ESE BYARAREMWE?
Ubwonko bw’ingugunnyi iba ku mpera y’isi
IYO nyamaswa imara igihe cy’itumba isinziriye. Iyo itangiye gusinzira, ubushyuhe bw’umubiri wayo buragabanuka. Iyo bugabanutse bugera kuri dogere zingahe? Ubushyuhe bw’inyamaswa zimwe na zimwe zo muri ubwo bwoko bwaragabanutse bugera kuri dogere 2,9 munsi ya zeru nyamara zikomeza kubaho, icyo akaba ari ikintu kidasanzwe! Ubusanzwe, mu gihe ubushyuhe bwazo bugabanutse bene ako kageni, ubwonko bushobora guhinduka barafu. None se ni iki gituma iyo nyamaswa ikomeza kubaho muri ubwo bukonje?
Suzuma ibi bikurikira: Muri icyo gihe imara isinziriye, nyuma ya buri byumweru bibiri cyangwa bitatu igira itya igatengurwa, ku buryo ititira bigatuma isubirana ubushyuhe bwayo busanzwe bwa dogere 36,4, kandi ikamara amasaha ari hagati ya 12 na 15 itongeye gukonja. Abashakashatsi bavuga ko nubwo icyo gihe imara yishyushya ari gito, ari icy’ingenzi cyane kuko gituma ubwonko bwayo bukomeza gukora. Uretse n’ibyo, mu gihe cy’ubukonje imara isinziriye, umutwe wayo ukomeza kugumana ubushyuhe buruta gato ubw’ibindi bice by’umubiri wayo. Mu bushakashatsi bwakorewe muri laboratwari, ubushyuhe bw’ijosi ry’iyo nyamaswa y’ingugunnyi ntibwigeze bumanuka ngo bujye munsi ya dogere 0,7.
Iyo iyo nyamaswa imaze gukanguka, ubwonko bwayo bwongera gukora nk’uko bisanzwe nyuma y’amasaha agera kuri abiri. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ikangutse ubwonko bwayo bukora neza kurushaho. Impuguke zitangazwa n’ukuntu ubwo bwonko buhita bwongera gukora. Ibyo zibigereranya n’ukuntu iyo ishyamba rimaze gushya, ibyatsi bihita byongera kumera nyuma y’iminsi mike.
Abashakashatsi bizeye ko ibyo bamenye kuri iyo nyamaswa, bizabafasha kurushaho gusobanukirwa ubushobozi bw’ubwonko bw’umuntu. Intego yabo ni ukumenya icyo bakora ngo barinde ingirabuzimafatizo z’ubwonko cyangwa banazibuze kwangirika, ibyo bikaba bikunze kubaho mu gihe umuntu arwaye indwara zimwe na zimwe zifata ubwonko, urugero nk’indwara ya Alzheimer.
Ubitekerezaho iki? Ese kuba ubwonko bw’iyo nyamaswa bwongera gukora neza byabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa byararemwe?