4-10 Nyakanga
ZABURI 60-68
Indirimbo ya 104 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Musingize Yehova we wumva amasengesho”: (Imin. 10)
Zb 61:1, 8—Tujye twubahiriza ibyo dusezeranya Imana (w99 15/9 9 ¶1-4)
Zb 62:8—Jya wiringira Yehova umubwira ibikuri ku mutima byose mu isengesho (w15 15/4 25-26 ¶6-9)
Zb 65:1, 2—Yehova yumva amasengesho y’abantu bose bafite imitima itaryarya (w15 15/4 22 ¶13-14; w10 15/4 5 ¶10; it-2-F 661 ¶6)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Zb 63:3—Kuki ineza ya Yehova iruta ubuzima? (w06 1/6 11 ¶7)
Zb 68:18—“Impano zigizwe n’abantu” zari izihe? (w06 1/6 10 ¶4)
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Zb 63:1–64:10
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana buri videwo igaragaza uburyo bw’icyitegererezo, hanyuma muganire ku bintu by’ingenzi mwabonye. Tera ababwiriza inkunga yo gutegura uburyo bwabo bw’icyitegererezo.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 81
“Koroshya ubuzima bidufasha gusingiza Imana”: (Imin. 15) Tangira uganira n’abaguteze amatwi kuri iyo ngingo. Hanyuma werekane videwo iri kuri televiziyo ya JW ivuga ngo Tworoheje ubuzima, kandi muyiganireho muri make. (Jya ahanditse ngo VIDEWO WIFUZA > UMURYANGO.) Tera abateranye bose inkunga yo koroshya ubuzima kugira ngo bakorere Yehova mu buryo bwuzuye.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) ia igice cya 19 ¶1-16
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 88 n’isengesho