Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 66

I Yerusalemu mu Minsi Mikuru y’Ingando

I Yerusalemu mu Minsi Mikuru y’Ingando

YOHANA 7:11-32

  • YESU YIGISHIRIZA MU RUSENGERO

Yesu amaze kubatizwa, mu myaka yakurikiyeho yamenyekanye hose. Abayahudi babarirwa mu bihumbi bari barabonye ibitangaza yakoze, kandi inkuru z’ibyo yakoraga zakwiriye mu gihugu hose. Icyo gihe yari mu Minsi Mikuru y’Ingando i Yerusalemu, kandi abantu benshi baramushakishaga.

Abantu babonaga Yesu mu buryo butandukanye cyane. Bamwe baravugaga bati “ni umuntu mwiza.” Abandi na bo bati “oya, ahubwo ayobya abantu” (Yohana 7:12). Amenshi muri ayo magambo yahwihwiswaga mu minsi ya mbere y’iyo Minsi Mikuru y’Ingando. Ariko nta wigeze agira ubutwari bwo kuvuganira Yesu ku mugaragaro, kubera ko bose batinyaga uko abayobozi b’Abayahudi babibona.

Igihe iminsi mikuru yari igeze hagati, Yesu yageze mu rusengero. Abantu benshi bari aho batangajwe n’ubuhanga bwe buhebuje bwo kwigisha. Kubera ko Yesu atari yarigeze yiga mu mashuri ya ba rabi, Abayahudi baribazaga bati “uyu muntu ubu bumenyi n’ubu bwenge yabikuye he ko nta mashuri yize?”​—Yohana 7:15.

Yesu yarabashubije ati “ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye. Umuntu nashaka gukora ibyo uwantumye ashaka, azamenya niba ibyo nigisha bituruka ku Mana cyangwa niba mvuga ibyo nihimbiye” (Yohana 7:16, 17). Inyigisho za Yesu zari zishingiye cyane ku Mategeko y’Imana, kandi byaragaragaraga neza ko atashakaga kwihesha icyubahiro, ahubwo ko yashakaga kugihesha Imana.

Hanyuma Yesu yarababajije ati “mbese Mose ntiyabahaye Amategeko? Nyamara nta n’umwe muri mwe uyumvira. Kuki mushaka kunyica?” Bamwe mu bari aho, wenda nk’abashyitsi batari abo muri uwo mugi, ntibari bazi ko bashakaga kumwica. Ntibiyumvishaga ko hari umuntu washaka kwica umwigisha mwiza nk’uwo. Ni yo mpamvu batekereje ko Yesu agomba kuba afite ikibazo cyatumye avuga atyo. Baravuze bati “ufite umudayimoni. Ni nde ushaka kukwica?”​—⁠Yohana 7:19, 20.

Hari hashize umwaka umwe n’igice abayobozi b’Abayahudi bashatse kwica Yesu bamuziza ko yari yakijije umuntu ku Isabato. Yesu yababajije ibibazo bikangura ibitekerezo kugira ngo agaragaze ko bari bafite imitekerereze ikocamye. Yabibukije ko mu gihe cy’Amategeko, umwana w’umuhungu yagombaga gukebwa ku munsi wa munani, nubwo habaga ari ku Isabato. Hanyuma arababaza ati “niba umuntu akebwa ku isabato kugira ngo amategeko ya Mose aticwa, ese ubu mundakariye bene aka kageni kuko nakijije umuntu ku isabato? Mureke guca imanza mushingiye ku bigaragarira amaso, ahubwo mujye muca imanza zikiranuka.”​—⁠Yohana 7:23, 24.

Abaturage b’i Yerusalemu bari bazi uko ibintu byifashe, baravuze bati “ese uyu si wa muntu bashaka kwica? Nyamara dore aravugira mu ruhame kandi nta cyo bavuga. Ese abatware bacu bamenye badashidikanya ko uyu ari Kristo?” Ariko se ni iki cyatumaga abantu batemera ko Yesu ari we Kristo? Baravuze bati “twe tuzi aho uyu muntu yaturutse; Kristo naza nta wuzamenya aho yaturutse.”​—⁠Yohana 7:25-​27.

Yesu yabashubirije aho mu rusengero ati “muranzi kandi muzi aho naturutse. Sinaje ku bwanjye, ahubwo uwantumye ariho koko kandi ntimumuzi. Jye ndamuzi kuko ari jye umuhagarariye, kandi ni We wantumye” (Yohana 7:28, 29). Yesu amaze kubabwira ayo magambo asobanutse neza, bashatse kumufata, wenda bakaba barashakaga kumushyira mu nzu y’imbohe cyangwa kumwica. Ariko ntibabishoboye kubera ko igihe cye cyo gupfa cyari kitaragera.

Nyamara kandi, abantu benshi bizeye Yesu, kandi ni mu gihe. Yari yaragenze hejuru y’amazi, acyaha umuyaga, agaburira abantu babarirwa mu bihumbi mu buryo bw’igitangaza akoresheje utugati n’udufi duke, yakijije abarwayi, yakijije umuntu wamugaye abasha kugenda, yahumuye umuntu utarabonaga, akiza ababembe, ndetse azura abapfuye. Koko rero, bari bafite impamvu zo kubaza bati “ese mugira ngo Kristo naza azakora ibimenyetso biruta ibyo uyu muntu yakoze?”​—⁠Yohana 7:31.

Igihe Abafarisayo bumvaga abantu bahwihwisa ibyo bintu, bafatanyije n’abakuru b’abatambyi bohereza abarinzi b’urusengero ngo bafate Yesu.