Setingi z'ibijyanye n'ibanga

Kugira ngo uru rubuga rukore neza, dukoresha cookies n'ibindi bifitanye isano. Cookies zimwe na zimwe biba ari ngombwa ko uzemeza kugira ngo urubuga rukore neza. Ntushobora kurukoresha utazemeje. Icyakora hari cookies ushobora kwemeza cyangwa ukazihakana, kubera ko zikoreshwa gusa mu kugufasha gukoresha urubuga. Nta hantu aya makuru azagurishwa cyangwa ngo akoreshwe mu bucuruzi. Niba wifuza ibindi bisobanuro, soma Amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amakuru asigara nyuma yo gusura urubuga n’ibindi bifitanye isano. Ushobora guhindura setingi zawe ukanda ahanditse ngo #Ibanga- Setingi z'ibijyanye n'ibanga.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya utegeka ibyifuzo byawe

Jya utegeka ibyifuzo byawe

Kubera ko tudatunganye, duhora mu ntambara yo gutegeka ibyifuzo byacu. Turamutse twemeye ko bidutegeka, Yehova ntiyakomeza kutwemera. Urugero, hari abararikira ibyokurya, imyambaro n’amazu bakabirutisha urukundo bakunda Imana. Abandi batwarwa n’irari ry’ibitsina bigatuma barenga ku mahame y’Imana (Rm 1:26, 27). Hari n’abemera gushukwa n’urungano rwabo kubera ko baba bifuza kwemerwa.—Kv 23:2.

Twakora iki ngo dutegeke ibyifuzo byacu? Tugomba gukora uko dushoboye kose tugahoza ubwenge ku bintu bishimisha Yehova (Mt 4:4). Nanone tugomba gusenga Yehova kugira ngo adufashe gutegeka ibyifuzo byacu. Kubera iki? Ni ukubera ko ari we uzi ibyatubera byiza kandi akaba ari we udufasha kubona ibyiza twifuza.—Zb 145:16.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: NTUKEMERE KO BAGUSHUKA NGO UNYWE ITABI,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Ntukemere ko bagushuka ngo unywe itabi.” Abantu bari ku murongo bamwe banywa itabi abandi batarinywa.

    Kuki abantu bamwe banywa itabi?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Ntukemere ko bagushuka ngo unywe itabi.” Itabi ryangiza ibihaha umuntu agakorora cyane.

    Kunywa itabi bishobora kukugiraho izihe ngaruka?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Ntukemere ko bagushuka ngo unywe itabi.” Umugabo urimo kureshya umugore kugira ngo agwe mu mutego.

    Kuki kunywa itabi na shisha ari bibi?—2Kr 7:1

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Ntukemere ko bagushuka ngo unywe itabi.” Umugore uhagaze hejuru y’igisenge urimo kureba izuba.

    Ushobora gutsinda icyifuzo kibi cyo kunywa itabi.

    Wakora iki mu gihe umuntu agusabye kunywa ku itabi cyangwa ukaba wifuza kurireka burundu?