Jya wigana Yehova Imana yacu itarobanura ku butoni
Jya wigana Yehova Imana yacu itarobanura ku butoni
‘Imana ntirobanura abantu ku butoni.’—ABAROMA 2:11.
1, 2. (a) Ni uwuhe mugambi Yehova yari afitiye Abanyakanaani muri rusange? (b) Yehova yabigenje ate, kandi se ni ibihe bibazo twakwibaza?
ABISIRAYELI bateze amatwi Mose bitonze igihe bari bakambitse mu bibaya by’i Mowabu mu mwaka wa 1473 M.I.C. Hakurya y’Uruzi rwa Yorodani urugamba rwari rubategereje. Mose yabwiye Abisirayeli ko Yehova yari afite umugambi w’uko barimbura rwose amahanga arindwi akomeye y’Abanyakanaani bari mu Gihugu cy’Isezerano. Mbega ukuntu bahawe icyizere n’amagambo Mose yababwiye agira ati “Uwiteka Imana yawe nimara kuyakugabiza ukabatsinda, uzabarimbure rwose”! Abisirayeli ntibagombaga kugirana na bo amasezerano, kandi nta neza iyo ari yo yose bari kubagirira.—Gutegeka 1:1; 7:1, 2.
2 Nyamara hari umuryango Yehova yarokoye wari utuye mu mudugudu wa mbere Abisirayeli bagabyeho igitero. Hari n’abantu bo mu yindi midugudu ine na bo Imana yarinze. Kuki yabikoze? Irokoka ritangaje ry’abo Banyakanaani ritwigisha iki kuri Yehova? Kandi se, twamwigana dute?
Imyifatire bagize bamaze kumva ibikorwa bikomeye bya Yehova
3, 4. Inkuru zo kunesha kw’Abisirayeli zagize izihe ngaruka ku bantu bari batuye i Kanaani?
3 Yehova yarinze kandi arwanirira ubwoko bwe bwa Isirayeli mu myaka 40 bwamaze mu butayu mbere y’uko bwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Mu majyepfo y’icyo gihugu, Abisirayeli bahanganye n’Umunyakanaani wari umwami wa Aradi. Yehova yarabafashije bamuneshereza i Horuma we n’abantu be (Kubara 21:1-3). Hanyuma baje kugenda bakikiye igihugu cya Edomu berekeza iy’amajyaruguru bagana mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Inyanja y’umunyu. Ako karere kari karahozemo Abamowabu, ariko icyo gihe kari gatuwe n’Abamori. Umwami Sihoni w’Abamori yanze ko Abisirayeli baca mu gihugu cye. Barwaniye ahitwa i Yahasi, bigaragara ko ari mu majyaruguru y’Ikibaya cya Arunoni, maze Sihoni arahagwa (Kubara 21:23, 24; Gutegeka 2:30-33). Kure cyane mu majyaruguru hariyo umwami witwaga Ogi wategekaga abandi Bamori b’i Bashani. Nubwo Ogi yari igihangange, ntiyashoboraga kunesha Yehova. Yaje kwicirwa muri Edureyi (Kubara 21:33-35; Gutegeka 3:1-3, 11). Inkuru z’uko kunesha n’izindi zavugaga ukuntu Abisirayeli bavuye mu Misiri zagize ingaruka zikomeye ku bantu bari batuye i Kanaani. a
4 Igihe Abisirayeli bambukaga Yorodani bakinjira mu gihugu cy’i Kanaani, baganditse i Gilugali (Yosuwa 4:9-19). Hafi aho hari umujyi wa Yeriko wari ugoswe n’inkike. Rahabu w’Umunyakanaanikazi yumvise ibyo Yehova yakoze, agira ukwizera kwamusunikiye kugira icyo akora. Ibyo byatumye Yehova amurokora we n’abari mu rugo rwe igihe yarimburaga i Yeriko.—Yosuwa 2:1-13; 6:17, 18; Yakobo 2:25.
5. Ni iki cyasunikiye Abagibeyoni gukoresha amayeri?
5 Nyuma y’aho Abisirayeli barazamutse banyura mu bibaya by’uruzi rwa Yorodani, bagera mu misozi yo hagati yo muri ako karere. Yosuwa yakoresheje amayeri acira igico umudugudu wa Ayi, akurikije uko Yehova yari yabimubwiye (Yosuwa, igice cya 8). Abenshi mu bami b’i Kanaani bamaze kumva ko Ayi yarimbuwe, bateraniye hamwe kugira ngo barwanye Abisirayeli (Yosuwa 9:1, 2). Icyakora, Abagibeyoni bari batuye hafi aho mu mudugudu w’Abahivi bo bagaragaje imyifatire itandukanye. Nk’uko bivugwa muri Yosuwa 9:4, ‘bahimbye ubwenge.’ Kimwe na Rahabu, bari barumvise inkuru z’uko Yehova yarokoye ubwoko bwe igihe yabuvanaga mu Misiri n’ukuntu bwanesheje Sihoni na Ogi (Yosuwa 9:6-10). Abagibeyoni babonye ko kurwanya Abisirayeli byari ukwikoza ubusa. Ni cyo cyatumye bo ubwabo n’abaturanyi babo bo mu midugudu itatu ari yo Kefira, Beroti na Kiriyatiyeyarimu bohereza intumwa kuri Yosuwa i Gilugali, zikagenda ziyoberanyije, zigize nk’aho zaturutse mu gihugu cya kure. Amayeri yabo yagize ingaruka nziza, kuko Yosuwa yasezeranye na bo ko atazabakura. Hashize iminsi itatu, Yosuwa n’abandi Bisirayeli baje kumenya ko Abagibeyoni bababeshye. Ariko kubera ko bari barahiye mu izina rya Yehova, bakomeye kuri iyo ndahiro (Yosuwa 9:16-19). Mbese Yehova yarabyemeye?
6. Yehova yakiriye ate isezerano Yosuwa yagiranye n’Abagibeyoni?
6 Abagibeyoni bahawe akazi ko gutashya inkwi no kuvomera Abisirayeli ndetse bakajya bazana amazi n’inkwi byakoreshwaga ku “gicaniro cy’Uwiteka” cyo mu ihema ry’ibonaniro (Yosuwa 9:21-27). Nanone igihe Abagibeyoni bari basumbirijwe n’abami batanu b’Abamori hamwe n’ingabo zabo, Yehova yarabagobotse mu buryo bw’igitangaza. Abanzi babo bishwe n’amahindu barutaga ubwinshi abishwe n’ingabo za Yosuwa. Ndetse Yehova yashubije Yosuwa wari wamusabye amwinginga ngo ahagarike izuba n’ukwezi kugeza aho batsindiye umwanzi burundu. “Nta munsi wahwanye n’uwo mu yawubanjirije cyangwa mu yawukurikiye, ubwo Uwiteka yumvaga umuntu kuko Uwiteka ari we warwaniye Abisirayeli.”—Yosuwa 10:1-14.
7. Ni ukuhe kuri kwemejwe na Petero kwagaragaye ku Banyakanaani bamwe na bamwe?
7 Rahabu w’Umunyakanaanikazi n’abo mu muryango we kimwe n’Abagibeyoni bose batinyaga Yehova kandi babigaragarije mu bikorwa. Ibyababayeho bigaragaza ukuri intumwa Petero yaje kuvuga nyuma y’aho agira ati ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35.
Imishyikirano Yehova yagiranye na Aburahamu na Isirayeli
8, 9. Imishyikirano Yehova yagiranye na Aburahamu n’ishyanga rya Isirayeli igaragaza ite ko atarobanura abantu ku butoni?
8 Umwigishwa Yakobo yavuze iby’ubuntu butagira akagero Imana yagaragaje mu mishyikirano yagiranye na Aburahamu n’urubyaro rwe. Ubwoko bwa Aburahamu si bwo bwatumye yitwa “incuti y’Imana,” ahubwo byatewe n’ukwizera kwe (Yakobo 2:23). Ukwizera kwa Aburahamu n’urukundo yakundaga Yehova byahesheje urubyaro rwe imigisha (2 Ngoma 20:7). Yehova yasezeranyije Aburahamu ati “kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja.” Ariko kandi, zirikana ibyo yamusezeranyije mu murongo ukurikira agira ati “mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha.”—Itangiriro 22:17, 18; Abaroma 4:1-8.
9 Imishyikirano Yehova yagiranye n’ishyanga rya Isirayeli ntiyagaragazaga ukurobanura abantu ku butoni, ahubwo yagaragazaga ibyo ashobora gukorera abantu bamwumvira. Iyo mishyikirano ni urugero rw’urukundo rudahemuka Yehova agaragariza abagaragu be bizerwa. Nubwo Isirayeli yari ubwoko Yehova “yironkeye,” ntibyasobanuraga ko nta bandi bantu yashoboraga kugirira neza (Kuva 19:5; Gutegeka 7:6-8). Yego Yehova yacunguye Abisirayeli abavana mu bubata mu Misiri, kandi arababwira ati “ni mwe gusa namenye bo mu miryango yose yo mu isi.” Ariko nanone, hari ibintu bihebuje Yehova yasezeranyije abantu ‘bo mu mahanga yose,’ binyuriye ku muhanuzi Amosi n’abandi.—Amosi 3:2; 9:11, 12; Yesaya 2:2-4.
Yesu yari umwigisha utarobanura ku butoni
10. Ni mu buhe buryo Yesu yiganye Se mu birebana no kutarobanura abantu ku butoni?
10 Kubera ko Yesu ari ishusho nyakuri ya Se, yiganye umuco we wo kutarobanura ku butoni mu gihe cy’umurimo we wo ku isi (Abaheburayo 1:3). Icyakora, icyo gihe ibyo yimirizaga imbere kwari ugushaka “intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli” (Matayo 15:24; Yohana 4:7-30). Nubwo byari bimeze bityo ariko, yahuye n’umugore w’Umusamariyakazi wari waje kuvoma maze aramubwiriza (Matayo 15:24; Yohana 4:7-30). Nanone hari igitangaza yakoze abisabwe n’umusirikare mukuru kandi uko bigaragara ntiyari Umuyahudi (Luka 7:1-10). Ibyo byiyongeraga ku rukundo yakundaga ubwoko bw’Imana rwagaragariraga mu bikorwa bye. Abigishwa ba Yesu na bo babwirije mu rugero rwagutse. Byagaragaye ko ari nta wuhabwa imigisha ya Yehova bishingiye ku bwenegihugu ahubwo ko biterwa n’imyifatire y’umuntu. Abantu bicisha bugufi, b’imitima itaryarya bari bafite inzara yo kumenya ukuri ni bo bitabiriye ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Abibone bo basuzuguye Yesu n’ubutumwa yababwiraga. Yesu yagize ati “ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse” (Luka 10:21). Iyo tugirana n’abandi imishyikirano dusunitswe n’urukundo n’ukwizera, twirinda kurobanura ku butoni kuko tuzi neza ko Yehova abyanga.
11. Ni gute ibyo kutarobanura abantu ku butoni byagaragaye mu itorero rya mbere rya Gikristo?
11 Mu itorero ry’Abakristo ba mbere, Abayahudi n’abatari Abayahudi bose barareshyaga. Pawulo yagize ati “ubwiza n’icyubahiro n’amahoro, ni byo izitūra umuntu wese ukora ibyiza, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, kuko Imana itarobanura abantu ku butoni” (Abaroma 2:10, 11). b Kugira ngo abo bantu bungukirwe n’ubuntu butagira akagero bwa Yehova, ntibyaterwaga n’ubwenegihugu bwabo ahubwo byaterwaga n’imyifatire bagaragazaga bamaze kumva ibyerekeye Yehova n’ibyiringiro byabashyizwe imbere binyuriye ku gitambo cy’Umwana we, ari we Yesu (Yohana 3:16, 36). Pawulo yaranditse ati ‘ugaragara ko ari Umuyuda si we Muyuda nyakuri, kandi gukebwa kugaragara ko ku mubiri, si ko gukebwa nyakuri. Ahubwo Umuyuda wo mu mutima ni we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n’umwuka kutari uk’umubiri, ni ko gukebwa nyakuri.’ Pawulo yahereye kuri iryo jambo “Umuyuda” (risobanurwa ngo “uw’i Buyuda,” ni ukuvuga uwubahwa cyangwa ushimwa) maze akomeza agira ati “umeze atyo ntashimwa n’abantu, ahubwo ashimwa n’Imana” (Abaroma 2:28, 29). Yehova ashima abantu atagize uwo arobanura ku butoni. Natwe se ni ko tubigenza?
12. Ni ibihe byiringiro bitangwa mu Byahishuwe 7:9, kandi se ni bande babihabwa?
12 Nyuma y’aho, intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa Abakristo bizerwa basizwe bavuzwe ko ari ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka rigizwe n’abantu 144.000 “bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y’Abisirayeli.” Yohana amaze kwerekwa abo ngabo, yabonye “[imbaga y’]abantu benshi . . . bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo” (Ibyahishuwe 7:4, 9). Itorero rya Gikristo ryo muri iki gihe na ryo ryakira abantu bose nta kurobanura amoko cyangwa indimi. Abantu b’ingeri zose bafite ibyiringiro byo kuzarokoka ‘umubabaro mwinshi’ wegereje, bakazanywa ku ‘masoko y’amazi y’ubugingo’ yo mu isi nshya.—Ibyahishuwe 7:14-17.
Kutarobanura ku butoni bigira ingaruka nziza
13-15. (a) Twanesha dute amacakubiri ashingiye ku moko no ku mico? (b) Tanga ingero zigaragaza inyungu dushobora kubona mu gihe tugaragarije abandi urugwiro.
13 Nk’uko umubyeyi mwiza amenya abana be, Yehova na we aratuzi neza. Mu buryo nk’ubwo, iyo dushishikariye kumenya abandi neza tukita ku muco w’iwabo n’imimerere bakuriyemo, ibyo dutandukaniyeho nta cyo biba bikivuze. Amoko ntiyongera kudutandukanya, kandi ubucuti n’urukundo bishinga imizi. Bituma turushaho kunga ubumwe (1 Abakorinto 9:19-23). Ibyo bigaragazwa n’abamisiyonari bakorera mu bihugu by’amahanga. Bita ku bantu bo muri ibyo bihugu ku buryo usanga barivanze n’amatorero yo mu turere batuyemo.—Abafilipi 2:4.
14 Mu bihugu byinshi hagaragaramo ingaruka nziza zo kutarobanura ku butoni. Uwitwa Aklilu ukomoka muri Etiyopiya amaze kugera mu murwa mukuru w’u Bwongereza ari wo Londres, yagize ubwigunge. Yarushagaho kumva ari mu bwigunge iyo yabonaga ukuntu abantu muri rusange basa n’aho batita ku bantu bakomoka mu bindi bihugu, ibyo bikaba ari ibintu umuntu abona iyo ageze mu mijyi myinshi minini y’i Burayi. Mbega ukuntu ibintu Aklilu yabonye igihe yajyaga mu materaniro y’Abakristo ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova byari bitandukanye n’ibyo yari asanzwe abona! Bamwakiranye urugwiro maze bidatinze atangira kumva yisanzuye. Yagize amajyambere mu buryo bwihuse, arushaho kumenya Umuremyi kandi amugaragariza ugushimira. Bidatinze yashatse uburyo yageza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bandi bari batuye muri ako karere. Koko rero, hari igihe mugenzi wa Aklilu bari bajyanye kubwiriza yamubajije intego yari afite, maze amubwira ko yifuza ko umunsi umwe yazaba mu itorero rikoresha ururimi rwe rwa Amharique. Abasaza b’itorero ry’Icyongereza ryo muri ako karere babimenye, bateguye ko hatangwa disikuru ishingiye kuri Bibiliya igatangwa mu rurimi kavukire rwa Aklilu. Mu batumiwe harimo abantu benshi b’abanyamahanga n’abandi bo muri ako karere bose bari baje kumva disikuru ya mbere yatangiwe mu Bwongereza, mu rurimi rwa Amharique. Ubu Abanyetiyopiya n’abandi batuye muri ako karere bunze ubumwe mu itorero rikoresha ururimi rwa Amharique. Abenshi muri bo babonye ko nta nzitizi ibabuza kujya ku ruhande rwa Yehova, bakaba barabigaragaje babatizwa umubatizo wa Gikristo.—Ibyakozwe 8:26-36.
15 Abantu ntibasa kandi ntibakuriye hamwe. Ubundi nta bantu basumba abandi cyangwa ngo babe hasi y’abandi; gusa hari ibyo batandukaniyeho. Mu gihe cy’umubatizo w’abagaragu bashya ba Yehova bitanze bo ku kirwa cya Melita, Abahamya ba Yehova bo muri ako karere bagaragaje ibyishimo bafite biterera hejuru bahimbawe, naho abashyitsi bari baturutse mu Bwongereza bo barariraga bitewe n’ibyishimo. Nubwo Abahamya b’i Melita n’abo mu Bwongereza bagaragaje ibyiyumvo byabo mu buryo butandukanye, urukundo rukomeye bakunda Yehova rwatumye bunga ubumwe bwa Gikristo.—Zaburi 133:1; Abakolosayi 3:14.
Kunesha urwikekwe
16-18. Vuga inkuru igaragaza ukuntu urwikekwe rushobora kuneshwa mu itorero rya Gikristo.
16 Uko urukundo dukunda Yehova n’abavandimwe bacu b’Abakristo ruzagenda rwiyongera, ni na ko tuzarushaho kwigana Yehova mu bihereranye n’uko tubona abandi. Urwikekwe twaba twarigeze kugirira abantu b’ubwoko runaka cyangwa umuco uyu n’uyu rushobora kurangira. Reka dufate urugero rwa Albert wari umusirikare mu ngabo z’Abongereza mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose maze agafatwa n’Abayapani igihe bigaruriraga umujyi wa Singapore mu mwaka wa 1942. Nyuma y’aho yaje kumara imyaka igera kuri itatu akora ku muhanda wa gari ya moshi wiswe uwa “Rupfu” hafi y’ikiraro cyo ku ruzi rwa Kwai. Yarekuwe intambara irangiye, ariko yari asigaye afite ibiro 32, baramumennye urwasaya n’izuru, arwaye macinya, ibihushi na malariya. Bagenzi be b’abanyururu benshi bari bamerewe nabi cyane kurushaho, ndetse benshi barapfuye. Kubera ibintu by’agahomamunwa Albert yahuye na byo, yasubiye iwabo mu mwaka wa 1945 yarabaye umurakare, adashaka kumva umuntu avuga Imana cyangwa idini.
17 Umugore wa Albert witwaga Irene yaje kuba Umuhamya wa Yehova. Kugira ngo Albert amushimishe, yagiye muri amwe mu materaniro y’Abahamya ba Yehova bo muri ako karere. Hari umusore w’Umukristo witwa Paul wakoraga umurimo w’igihe cyose wasuye Albert kugira ngo bigane Bibiliya. Albert yaje gusobanukirwa ko Yehova areba abantu akurikije uko bameze mu mutima. Yiyeguriye Yehova maze arabatizwa.
18 Nyuma y’aho Paul yaje kwimukira i Londres, yiga Ikiyapani maze atangira kwifatanya n’itorero rikoresha ururimi rw’Ikiyapani. Yashatse kujyana n’Abahamya b’Abayapani bari babasuye ngo bajye gusura itorero rye rya mbere, ariko abavandimwe baho bahise bibuka ukuntu Albert yagiriraga urwikekwe Abayapani. Kuva aho agarukiye mu Bwongereza, yari yaririnze guhura n’Umuyapani imbona nkubone, bityo abavandimwe bakibaza uko yari kubyifatamo. Icyakora ntibagombaga kugira impungenge, kuko Albert yakiranye abo bashyitsi urukundo rwa kivandimwe ruzira uburyarya.—1 Petero 3:8, 9.
“Mwaguke”
19. Ni iyihe nama yatanzwe n’intumwa Pawulo yadufasha mu gihe twaba tugifite ibisigisigi byo kurobanura ku butoni?
19 Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “kurobanura ku butoni si byiza” (Imigani 28:21). Kwishyikira ku bantu dusanzwe tuzi biroroshye. Ariko abo tutazi neza bo hari igihe basa n’aho batadushishikaje. Umugaragu wa Yehova ntakwiriye kugira bene uko kurobanura ku butoni. Mu by’ukuri, twese twagombye gukurikiza inama isobanutse neza Pawulo yatanze agira ati “mwaguke.” Nimucyo rero twaguke mu gihe tugaragariza urukundo Abakristo bagenzi bacu bakuriye mu mimerere itandukanye n’iyacu.—2 Abakorinto 6:13.
20. Ni mu bihe bice bigize ubuzima bwacu twagombye kwigana Yehova Imana yacu itarobanura ku butoni?
20 Twaba twarahamagariwe kuzajya mu ijuru cyangwa dufite ibyiringiro byo kuzaba iteka ku isi, kutarobanura ku butoni bituma tuba umukumbi umwe wunze ubumwe, tukagira n’Umwungeri umwe (Abefeso 4:4, 5, 16). Nitwihatira kwigana Yehova Imana yacu itarobanura ku butoni, bizadufasha mu murimo wacu wa Gikristo, mu miryango yacu no mu matorero yacu; mbese bizadufasha mu bice byose bigize ubuzima bwacu. Mu buhe buryo? Iyo ngingo izasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nyuma y’aho ibikorwa bikomeye bya Yehova byaje kuririmbwa mu ndirimbo zera.—Zaburi 135:8-11; 136:11-20.
b Aha ngaha, ijambo ‘Umugiriki’ ryerekeza ku Banyamahanga bose muri rusange.—Étude perspicace des Écritures, umubumbe wa 1, ipaji ya 1026. Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Ni gute wasubiza?
• Yehova yagaragarije ate Rahabu n’Abagibeyoni umuco wo kutarobanura ku butoni?
• Yesu yagaragaje ate umuco wo kutarobanura ku butoni mu kwigisha kwe?
• Ni iki cyadufasha kunesha urwikekwe urwo ari rwo rwose rushingiye ku muco cyangwa ku bwoko?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Abisirayeli batangira kwigarurira igihugu cy’i Kanaani
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Yesu yahuye n’umugore w’Umusamariyakazi aramubwiriza
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Disikuru yatangiwe mu Bwongereza mu rurimi rwa Amharique
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Urukundo Albert akunda Yehova rwatumye anesha urwikekwe