IGICE CYO KWIGWA CYA 25
Ntimugasitaze “aba bato”
“Mwirinde mutagira uwo muri aba bato musuzugura.”—MAT 18:10.
INDIRIMBO YA 113 Dufite amahoro
INSHAMAKE *
1. Twese ni iki Yehova yadukoreye?
TWESE Yehova yatwireherejeho (Yoh 6:44). Bitekerezeho nawe. Yehova yitegereje abantu babarirwa muri za miriyari batuye kuri iyi si, akubonamo ikintu kiza. Yabonye ufite umutima uzira uburyarya, kandi ko ushobora kumukunda (1 Ngoma 28:9). Yehova arakuzi, azi uko wiyumva kandi rwose aragukunda. Mbega ukuntu bidukora ku mutima!
2. Ni uruhe rugero Yesu yakoresheje kugira ngo atwumvishe ko Yehova yita kuri buri ntama ye?
2 Yehova akwitaho cyane, akita no ku bavandimwe na bashiki bacu bose. Yesu yagereranyije Yehova n’umwungeri kugira ngo adufashe kubyumva neza. None se umwungeri yakora iki afite intama 100 maze imwe ikazimira? ‘Yasiga izindi mirongo icyenda n’icyenda ku misozi akajya gushaka iyazimiye.’ Iyo ayibonye ntayirakarira, ahubwo arishima. Ibyo bitwigisha iki? Yehova abona ko buri ntama ifite agaciro. Yesu yaravuze ati: ‘Data wo mu ijuru ntiyifuza ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.’—Mat 18:12-14.
3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?
3 Ntitwifuza na rimwe guca intege umuvandimwe cyangwa mushiki wacu. Twakora iki ngo twirinde kubera abandi igisitaza? None se twakora iki mu gihe hari utubabaje? Muri iki gice turi bubone ibisubizo by’ibyo bibazo. Ariko reka tubanze turebe “aba bato” bavugwa muri Matayo igice cya 18 abo ari bo.
“ABA BATO” NI BA NDE?
4. “Aba bato” ni ba nde?
4 “Aba bato” ni abigishwa ba Kristo bose. Nubwo mu bigishwa ba Yesu hari n’abakuru, bose bitwa “abana bato” kuko baba biteguye kwigishwa na we (Mat 18:3). Nubwo bakomoka ahantu hatandukanye no mu mico itandukanye kandi bakabona ibintu mu buryo butandukanye, bose bizera Kristo. Yesu na we arabakunda cyane.—Mat 18:6; Yoh 1:12.
5. Yehova yumva ameze ate iyo hagize ugusha umugaragu we cyangwa akamubabaza?
5 “Aba bato” ni ab’agaciro mu maso ya Yehova. Gutekereza uko dufata abana bishobora kudufasha kwiyumvisha uko Yehova abona abo bantu bagereranywa n’abana bato. Dukunda abana. Nanone tuba twifuza kubarinda kuko nta mbaraga baba bafite, bataraba inararibonye kandi badafite ubwenge nk’ubw’abantu bakuru. Nubwo tutishimira ko hari ubabaza undi, ariko turushaho kurakara iyo hagize ubabaza umwana. Yehova na we yifuza kuturinda. Iyo hagize ubabaza umugaragu we cyangwa akamugusha, biramubabaza kandi bikamurakaza.—Yes 63:9; Mar 9:42.
6. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 1:26-29, abantu bo mu isi babona bate abigishwa ba Yesu?
6 Ni iki kindi kigaragaza ko abigishwa ba Yesu ari nk’“abato”? Ubundi se abantu bahabwa agaciro mu isi ni abameze bate? Ni abakire, ibyamamare n’abantu bakomeye. Icyakora abantu bo muri iyi si babona ko abigishwa ba Yesu ari abantu badafite agaciro kandi basuzuguritse. (Soma mu 1 Abakorinto 1:26-29.) Ariko Yehova si uko ababona.
7. Yehova yifuza ko tubona dute abavandimwe na bashiki bacu?
7 Yehova akunda abagaragu be bose baba bamaze igihe kirekire bamukorera cyangwa bamaze igihe gito. Yehova abona ko abavandimwe na bashiki bacu bose ari ab’agaciro. Ubwo rero natwe ni uko tugomba kubabona. Tugomba ‘gukunda umuryango wose w’abavandimwe,’ ntabwo ari bamwe muri bo (1 Pet 2:17). Ubwo rero dukwiriye gukora ibishoboka byose tukabitaho kandi tukabarinda. Mu gihe tumenye ko hari umuntu twababaje ntitwagombye kubyoroshya, ngo twumve ko arakazwa n’ubusa, kandi ko yari akwiriye kubyirengagiza. Ni izihe mpamvu zishobora gutuma bamwe mu bavandimwe bacu bababazwa n’ibyo dukoze? Ibyo bishobora guterwa n’uko hari abavandimwe na bashiki bacu bumva nta gaciro bafite bitewe n’aho bakuriye. Abandi bo bashobora kuba ari bashya bakaba bataramenya icyo bakora mu gihe abandi babakoshereje. Uko icyaba cyabateye kurakara cyaba kiri kose, tugomba gukora uko dushoboye tukiyunga na bo. Icyakora umuntu urakazwa n’ubusa na we agomba kuzirikana ko iyo ngeso atari nziza, akikosora. Nabikora bizamugirira akamaro kandi abane neza n’abandi.
MUGE MUTEKEREZA KO ABANDI BABARUTA
8. Ni iyihe mitekerereze yari yogeye mu gihe cya Yesu yagize ingaruka ku bigishwa be?
8 Kuki Yesu yagize icyo avuga kuri “aba bato”? Abigishwa be bari bamaze kumubaza bati: “Mu by’ukuri, ni nde ukomeye kuruta abandi mu bwami bwo mu ijuru” (Mat 18:1)? Abayahudi benshi bo muri icyo gihe baharaniraga kugira imyanya ikomeye. Hari umuhanga wagize ati: “Abagabo babonaga ko kugira icyubahiro, kuvugwa neza, kuba icyamamare, kwemerwa no kubahwa byari iby’ingenzi cyane mu mibereho yabo.”
9. Ni iki abigishwa ba Yesu bagombaga gukora?
9 Yesu yari azi ko abigishwa be byari kubasaba imbaraga nyinshi, kugira ngo bikuremo Luka 22:26). Iyo ‘dutekereza ko abandi baturuta,’ tuba twitwara nk’“abato” (Fili 2:3). Nitwihatira kubona abandi dutyo, bizatuma twirinda kubabera igisitaza cyangwa ngo tubababaze.
umuco mubi wo kurushanwa wari wogeye cyane mu Bayahudi. Yarababwiye ati: “Ukomeye kuruta abandi muri mwe ajye aba nk’umuto muri mwe mwese, kandi umutware muri mwe ajye amera nk’ukorera abandi” (10. Ni iyihe nama Pawulo yatanze tugomba kuzirikana?
10 Hari ibintu abavandimwe na bashiki bacu baba baturusha. Iyo twibanda ku mico myiza bafite bihita bitworohera kubona ko hari ibyo baturusha. Dukwiriye kuzirikana inama Pawulo yagiriye Abakristo b’i Korinto igira iti: “Ni nde utuma uba umuntu utandukanye n’undi? Ubundi se ni iki ufite utahawe? Niba se waragihawe, kuki wirata nk’aho utagihawe” (1 Kor 4:7)? Tugomba kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma twibonekeza ngo abandi batwemere, cyangwa cyatuma dutekereza ko turuta abandi. Niba umuvandimwe azi gutanga disikuru neza cyangwa mushiki wacu akaba azi gutangiza abigishwa ba Bibiliya benshi, bose bagombye kumva ko ari Yehova utuma babigeraho.
JYA UBABARIRA ABANDI ‘UBIKUYE KU MUTIMA’
11. Ni iki Yesu yashakaga kutwigisha igihe yacaga umugani w’umwami n’umugaragu we?
11 Yesu amaze kugira inama abigishwa be yo kutabera abandi igisitaza, yabaciriye umugani w’umwami n’umugaragu we. Uwo mwami yasoneye umugaragu umwenda munini yari amurimo atari kuzashobora kumwishyura. Icyakora nyuma yaho, uwo mugaragu yanze gusonera mugenzi we umwenda muto yari amurimo. Amaherezo uwo mwami yashyirishije mu nzu y’imbohe uwo mugaragu utaragiraga imbabazi. Ibyo bitwigisha iki? Yesu yaravuze ati: “Uko ni ko na Data wo mu ijuru azabagenza namwe nimutababarirana, ngo umuntu wese ababarire umuvandimwe we, mubikuye ku mutima.”—Mat 18:21-35.
12. Kuki iyo twanze kubabarira bibabaza abandi?
12 Ibyo uwo mugaragu yakoze byamugizeho ingaruka, binababaza abandi. Mbere na mbere yababaje uwo mugaragu mugenzi we kubera ko ‘yamushyirishije mu nzu y’imbohe kugeza igihe yari kuzamwishyurira ibyo yamugombaga byose.’ Nanone yababaje abandi bagaragu bari babonye ibyo yakoze. Bibiliya igira iti: “Abandi bagaragu bagenzi be babonye ibyari byabaye barababara cyane.” Ibyo ni na ko bimeze kuri twe. Ibyo dukora bigira ingaruka ku bandi. None se bigenda bite iyo umuntu adukoreye ikosa tukanga kumubabarira? Mbere na mbere biramubabaza kubera ko tuba tutamubabariye, tukamwirengagiza kandi ntitumugaragarize urukundo. Nanone iyo abagize itorero babonye ko tutabanye neza n’uwo muntu na bo birababangamira.
13. Ibyabaye kuri mushiki wacu w’umupayiniya bitwigisha iki?
13 Iyo tubabariye abavandimwe na bashiki bacu, bitugirira akamaro kandi bikakagirira n’abandi. Ibyo ni byo byabaye kuri mushiki wacu w’umupayiniya turi bwite Crystal. Hari mushiki wacu bateraniraga hamwe wamubabazaga. Crystal yagize ati: “Hari igihe yambwiraga amagambo yicana nk’inkota. Nageze n’ubwo numva ntashaka kujyana na we mu murimo wo kubwiriza. Ibyo byatumye ntishima kandi n’ishyaka nagiraga mu murimo riragabanuka.” Crystal yumvaga afite impamvu zo kubabara. Ariko aho gukomeza kubabara cyangwa ngo yumve ko ari Mujye mubabarira mubikuye ku mutima,” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1999. Crystal yababariye uwo mushiki wacu. Yaravuze ati: “Nabonye ko burya twese duhatana kugira ngo twambare kamere nshya, kandi ko na Yehova atubabarira buri munsi. Numvise meze nk’aho ntuye umutwaro uremereye, kandi nongeye kugira ibyishimo.”
uwo kugirirwa impuhwe, yicishije bugufi yiyemeza gukurikiza inama ishingiye ku Byanditswe yasohotse mu ngingo igira iti: “14. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 18:21, 22, ni iyihe ngorane intumwa Petero ashobora kuba yari afite kandi se ibyo Yesu yamushubije bitwigisha iki?
14 Tuzi ko tugomba kubabarira, ariko si ko buri gihe biba bitworoheye. Birashoboka ko Petero na we byajyaga bimugora. (Soma muri Matayo 18:21, 22.) None se ni iki cyadufasha kubabarira? Icya mbere, jya utekereza ukuntu Yehova akubabarira kenshi (Mat 18:32, 33). Aratubabarira nubwo tutabikwiriye (Zab 103:8-10). Ubwo rero, natwe “tugomba gukundana.” Kubabarira abavandimwe na bashiki bacu ni itegeko (1 Yoh 4:11). Icya kabiri, jya utekereza ku kamaro ko kubabarira abandi. Iyo tubabariye uwadukoshereje biradufasha, bigatuma itorero ryunga ubumwe, tugakomeza kuba inshuti za Yehova kandi tukumva turuhutse (2 Kor 2:7; Kolo 3:14). Jya usenga Yehova agufashe kubabarira kuko ari we ubidusaba. Ntukemere ko Satani atuma udakomeza kubana amahoro n’Abakristo bagenzi bawe (Efe 4:26, 27). Dukeneye ko Yehova adufasha ngo tutagwa muri uwo mutego wa Satani.
NTUKEMERE KO HAGIRA IKIGUSITAZA
15. Dukurikije ibivugwa mu Bakolosayi 3:13, twakora iki mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yatubabaje?
15 None se wakora iki mu gihe Umukristo mugenzi wawe akoze ikintu kikakubabaza Luka 6:28). Niba ubona udashobora kwirengagiza ikosa umuvandimwe yagukoreye, jya ushaka uko mwabiganiraho. Byaba byiza buri gihe tugiye dutekereza ko uwo muvandimwe atari afite intego yo kutubabaza (Mat 5:23, 24; 1 Kor 13:7). Mu gihe ugiye kumuvugisha, uge umwereka ko uzirikana ko atashakaga kukubabaza. None se wakora iki mu gihe umuntu yanze ko mwiyunga? ‘Uzakomeze umwihanganire’ kandi ukomeze kumufata nk’umuvandimwe wawe. (Soma mu Bakolosayi 3:13.) Ik’ingenzi kurushaho, ntuzakomeze kumurakarira kuko ibyo bishobora gutuma udakomeza kuba inshuti ya Yehova. Ntuzigere wemera ko hari ikikubera igisitaza. Nubigenza utyo uzaba ugaragaje ko ukunda Yehova cyane.—Zab 119:165.
cyane? Jya ukora uko ushoboye mukomeze kubana amahoro. Jya usenga Yehova umubwire ibikuri ku mutima. Jya umusaba ahe umugisha uwakubabaje kandi agufashe kubona imico ye myiza, mbese ya yindi Yehova amukundira (16. Ni uruhe ruhare buri wese afite mu itorero?
16 Twishimira gukorera Yehova twunze ubumwe, turi “umukumbi umwe” kandi tuyobowe “n’umwungeri umwe” (Yoh 10:16). Mu gitabo Turi umuryango, ku ipaji ya 165, hagira hati: “Ugomba kugira uruhare mu kubumbatira ubwo bumwe kuko bugufitiye akamaro.” Ubwo rero tugomba “kwitoza kubona abavandimwe na bashiki bacu nk’uko Yehova ababona.” Yehova abona ko turi abana “bato” kandi ko dufite agaciro. Ese uko ni ko ubona abavandimwe na bashiki bawe? Iyo Yehova abona dukora uko dushoboye kugira ngo tubafashe kandi tubiteho, arabizirikana kandi arabyishimira.—Mat 10:42.
17. Ni iki twiyemeje gukora?
17 Dukunda Abakristo bagenzi bacu. Ni yo mpamvu twiyemeje “kudashyira imbere y’umuvandimwe igisitaza cyangwa ikigusha” (Rom 14:13). Tubona ko abavandimwe na bashiki bacu baturuta, kandi twifuza kubababarira tubikuye ku mutima. Nanone ntituzemere ko abandi batubera igisitaza. Ahubwo “nimucyo dukurikire ibintu bihesha amahoro n’ibituma duterana inkunga.”—Rom 14:19.
INDIRIMBO YA 130 Tujye tubabarira abandi
^ par. 5 Hari igihe ibyo tuvuga cyangwa ibyo dukora bishobora kubabaza abavandimwe na bashiki bacu kubera ko tudatunganye. None se twakora iki mu gihe twababaje abandi? Ese duhita tugira icyo dukora kugira ngo twongere kugirana ubucuti na bo? Ese twihutira kubasaba imbabazi? Cyangwa twumva ko ari bo bafite ikibazo? None se twakora iki niba turakazwa n’ubusa? Ese dukunda kwisobanura tukavuga ko ari uko duteye, cyangwa tubona ko ari ikibazo dufite, dukwiriye gukosora?
^ par. 53 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu yababajwe na mugenzi we, bakemura icyo kibazo ari bonyine hanyuma bakomeza gukorera Yehova bishimye.