ucukura icyo kirombe neza, mbese usome Bibiliya yose ufite intego yo kubona ubuyobozi n’inkunga by’agaciro kenshi bituruka ku Mana.
JYA WIHATIRA GUSOBANUKIRWA IBYO USOMA
9. Ni iki cyadufasha kurushaho gusobanukirwa ibyo Imana ishaka?
9 Nubwo ari iby’ingenzi ko usoma Bibiliya buri munsi, biranakwiriye ko usobanukirwa ibyo usoma. Ku bw’ibyo, jya wifashisha ibitabo duhabwa n’umuteguro wa Yehova kugira ngo ukore ubushakashatsi ku birebana n’abantu, ahantu n’ibintu bivugwa mu nkuru usoma. Niba udasobanukiwe neza ukuntu
washyira mu bikorwa inyigisho runaka ya Bibiliya, ushobora gusaba umusaza w’itorero cyangwa undi Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka akagufasha. Kugira ngo tubone akamaro ko kurushaho gusobanukirwa inyigisho za Bibiliya, reka turebe urugero rw’Umukristo wo mu kinyejana cya mbere wihatiye kubigeraho. Uwo Mukristo yitwaga Apolo.10, 11. (a) Ni mu buhe buryo Apolo yafashijwe kugira ngo arusheho kubwiriza neza ubutumwa bwiza? (b) Ni iki inkuru ya Apolo itwigisha? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ese ibyo wigisha bihuje n’inyigisho zagiye zinonosorwa?”)
10 Apolo yari Umukristo w’Umuyahudi wari “umuhanga mu Byanditswe” kandi wagiraga “ishyaka ryinshi atewe n’umwuka.” Igitabo cy’Ibyakozwe kivuga ibirebana na we kigira kiti “yatangiye kuvuga no kwigisha ibya Yesu nk’uko biri koko, ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa.” Apolo yarimo yigisha inyigisho irebana n’umubatizo itari igihuje n’igihe, ariko atabizi. Umukristo witwaga Akwila n’umugore we Purisikila bamaze kumwumva yigisha muri Efeso, bamusobanuriye “inzira y’Imana, kugira ngo ayimenye neza kurushaho” (Ibyak 18:24-26). Ni mu buhe buryo ibyo byafashije Apolo?
11 Apolo amaze kubwiriza muri Efeso, yagiye muri Akaya. Bibiliya igira iti “agezeyo, afasha cyane abari barizeye biturutse ku buntu butagereranywa bw’Imana. Yagaragarizaga mu ruhame ko Abayahudi bibeshye, akabikorana imbaraga kandi akerekana akoresheje Ibyanditswe ko Yesu ari we Kristo” (Ibyak 18:27, 28). Icyo gihe Apolo yashoboraga gusobanura neza ibirebana n’umubatizo wa gikristo. Kubera ko yari yararushijeho gusobanukirwa ibintu, ‘yafashije cyane’ abari bakiri bashya kugira amajyambere mu gusenga k’ukuri. Ni iki iyo nkuru itwigisha? Kimwe na Apolo, natwe twihatira gusobanukirwa ibyo dusoma muri Bibiliya. Icyakora, mu gihe mugenzi wacu duhuje ukwizera w’inararibonye atweretse uko twanonosora uburyo bwacu bwo kwigisha, tuba tugomba kubyemera twicishije bugufi kandi tukamushimira. Nitubigenza dutyo, tuzarushaho gukora neza umurimo wacu wera.
JYA UFASHISHA ABANDI IBYO WIGA
12, 13. Garagaza ukuntu wakoresha Ibyanditswe ubigiranye amakenga kugira ngo ufashe abantu biga Bibiliya kugira amajyambere.
12 Kimwe na Purisikila, Akwila na Apolo, natwe dushobora gufasha abandi. Wumva umeze ute iyo uteye inkunga umuntu ushimishijwe, bigatuma atsinda inzitizi yamubuzaga kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka? Niba uri umusaza, wumva umeze ute iyo mugenzi wawe muhuje ukwizera agushimiye ko wamuhaye inama ishingiye ku Byanditswe ikamufasha mu gihe yari afite ibibazo? Nta gushidikanya, iyo umuntu akoresheje Ijambo ry’Imana agafasha abandi kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza, bituma yumva anyuzwe kandi afite ibyishimo byinshi. * Reka turebe uko ushobora kubigeraho.
13 Abisirayeli benshi bo mu gihe cya Eliya bari barananiwe guhitamo hagati y’ugusenga k’ukuri n’ukw’ikinyoma. Inama Eliya yabahaye ishobora gufasha umuntu wiga Bibiliya udafata imyanzuro ngo agire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. (Soma mu 1 Abami 18:21.) Reka noneho tuvuge ko umuntu ushimishijwe atinya ko incuti ze n’abagize umuryango we bazamuseka kubera ko yiga Bibiliya. Ushobora kumutera inkunga yo kutanamuka ku cyemezo yafashe cyo gusenga Yehova, umufasha gutekereza ku magambo ari muri Yesaya 51:12, 13.—Hasome.
14. Ni iki kizagufasha kwibuka imirongo y’Ibyanditswe mu gihe ukeneye kuyifashisha abandi?
14 Biragaragara ko Bibiliya irimo amagambo menshi ashobora gutera inkunga, gukosora no gukomeza abayisoma. Ariko ushobora kwibaza uti “ni mu buhe buryo nahita nibuka umurongo w’Ibyanditswe mu gihe nywukeneye?” Ujye usoma Bibiliya buri munsi kandi utekereze ku byo usoma. Bityo uzamenya ibintu byinshi bivugwa muri Bibiliya, kandi umwuka wa Yehova uzajya ubikwibutsa mu gihe ubikeneye.—Mar 13:11; soma muri Yohana 14:26. *
15. Ni iki kizagufasha kurushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana?
15 Kimwe n’Umwami Salomo, jya usenga Yehova umusaba ubwenge bwo gusohoza inshingano za gitewokarasi (2 Ngoma 1:7-10). Jya ‘ubaririza ushyizeho umwete kandi ukore ubushakashatsi ubyitondeye’ mu Ijambo ry’Imana, kugira ngo ugire ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova n’ibyo ashaka, nk’uko abahanuzi ba kera babigenzaga (1 Pet 1:10-12). Intumwa Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo kwigaburira “amagambo yo kwizera n’inyigisho nziza” (1 Tim 4:6). Nawe nubigenza utyo, uzabasha gufasha abandi mu buryo bw’umwuka, kandi wubake ukwizera kwawe.
GUSOMA IJAMBO RY’IMANA BIRATURINDA
16. (a) Ni mu buhe buryo abantu b’i Beroya bafashijwe no ‘kugenzura buri munsi mu Byanditswe babyitondeye’? (b) Kuki gusoma Bibiliya buri munsi bidufitiye akamaro cyane muri iki gihe?
16 Abayahudi bari batuye mu mugi w’i Makedoniya witwaga Beroya bari bafite akamenyero ko ‘kugenzura buri munsi mu Byanditswe babyitondeye.’ Igihe Pawulo yababwirizaga ubutumwa bwiza, bagereranyaga amagambo ye n’uko bari basanzwe bazi Ibyanditswe. Ibyo byageze ku ki? Hari benshi babonye ko yigishaga ukuri, maze “barizera” (Ibyak 17:10-12). Ibyo bigaragaza ko gusoma Bibiliya buri munsi bituma turushaho kwizera Yehova. Kugira ngo tuzinjire mu isi nshya y’Imana, ni ngombwa ko tugira ukwizera nk’uko, mbese ‘tukaba twiteze ko ibintu twiringiye bizabaho nta kabuza.’—Heb 11:1.
17, 18. (a) Ni mu buhe buryo ukwizera gukomeye n’urukundo birinda umutima w’ikigereranyo w’Umukristo? (b) Ni mu buhe buryo ibyiringiro biturinda akaga?
17 Pawulo yari afite impamvu yo kwandika ati “twebwe ab’amanywa, nimucyo dukomeze kugira ubwenge kandi twambare ukwizera n’urukundo nk’icyuma gikingira igituza, kandi twambare ibyiringiro by’agakiza nk’ingofero” (1 Tes 5:8). Umusirikare aba agomba kwambara ikintu kirinda umutima we kugira ngo umwanzi atawangiza. Mu buryo nk’ubwo, umutima w’ikigereranyo w’Umukristo ugomba kurindwa imbaraga z’icyaha. Bigenda bite iyo umugaragu w’Imana yizera cyane amasezerano yayo kandi akaba akunda Yehova, agakunda na bagenzi be? Uwo mugaragu w’Imana aba yambaye icyuma cyo mu buryo bw’umwuka cyo mu rwego rwo hejuru gikingira igituza. Akora ibishoboka byose kugira ngo akomeze kwemerwa n’Imana.
18 Nanone kandi, Pawulo yavuze ibirebana n’ingofero, ari yo ‘byiringiro by’agakiza.’ Iyo umusirikare wo mu bihe bya Bibiliya atarindaga umutwe we, yashoboraga kugwa ku rugamba mu buryo bworoshye. Icyakora iyo yabaga afite ingofero nziza, bashoboraga kumurasa imyambi mu mutwe ariko ntakomereke cyane. Kwiga Ijambo rya Yehova bituma turushaho kwiringira ko afite ubushobozi bwo kudukiza. Ibyiringiro bikomeye bituma twirinda abahakanyi n’‘amagambo yabo y’amanjwe’ ameze nk’igisebe cy’umufunzo (2 Tim 2:16-19). Byongeye kandi, ibyiringiro byacu bizatuma tugira imbaraga zo kutemera amareshyo y’abantu bashobora kudushishikariza gukora ibintu Yehova aciraho iteka.
NI RYO BANGA RYO KUZAROKOKA
19, 20. Kuki duha agaciro kenshi Ijambo ry’Imana, kandi se twagaragaza dute ko turyishimira? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Yehova ampa ibyo nkeneye.”)
19 Uko tugenda turushaho kwegereza umunsi w’imperuka, ni na ko turushaho gukenera kwishingikiriza ku Ijambo rya Yehova. Inama turikuramo zidufasha kureka imyifatire mibi twari dufite no kurwanya kamere yacu ibogamira ku cyaha. Inkunga n’ihumure turivanamo bizadufasha gutsinda ibigeragezo duterwa na Satani n’isi ye. Ubuyobozi duhabwa na Yehova binyuze ku Ijambo rye buzatuma tuguma mu nzira y’ubuzima.
20 Twibuke ko Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa.” Muri abo ‘bantu b’ingeri zose’ hakubiyemo n’abagaragu ba Yehova. Hanakubiyemo abantu dushobora gufasha binyuze ku murimo wacu wo kubwiriza no kwigisha. Ariko kandi, abantu bose bashaka kuzabona agakiza bagomba kugira “ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:4). Ku bw’ibyo, tugomba gusoma Bibiliya kandi tugashyira mu bikorwa inama ziyikubiyemo kugira ngo tuzarokoke. Koko rero, gusoma Bibiliya buri munsi bigaragaza ko duha agaciro kenshi Ijambo rya Yehova ry’ukuri.—Yoh 17:17.
^ par. 12 Birumvikana ko tudaha abandi inama zo muri Bibiliya tugamije kubahatira guhinduka cyangwa kubaciraho iteka. Twagombye kwihanganira uwo twigisha Bibiliya kandi tukamugaragariza ineza nk’uko Yehova na we abitugirira.—Zab 103:8.
^ par. 14 Wakora iki se mu gihe wibuka amagambo y’ingenzi ari mu murongo w’Ibyanditswe wasomye, ariko ukaba utibuka igitabo, igice cyangwa uwo murongo? Ushobora kubona uwo murongo w’Ibyanditswe uramutse urebye ayo magambo mu irangiro ry’amagambo ya Bibiliya riri ahagana inyuma muri Bibiliya.