IGICE CYO KWIGWA CYA 17
Emera ko Yehova agufasha kurwanya imyuka mibi
‘Dukirana n’ingabo z’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.’ —EFE 6:12.
INDIRIMBO YA 55 Ntimukabatinye!
INSHAMAKE *
1. Kimwe mu bintu bikora ku mutima bigaragaza ko Yehova atwitaho kivugwa mu Befeso 6:10-13, ni ikihe? Sobanura.
KIMWE mu bintu bikora ku mutima bigaragaza ko Yehova atwitaho, ni uko adufasha kurwanya abanzi bacu. Abanzi bacu bakomeye ni Satani n’abadayimoni. Yehova adusaba kwirinda abo banzi, kandi aduha ibyo dukeneye byose ngo tubarwanye. (Soma mu Befeso 6:10-13.) Iyo twemeye ko Yehova adufasha kandi tukamwishingikirizaho mu buryo bwuzuye, turwanya Satani tukamutsinda. Dushobora kugira ikizere nk’icyo Pawulo yari afite, igihe yandikaga ati: “Niba Imana iri mu ruhande rwacu, ni nde uzaturwanya?”—Rom 8:31.
2. Ni iki turi busuzume muri iki gice?
2 Twebwe Abakristo b’ukuri, ntidushishikazwa n’ibyerekeye Satani n’abadayimoni. Ahubwo dushishikazwa no kumenya ibyerekeye Yehova n’uko twamukorera (Zab 25:5). Icyakora, dukeneye kumenya imwe mu mikorere ya Satani kugira ngo atatuyobya akoresheje amayeri ye (2 Kor 2:11). Muri iki gice, turi busuzume uburyo bw’ibanze Satani n’abadayimoni bakoresha kugira ngo bayobye abantu. Nanone turi busuzume uko twabarwanya tukabanesha.
UKO IMYUKA MIBI IYOBYA ABANTU
3-4. (a) Ubupfumu ni iki? (b) Abantu bemera ubupfumu mu rugero rungana iki?
3 Uburyo bw’ibanze Satani n’abadayimoni bakoresha kugira ngo bayobye abantu, ni ubupfumu. Abapfumu bavuga ko bashobora kumenya ibintu abandi bantu badashobora kumenya cyangwa gukora ibintu birenze ubushobozi *
bw’abantu. Urugero, hari abavuga ko bashobora kuragurisha inyenyeri bakamenya iby’igihe kizaza. Abandi bo bavuga ko bashobora kuvugana n’abapfuye. Hari n’abakora ibikorwa by’ubumaji, cyangwa bagatongera abandi.4 Abantu bemera ubupfumu mu rugero rungana iki? Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 18 byo muri Amerika y’amagepfo, iyo hagati no mu birwa bya Karayibe, bwagaragaje ko kimwe cya gatatu cy’abantu babajijwe bemera ubumaji n’ubupfumu, kandi ko hafi ya bose bemera ko kuvugana n’abapfuye bishoboka. Hari ubundi bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 18 byo muri Afurika, bugaragaza ko abasaga kimwe cya kabiri cy’ababajijwe bemera ubupfumu. Birumvikana ko aho twaba turi hose, tugomba kwirinda ubupfumu. N’ubundi kandi, Satani ashakisha uko yayobya “isi yose ituwe.”—Ibyah 12:9.
5. Yehova abona ate ubupfumu?
5 Yehova ni “Imana ivugisha ukuri” (Zab 31:5). None se, abona ate ubupfumu? Abwanga urunuka. Yabwiye Abisirayeli ati: “Muri mwe ntihazaboneke umuntu utwika umuhungu we cyangwa umukobwa we, cyangwa umupfumu cyangwa ukora iby’ubumaji cyangwa uragura cyangwa umurozi, cyangwa utongera abandi, cyangwa uraguza, cyangwa ukora umwuga wo guhanura ibizaba, cyangwa umushitsi, kuko umuntu wese ukora ibyo ari ikizira kuri Yehova” (Guteg 18:10-12). Abakristo ntibasabwa gukurikiza Amategeko Yehova yari yarahaye Abisirayeli. Icyakora, uko Imana yabonaga ubupfumu ntibyahindutse.—Mal 3:6.
6. (a) Satani akoresha ate ubupfumu? (b) Mu Mubwiriza 9:5, havuga iki ku birebana n’abapfuye?
6 Yehova adusaba kwirinda ubupfumu kuko azi ko ari bwo Satani akoresha agirira nabi abantu. Satani akoresha ubupfumu kugira ngo akwirakwize ibinyoma bye, hakubiyemo n’ikivuga ko iyo umuntu apfuye akomeza kubaho ari ahandi hantu. (Soma mu Mubwiriza 9:5.) Nanone Satani akoresha ubupfumu kugira ngo atere abantu ubwoba kandi abatandukanye na Yehova. Satani aba ashaka ko abantu bajya mu bupfumu, bityo bakiringira imyuka mibi aho kwiringira Yehova.
UKO TWARWANYA IMYUKA MIBI
7. Yehova adufasha kumenya iki?
7 Nk’uko twatangiye tubivuga, Yehova adufasha kumenya uko twakwirinda ko Satani n’abadayimoni batuyobya. Reka dusuzume ibintu twakora kugira ngo turwanye Satani n’abadayimoni.
8. (a) Ni ikihe kintu k’ibanze cyadufasha kurwanya imyuka mibi? (b) Muri Zaburi ya 146:4 hagaragaza hate ibinyoma bya Satani ku birebana n’abapfuye?
8 Jya usoma Ijambo ry’Imana kandi uritekerezeho. Icyo ni cyo kintu k’ibanze cyadufasha kwamagana ibinyoma bikwirakwizwa n’imyuka mibi. Ijambo ry’Imana ni nk’inkota ityaye cyangwa intwaro yadufasha kurwanya ibinyoma bya Satani (Efe 6:17). Urugero, Ijambo ry’Imana rigaragaza ko abapfuye badashobora kuvugana n’abazima. (Soma muri Zaburi ya 146:4.) Nanone ritwibutsa ko Yehova ari we wenyine ushobora kuvuga iby’igihe kizaza nta kwibeshya (Yes 45:21; 46:10). Nidusoma Ijambo ry’Imana buri gihe kandi tukaritekerezaho, tuzaba twiteguye kwamagana ibinyoma bikwirakwizwa n’imyuka mibi kandi tubyange urunuka.
9. Ni ibihe bikorwa bifitanye isano n’ubupfumu tugomba kwirinda?
9 Jya wirinda ibintu byose bifitanye isano n’ubupfumu. Twebwe Abakristo b’ukuri, ntidukora ikintu cyose gifitanye isano n’ubupfumu. Urugero, ntitujya mu bapfumu cyangwa ngo dushikishe. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, twirinda imigenzo ikorwa mu gihe cyo gushyingura ishingiye ku kinyoma kivuga ko abantu bapfuye bakomeza kubaho. Nanone ntituraguza inyenyeri cyangwa ngo turaguze mu bundi buryo tugamije kumenya iby’igihe kizaza (Yes 8:19). Tuzi ko ibyo bikorwa ari bibi cyane kandi ko bishobora gutuma dushyikirana na Satani n’abadayimoni.
10-11. (a) Abakristo bamwe bo mu kinyejana cya mbere bakoze iki bamaze kumenya ukuri? (b) Nk’uko bivugwa mu 1 Abakorinto 10:21, kuki tugomba kwigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, kandi se twabikora dute?
10 Jugunya ibintu byose bifitanye isano n’ubupfumu. Hari abantu bo muri Efeso ya kera bakoraga ibikorwa by’ubupfumu. Igihe bamenyaga ukuri, bafashe ingamba zitajenjetse. Bibiliya igira iti: “Abantu benshi bakoraga ibikorwa by’ubumaji bateranyirije hamwe ibitabo byabo maze babitwikira imbere y’abantu bose” (Ibyak 19:19). Abo bantu bari biyemeje kurwanya imyuka mibi. Ibyo bitabo by’ubumaji byari bihenze cyane. Icyakora ntibabyihereye abandi cyangwa ngo babigurishe. Ahubwo barabitwitse. Bari bashishikajwe no gushimisha Yehova, aho guhangayikishwa n’amafaranga byaguzwe.
11 Twakwigana dute Abakristo bo mu kinyejana cya mbere? Tugomba kujugunya ibintu byose bifitanye isano n’ubupfumu. Ibyo bintu bikubiyemo impigi cyangwa ibindi bintu abantu bambara cyangwa ibyo baba batunze kugira ngo bibarinde imyuka mibi.—Soma mu12. Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza ku birebana n’imyidagaduro dukunda?
12 Genzura imyidagaduro ukunda. Jya wibaza uti: “Ese nsoma ibitabo, ibinyamakuru cyangwa inkuru zo kuri interineti zivuga iby’ubupfumu? Bite se ku birebana n’umuzika numva, firimi n’ibiganiro byo kuri tereviziyo ndeba cyangwa imikino yo kuri mudasobwa nkina? Ese mu myidagaduro nkunda nta bupfumu buba burimo? Ese ntihaba harimo abantu bapfuye batungwa n’amaraso y’abazima (amavampaya), abantu bapfuye bagaruka mu bazima cyangwa amagini? Ese ntiyaba igaragaza ko ubumaji n’imitongero ari ibintu bitagize icyo bitwaye? Birumvikana ko inkuru z’ibintu bitabayeho atari ko zose ziba zirimo ubupfumu. Mu gihe uhitamo ibyo ureba, ibyo wumva cyangwa ibyo usoma, jya wiyemeza guhitamo ibigufasha kwirinda ibintu Yehova yanga. Twifuza ‘gukomeza kugira umutimanama utaturega ikibi icyo ari cyo cyose’ imbere y’Imana.—Ibyak 24:16. *
13. Ni iki tugomba kwirinda?
13 Jya wirinda kubara inkuru z’abadayimoni. Kuri iyi ngingo, tugomba kwigana Yesu (1 Pet 2:21). Mbere y’uko aza ku isi, yabaga mu ijuru, kandi yari azi byinshi ku birebana na Satani n’abadayimoni. Ariko ntiyigeze avuga ibyo iyo myuka mibi yakoze. Yesu yigishaga abantu ibyerekeye Yehova, aho kwamamaza ibikorwa bya Satani. Natwe twigana Yesu tukirinda gukwirakwiza inkuru z’abadayimoni, ahubwo tukavuga ibintu bigaragaza ko ‘umutima wacu wasabwe n’ibyishimo bitewe n’ikintu cyiza,’ ni ukuvuga ukuri ko muri Bibiliya.—Zab 45:1.
14-15. (a) Kuki tutagomba gutinya imyuka mibi? (b) Ni ibihe bintu bigaragaza ko Yehova arinda abagaragu be muri iki gihe?
14 Ntugatinye imyuka mibi. Muri iyi si ya none, dushobora kugerwaho n’amakuba. Ibyago ntibiteguza. Dushobora kugerwaho n’impanuka, uburwayi, cyangwa urupfu. Icyakora ntitugomba gutekereza ko byatewe n’imyuka mibi. Bibiliya ivuga ko “ibihe n’ibigwirira abantu” bishobora kugera kuri buri wese (Umubw 9:11). Yehova yagaragaje ko arusha imbaraga abadayimoni. Urugero, ntiyemereye Satani kwica Yobu (Yobu 2:6). Mu gihe cya Mose, Yehova yagaragaje ko arusha imbaraga abatambyi bo muri Egiputa bakoraga iby’ubumaji (Kuva 8:18; 9:11). Yesu wahawe ikuzo yagaragaje ko arusha imbaraga Satani n’abadayimoni, igihe Yehova yamuhaga ububasha bwo kubirukana mu ijuru akabajugunya ku isi. Nanone vuba aha azabajugunya ikuzimu, aho bazaba badashobora kugirira nabi abantu.—Ibyah 12:9; 20:2, 3.
15 Muri iki gihe, tubona ibintu byinshi bigaragaza ko Yehova arinda abagaragu be. Urugero, tubwiriza abantu bo hirya no hino ku isi kandi tukabigisha ukuri (Mat 28:19, 20). Uwo murimo utuma dushyira ahabona ibikorwa bibi bya Satani. Nta gushidikanya ko Satani aramutse afite ubushobozi yahagarika umurimo wacu, ariko ubwo bushobozi ntabwo afite. Ubwo rero, nta mpamvu yo gutinya imyuka mibi. Tuzi neza ko “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye” (2 Ngoma 16:9). Nidukomeza kubera Yehova indahemuka, abadayimoni ntibazadukorera ibintu byatugiraho ingaruka zirambye.
IMIGISHA ABEMERA KO YEHOVA ABAFASHA BAZABONA
16-17. Tanga urugero rugaragaza ko kurwanya imyuka mibi bisaba ubutwari.
16 Kurwanya imyuka mibi bisaba ubutwari, cyanecyane mu gihe inshuti na bene wacu baduhatira gukora imigenzo nk’iyo bakora batekereza ko byaturinda akaga. Ariko Yehova aha imigisha abagaragaza ubutwari. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa Erica, wo muri Gana. Erica yatangiye kwiga Bibiliya afite imyaka 21. Kubera ko se yasengaga ibigirwamana, yasabwaga kwifatanya mu muhango ufitanye isano n’ubupfumu wo kurya inyama zatambiwe ibigirwamana bya se. Igihe Erica yangaga kwifatanya muri uwo muhango, abagize umuryango we bumvaga ko asuzuguye imana zabo. Bumvaga ko izo mana zari kubahana, zikabateza indwara zo mu mutwe cyangwa izindi.
17 Abagize umuryango wa Erica bagerageje kumuhatira gukora uwo muhango arabyanga, maze bamwirukana mu rugo. Hari Abahamya bemeye kumucumbikira. Ibyo bigaragaza ko Yehova yagororeye Erica, akamuha umuryango mushya, ugizwe n’Abakristo bagenzi be bamubereye nk’abavandimwe (Mar 10:29, 30). Nubwo bene wabo bamuciye mu muryango kandi bagatwika ibintu bye, yakomeje kubera Yehova indahemuka, arabatizwa, none ubu ni umupayiniya w’igihe cyose. Ntatinya abadayimoni. Yaravuze ati: “Nsenga buri munsi nsaba ko abagize umuryango wange na bo bamenya Yehova, kandi bakibonera umudendezo duheshwa no gukorera Imana yacu irangwa n’urukundo.”
18. Kwiringira Yehova biduhesha iyihe migisha?
18 Twese si ko tuzahura n’ibigeragezo nk’ibyo Erica yahuye na byo. Icyakora tugomba kurwanya imyuka mibi kandi tukiringira Yehova. Nitubikora, tuzabona imigisha myinshi, kandi bizatuma Satani atatuyobya. Nanone bizatuma tudatinya abadayimoni. Ikiruta byose, tuzarushaho kugirana na Yehova ubucuti bukomeye. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati: “Mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga. Mwegere Imana na yo izabegera.”—Yak 4:7, 8.
INDIRIMBO YA 150 Shaka Imana ukizwe
^ par. 5 Yehova adusaba kwirinda imyuka mibi kandi akatubwira akaga ishobora kuduteza, kubera ko adukunda. Imyuka mibi iyobya abantu ite? Twayirwanya dute? Iki gice kigaragaza uko Yehova adufasha kwirinda ko imyuka mibi ituyobya.
^ par. 3 AMAGAMBO YASOBANUWE: Ubupfumu bwerekeza ku myemerere cyangwa ibikorwa bifitanye isano n’abadayimoni. Bukubiyemo kwizera ko roho cyangwa umwuka bikomeza kubaho iyo umuntu apfuye, kandi ko abapfuye bashobora gushyikirana n’abazima, cyanecyane binyuze ku mupfumu. Nanone ubupfumu bukubiyemo ibikorwa byo kuragura. Muri iki gice, ubumaji bwerekeza ku bikorwa bifitanye isano n’imbaraga ndengakamere. Bukubiyemo nanone kuvuma abantu cyangwa kubatongera. Icyakora ntibwerekeza ku dukino umuntu akorana ubuhanga vubavuba akoresheje intoki, kugira ngo ashimishe abandi.
^ par. 12 Abasaza ntibagomba gushyiraho amategeko arebana n’imyidagaduro. Ahubwo buri Mukristo agomba gukoresha umutimanama we watojwe na Bibiliya mu gihe ahitamo ibyo asoma, ibyo areba cyangwa imikino akina. Abatware b’imiryango barangwa n’ubushishozi, bihatira gufasha imiryango yabo guhitamo imyidagaduro ihuje n’amahame ya Bibiliya.—Jya ku rubuga rwa jw.org®, urebe ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese hari filimi, ibitabo cyangwa indirimbo mutemera?” Kanda ahanditse ngo: “ABO TURI BO > IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA.”
^ par. 54 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ishusho igaragaza Yesu ari Umwami mu ijuru ufite ikuzo, ayoboye ingabo z’abamarayika.