Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bitanze babikunze muri Megizike

Bitanze babikunze muri Megizike

KUBONA ukuntu Abahamya benshi bakiri bato boroshya ubuzima kugira ngo babashe kwagura umurimo wa gikristo, birashimisha cyane (Mat 6:22). Ni iki bahindura? Ni izihe nzitizi bahura na zo? Kugira ngo tubimenye, reka turebe icyo bamwe mu bakorera umurimo muri Megizike bavuze.

“TWAGOMBAGA KUGIRA ICYO DUHINDURA”

Dustin na Jassa

Dustin na Jassa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashyingiranywe muri Mutarama 2007. Nyuma yaho gato, bageze ku kintu bari bamaze igihe kinini bifuza. Bashoboye kugura ubwato, kandi ni bwo babagamo mu gihe cy’umwaka wose. Babutsikaga ku nkengero z’umugi wa Astoria muri Leta ya Oregon, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umugi mwiza cyane ukikijwe n’udusozi turiho amashyamba hamwe n’imisozi itwikiriwe n’amasimbi, ukaba uri hafi y’inyanja ya Pasifika. Dustin yaravuze ati “aho watereraga akajisho hose, wabonaga ari heza cyane!” Uwo mugabo n’umugore we bumvaga ko bari baroroheje ubuzima, mbese ko bishingikirizaga kuri Yehova. Baratekerezaga bati “nawe se, tuba mu bwato bwa metero 7,9, dukora akazi k’igihe gito, turi mu itorero rikoresha ururimi rw’amahanga, kandi rimwe na rimwe dukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha!” Ariko ntibatinze kubona ko bibeshyaga. Dustin yaravuze ati “aho gufasha itorero, akenshi twabaga dukora ubwo bwato bwacu. Twaje kubona ko kugira ngo dushyire Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, twagombaga kugira icyo duhindura.”

Jassa yongeyeho ati “mbere yo gushaka, nabaga muri Megizike, mu itorero ry’icyongereza. Nishimiraga kuhabwiriza kandi nifuzaga cyane gusubirayo.” Kugira ngo Dustin na Jassa barusheho kugira icyifuzo cyo gukorera umurimo mu mahanga, muri gahunda yabo y’iby’umwuka mu muryango batangiye kujya basoma inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu bimukiye mu bindi bihugu, aho imirima yari yeze kugira ngo isarurwe (Yoh 4:35). Dustin yaravuze ati “natwe twifuzaga kugira ibyishimo nk’ibyabo.” Igihe incuti za Dustin na Jassa zo muri Megizike zababwiraga ko hari itsinda rishya ryari rikeneye ubufasha, bahise bafata umwanzuro wo kureka akazi kabo, bagurisha ubwato bwabo maze bimukira muri Megizike.

“IKINTU CYIZA KURUSHA IBINDI BYOSE TWAKOZE”

Dustin na Jassa bagiye gutura mu mugi wa Tecomán, na ho hakaba ari hafi y’inyanja ya Pasifika, ariko ku birometero 4.345 mu majyepfo y’umugi wa Astoria. Dustin yaravuze ati “aho kumva akayaga gahehereye no kubona imisozi myiza, haba hari ubushyuhe butwika, kandi aho urebye hose uhabona ibiti by’indimu.” Bakigerayo ntibahise babona akazi. Kubera ko batari bafite amafaranga ahagije, baryaga umuceri n’ibishyimbo kabiri ku munsi, icyumweru kigashira ikindi kigataha. Jassa yaravuze ati “igihe twumvaga iyo ndyo itangiye kuturambira, abantu twigishaga Bibiliya batangiye kujya baduha imyembe, imineke, amapapayi, kandi nk’uko nawe ubyumva, baduhaga n’indimu nyinshi!” Nyuma y’igihe, uwo mugabo n’umugore we babonye akazi mu ishuri ryigishiriza indimi kuri interineti rifite icyicaro muri Tayiwani. Amafaranga bahembwa atuma babona ibintu byose bakenera buri munsi.

Ni iki Dustin na Jassa bavuga ku birebana n’uko babayeho ubu? Bagira bati “kuba twarimukiye ino ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi byose twakoze. Imishyikirano dufitanye na Yehova n’iyo dufitanye hagati yacu yarushijeho gukomera kurusha uko twabitekerezaga. Hari ibintu byinshi dukorera hamwe buri munsi: tujyana kubwiriza, tuganira ku birebana n’uko twafasha abo twigisha Bibiliya, kandi dutegurira hamwe amateraniro. Nanone kandi, ntitugifite imihangayiko nk’iyo twari dufite mbere.” Bongeyeho bati “ubu twiboneye isohozwa ry’isezerano riboneka muri Zaburi ya 34:8, rigira riti ‘nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza.’ Icyo ni ikintu mbere tutari dusobanukiwe neza.”

NI IKI CYATUMYE ABABWIRIZA BABARIRWA MU BIHUMBI BIMUKA?

Hari abavandimwe na bashiki bacu basaga 2.900, bamwe bakaba barashatse abandi ari abaseribateri, bagiye gukorera umurimo mu duce two muri Megizike, aho ababwiriza b’Ubwami bagikenewe cyane. Abenshi muri bo bari mu kigero cy’imyaka 20 na 30. Kuki abo Bahamya bose biyemeje gufata uwo mwanzuro utoroshye? Igihe bamwe muri bo babazwaga icyo kibazo, batanze impamvu eshatu z’ingenzi. Izo mpamvu ni izihe?

Leticia na Hermilo

Kugaragaza urukundo bakunda Yehova na bagenzi babo. Leticia yabatijwe afite imyaka 18. Yagize ati “igihe niyeguriraga Yehova, nari nsobanukiwe ko ngomba kumukorera n’umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose. Ku bw’ibyo, kugira ngo ngaragaze ko nkunda Yehova n’umutima wanjye wose, nifuzaga gukoresha igihe kinini n’imbaraga zanjye mu murimo we” (Mar 12:30). Hermilo ubu washyingiranywe na Leticia, yari mu kigero cy’imyaka 20 ubwo yajyaga gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe cyane. Yagize ati “nabonye ko gufasha abantu kubona ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka ari bwo buryo bwiza kurusha ubundi nagaragazamo ko nkunda bagenzi banjye” (Mar 12:31). Bityo yavuye mu mugi ukize wa Monterrey, aho yakoraga muri banki kandi abayeho neza, maze ajya kuba mu mugi muto.

Essly

Kugira ibyishimo nyakuri kandi birambye. Leticia amaze igihe gito abatijwe, yaherekeje mushiki wacu w’umupayiniya w’inararibonye bajya mu gace kitaruye, aho bamaze ukwezi babwiriza. Leticia agira ati “naratangaye cyane. Igihe nabonaga ukuntu abantu bitabiraga ubutumwa bw’Ubwami twabagezagaho, byaranshimishije cyane. Uko kwezi kurangiye, naratekereje nti ‘ibi ni byo nifuza gukora mu buzima bwanjye!’” Mushiki wacu w’umuseribateri witwa Essly uri mu kigero cy’imyaka 20, na we yumvise ashaka gukorera umurimo ahari hakenewe ababwiriza benshi, bitewe n’uko yabonaga abakorera umurimo ahantu nk’aho bishimye. Igihe yari mu mashuri yisumbuye, yagiye ahura n’Abahamya benshi barangwa n’ishyaka bakoreraga umurimo ahari hakenewe ababwiriza benshi. Yaravuze ati “kubona ukuntu abo bavandimwe na bashiki bacu babaga bishimye, byatumye nanjye nifuza kugira ubuzima nk’ubwabo.” Bashiki bacu benshi na bo bafashe umwanzuro nk’uwa Essly. Ubu muri Megizike hari bashiki bacu b’abaseribateri basaga 680 bakorera umurimo ahakenewe ababwiriza benshi. Mbega ukuntu babera urugero rwiza abakiri bato ndetse n’abakuze!

Kugira ubuzima bufite intego kandi burangwa no kunyurwa. Igihe Essly yarangizaga amashuri yisumbuye, yemerewe kwishyurirwa kaminuza. Ab’urungano rwe bamuteye inkunga yo kubyemera, akaziberaho mu buzima bwitwa ko busanzwe, mbese akabona impamyabumenyi ya kaminuza, akazi keza, imodoka, kandi akajya atembera. Icyakora, ntiyemeye iyo nama bamugiriye. Essly yaravuze ati “hari Abakristo b’incuti zanjye baharaniye kugera kuri ibyo bintu, kandi nabonye ko batari bagishyira intego zo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere. Nanone kandi, nabonye ko uko barushagaho gutwarwa n’iby’isi, ari na ko bahuraga n’ibibazo bigatuma bamanjirwa. Jye nifuzaga gukorera Yehova mu buryo bwuzuye nkiri muto.”

Racquel na Phillip

Essly yize ibindi bintu byari kumufasha kubona akazi kari gutuma abona amafaranga yari gukenera mu gihe yari kuba akora umurimo w’ubupayiniya, hanyuma yimukira ahari hakenewe cyane ababwiriza b’Ubwami. Yaniyemeje kwiga indimi z’abasangwabutaka bo mu bwoko bw’Abawotomi n’Abatilapaneko. Nyuma y’imyaka itatu amaze abwiriza mu turere twitaruye, agira ati “gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza benshi bituma numva nyuzwe, kandi ubuzima bwanjye bwagize intego. Icy’ingenzi kurushaho, imishyikirano mfitanye na Yehova yarushijeho gukomera.” Phillip n’umugore we Racquel bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba bari mu kigero cy’imyaka 30, bemera ko ibyo ari ukuri. Baravuze bati “ibintu byo muri iyi si bihinduka vuba cyane ku buryo abantu bumva batazi uko ejo bazamera. Ariko kandi, gukorera umurimo ahari abantu benshi bacyemera ubutumwa bwo muri Bibiliya, bituma tugira ubuzima bufite intego, tukumva tunyuzwe!”

UKO BAHANGANA N’IBIBAZO BAHURA NA BYO

Verónica

Birumvikana ko abakorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane kurushaho, batabura guhura n’ibibazo. Kimwe muri byo ni ukubona amafaranga yo kubatunga. Kugira ngo babigereho, bagomba kuba biteguye guhuza n’imimerere y’aho bagiye. Umupayiniya w’inararibonye witwa Verónica agira ati “hari aho nakoreye umurimo, nkajya nteka utuntu two kurya tworoheje nkatugurisha kuri make. Ahandi ho nacuruzaga imyenda kandi nkogosha. Muri iki gihe, hari ahantu nkora isuku mu rugo kandi nkigisha abashakanye bakibyara bwa mbere uko bajya bashyikirana n’abana babo.”

Kumenyera undi muco n’imigenzo itandukanye n’iy’iwanyu bishobora kuba ikibazo kitoroshye, cyane cyane iyo uri mu gace kitaruye gatuwe n’abasangwabutaka. Uko ni ko byagendekeye Phillip na Racquel igihe bakoreraga umurimo mu ifasi ivugwamo ururimi rwa Nahuatl. Phillip agira ati “umuco wabo wari utandukanye cyane n’uwacu.” Ni iki cyabafashije? Yaravuze ati “twibandaga cyane ku bintu byiza twabonanaga abantu bavuga ururimi rwa Nahuatl, urugero nko kuba bagira imiryango yunze ubumwe, ukuntu bavugisha ukuri mu mishyikirano bagirana n’abandi no kuba bagira ubuntu.” Racquel yongeyeho ati “kuba muri ako gace no gukorana n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri ubwo bwoko bw’abasangwabutaka, byatwigishije byinshi.”

UKO WAKWITEGURA

None se niba wifuza gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe, mu turere twitaruye, ni iki wakora kugira ngo witegure? Abavandimwe na bashiki bacu bamenyereye gukorera umurimo ahantu nk’aho, bavuga ko mbere yo kwimuka ugomba kubanza koroshya ubuzima kandi ukitoza kunyurwa (Fili 4:11, 12). Ni iki kindi wakora? Leticia yagize ati “nirindaga gushaka akazi kansaba kuguma ahantu hamwe igihe kirekire. Nifuzaga akazi gashobora gutuma ngenda igihe nshakiye, kandi nkajya aho nshatse.” Hermilo yaravuze ati “nize guteka, gufura no gutera ipasi.” Verónica we yagize ati “nkiri mu rugo, nafashaga iwacu mu mirimo yo gukora isuku kandi nize guteka ibyokurya bigurishwa make ariko bifite intungamubiri. Nize no kwizigamira amafaranga.”

Amelia na Levi

Levi na Amelia bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze imyaka umunani bashakanye, bavuze ukuntu gusenga bagusha ku ngingo byabafashije kwitegura kujya gukorera umurimo muri Megizike. Levi yagize ati “twabaze amafaranga twari gukenera mu gihe cy’umwaka twari kumara dukorera umurimo mu mahanga, maze dusenga Yehova tumusaba ko yadufasha tukabona ayo mafaranga.” Mu gihe cy’amezi runaka, bashoboye kuzigama ya mafaranga bari babwiye Yehova mu isengesho, nuko bahita bimuka badatinze. Levi yaravuze ati “Yehova yari yaduhaye icyo twamusabye; ubwo rero natwe twagombaga gukora icyo twamusezeranyije.” Amelia yongeyeho ati “twatekerezaga ko tuzamara ino umwaka umwe gusa, ariko ubu tuhamaze imyaka irindwi, kandi ntitujya dutekereza kuhava! Kuba ino aha bituma twibonera ukuntu Yehova afasha abagaragu be. Buri munsi twibonera ibintu bigaragaza ko Yehova ari mwiza.”

Adam na Jennifer

Nanone kandi, isengesho ryafashije cyane Adam n’umugore we Jennifer bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakorera umurimo mu ifasi yo muri Megizike ivugwamo icyongereza. Batanze inama igira iti “ntugategereze igihe ibintu bizabera byiza. Jya usenga Yehova umubwira icyifuzo ufite cyo gukorera umurimo mu mahanga, maze ukore ibihuje n’amasengesho yawe. Jya woroshya ubuzima, wandikire ibiro by’ishami byo mu gihugu wifuza kujya gukoreramo, kandi ubare icyo bizagusaba, hanyuma wimuke.” * Nubigenza utyo, uzagira ubuzima bushimishije kandi bukungahaye mu buryo bw’umwuka.

^ par. 21 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese ushobora ‘kwambuka ukaza i Makedoniya’?,” yasohotse mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Kanama 2011.