Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ABANTU BA KERA

Constantin

Constantin

Constantin ni we mwami w’abami wa mbere wa Roma wayobotse idini rya gikristo. Ibyo byatumye agira uruhare rukomeye mu mateka y’isi. Yabaye umuyoboke w’iryo dini ryari ryarahoze ritotezwa, maze ariha icyerekezo cyatumye rihinduka ihuriro ry’amadini yose yiyita aya gikristo. Hari igitabo cyavuze ko ibyo byatumye amadini yiyita aya gikristo ahinduka “urwego rukomeye rwa politiki kandi rushyigikiwe n’abaturage,” rwagize uruhare rukomeye mu mateka y’isi.The Encyclopædia Britannica.

KUKI wagombye gushishikazwa n’amateka y’umwami w’abami wa kera wa Roma? Niba ushishikazwa n’Ubukristo, wagombye kuba uzi ko amayeri ya Constantin yo mu rwego rwa politiki n’ayo mu rwego rw’idini, yagize ingaruka ku nyigisho no ku migenzo y’amadini menshi kugeza muri iki gihe. Reka turebe uko byagenze.

AMADINI YAHAWE UBUZIMA GATOZI MAZE AGIRWA IGIKORESHO

Mu mwaka wa 313, Constantin yategekaga ubwami bwa Roma bw’Iburengerazuba, naho Licinius na Maximin bagategeka ubw’Iburasirazuba. Constantin na Licinius basezeranyije abantu ko bafite umudendezo wo kujya mu idini bashaka, muri bo hakaba harimo n’Abakristo. Constantin yarengeye Abakristo kuko yizeraga ko iryo dini ryari kuzatuma ubwami bwe bwunga ubumwe. *

Kubera ko yababazwaga cyane no kubona kiliziya yicamo ibice, yashyizeho imihati kugira ngo ayunge, maze ashakisha uko hashyirwaho inyigisho yumvaga ko ari “iz’ukuri” kandi zikigishwa. Kugira ngo abasenyeri bemerwe na we, byabasabye kwemeranya ku nyigisho z’idini. Ababikoze basonewe imisoro kandi bahabwa imfashanyo. Umuhanga mu by’amateka witwa Charles Freeman, yagize ati “kuba barumvikanye ku nyigisho za gikristo bitaga ko ari zo z’ukuri, byabahesheje ijuru n’ubutunzi  bwinshi ku isi.” Ibyo byatumye abayobozi b’amadini bagira uruhare rukomeye mu bibera ku isi. Umuhanga mu by’amateka witwa A.H.M. Jones yaravuze ati “Kiliziya yari ibonye umurinzi, ariko yari ibonye n’umutware.”

“Kiliziya yari ibonye umurinzi, ariko yari ibonye n’umutware.” —A.H.M. Jones, umuhanga mu mateka.

BWARI UBUKRISTO BWOKO KI?

Kuba Constantin yariyunze n’abasenyeri byatumye habaho idini ryagenderaga ku mahame ya gikristo avanze n’aya gipagani. Nta kundi byari kugenda, kuko intego y’ibanze y’uwo mwami w’abami yari iyo guhuriza hamwe amadini atandukanye; ntiyari iyo gushakisha inyigisho z’ukuri. N’ubundi kandi, yategekaga ubwami bwa gipagani. Hari umuhanga mu by’amateka wavuze ko kugira ngo Constantin ashimishe ibyo bice byombi byari bibangikanye, yabaye “nk’uteza urujijo, akagaragaza ko nta na hamwe yari abogamiye haba mu bikorwa bye ndetse no mu mitegekere ye.”

Nubwo Constantin yavugaga ko yari ashyigikiye Ubukristo, yabubangikanyaga n’imihango ya gipagani. Urugero, yakoraga ibikorwa by’ubupfumu n’ibyo kuraguza inyenyeri, kandi ibyo byombi Bibiliya ibiciraho iteka (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12). Ku ishusho ye iri mu mugi wa Roma, agaragazwa atambira ibitambo ibigirwamana. Yakomeje guha ikuzo ikigirwamana cy’izuba binyuze mu gushyira ishusho yacyo ku biceri no guteza imbere gahunda yo kugisenga. Mu marembera y’ubuzima bwe, yageze n’aho yemera ko umugi muto wo mu Butaliyani witwa Umbria wubakwamo urusengero rwo kumusengeramo we n’umuryango we, ashyiraho n’abatambyi barwo.

Constantin yakomeje gusubika umubatizo we wa “gikristo,” abatizwa hasigaye iminsi mike ngo apfe mu wa 337. Intiti nyinshi zitekereza ko yabitewe n’uko yashakaga gukomeza gushyigikirwa n’impande zombi zari mu bwami bwe, ni ukuvuga Abakristo n’abapagani. Mu by’ukuri, imibereho ye n’impamvu yatumye atinda kubatizwa byatumye abantu bamushidikanyaho, bibaza niba koko yarizeraga Kristo nk’uko yabivugaga. Icyakora, icyo tutashidikanyaho ni uko idini Constantin yahaye ubuzima gatozi ryahindutse umuryango ufite imbaraga, haba mu rwego rw’idini no muri politiki. Iryo dini ryateye Kristo umugongo, rihinduka iry’isi. Nyamara Yesu yavuze ibirebana n’abigishwa be agira ati ‘si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi’ (Yohana 17:14). Iryo dini ryari rimaze kuba iry’isi ryaje kuvamo andi madini atagira ingano.

Ibyo byose bitwigisha iki? Bitwigisha ko tutagombye gupfa kwemera inyigisho z’idini iryo ari ryo ryose, tutabanje gusuzuma niba zihuje na Bibiliya.—1 Yohana 4:1.

^ par. 6 Hari igitabo cyavuze ko abantu bagiye impaka z’urudaca ku birebana no kumenya niba koko Constantin yari yarahindukiriye Ubukristo abivanye ku mutima, kuko “yemeraga ko abantu bishora mu migenzo ya gipagani, ibyo akabikora no mu marembera y’ingoma ye.”