Abavandimwe bo muri Malawi basabana

AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Ukwakira 2018

Uburyo bwo gutangiza ibiganiro

Gutangiza ibiganiro twereka abantu impamvu bababara n’icyo Imana igiye gukora.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Yesu yita ku ntama ze

Yesu, we Mwungeri Mwiza, azi neza intama ze. Azi ibyo zikenera, aho zifite intege nke n’aho zifite imbaraga.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Jya ugira impuhwe nka Yesu

Kuki twavuga ko kuba Yesu yaragaragaje impuhwe kandi akishyira mu mwanya w’abandi byari ibintu bitangaje?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

“Mbahaye icyitegererezo”

Igihe Yesu yozaga ibirenge intumwa ze, yari azigishije isomo ryo kwicisha bugufi no gukorera abandi imirimo yoroheje.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Urukundo ni rwo ruranga Abakristo b’ukuri—Mwange ubwikunde n’ubushotoranyi

Niba dushaka kugaragaza urukundo nk’urwa Kristo, tugomba kwita ku bandi kandi ntitwivumbure.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

“Ntimuri ab’isi”

Abigishwa ba Yesu bagomba kugira ubutwari kugira ngo batanduzwa n’imyifatire n’ibikorwa by’ababakikije.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Urukundo ni rwo ruranga Abakristo b’ukuri​—Mukomeze kunga ubumwe

Kugira ngo dukomeze kunga ubumwe tugomba kubona ibyiza ku bandi no kubabarira tubikuye ku mutima.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Yesu yahamije ukuri

Natwe abigishwa ba Yesu duhamya ukuri mu magambo no mu bikorwa.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Urukundo ni rwo ruranga Abakristo b’ukuri​—Mwishimire ukuri

Tugomba guhamya ukuri kandi tukakwishimira nubwo turi mu isi yiganjemo ibinyoma n’ubuhemu.