IGICE CYA 17
Uko wagira ibyishimo
TWESE twifuza kugira ibyishimo, si byo se?— Ariko iyo witegereje neza, usanga abantu benshi nta byishimo bafite. Waba uzi impamvu?— Ni ukubera ko batazi ibanga ryo kugira ibyishimo. Batekereza ko kugira ibintu byinshi ari byo bizana ibyishimo. Ariko iyo bamaze kubona ibyo bintu, ibyishimo bagira ntibitinda.
Dore rero ibanga rikomeye ryo kugira ibyishimo. Umwigisha Ukomeye yagize ati ‘gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa’ (Ibyakozwe 20:35). None se, ibanga ryo kugira ibyishimo ni irihe?—Yee, ni ugutanga no gukorera abandi. Ibyo se wari ubizi?—
Reka twongere tubitekerezeho. Mbese, Yesu yaba yaravuze ko umuntu uhawe ikintu we nta byishimo agira?— Oya, si uko yavuze. Iyo baguhaye akantu se, ntibigushimisha?— Ibyo bishimisha abantu bose. Twese iyo baduhaye utuntu twiza, turishima.
Icyakora, Yesu yavuze ko turushaho kugira ibyishimo iyo ari twe dutanze.
None se, nkubajije uwarushije abandi bose guha abandi ibintu byinshi, wavuga ko ari nde?— Yee, ni Yehova Imana.Bibiliya ivuga ko Imana ‘ari yo yahaye bose ubuzima, guhumeka n’ibindi byose.’ Imana iduha imvura, ikaduha n’izuba kugira ngo ibihingwa bimere maze tubone ibyokurya (Ibyakozwe 14:17; 17:25). Ntibitangaje rero kuba Bibiliya ivuga ko Yehova ari ‘Imana ihimbarwa’ (1 Timoteyo 1:11)! Gutanga ni kimwe mu bintu bituma Imana yishima. Kandi natwe iyo dutanze, turishima.
None se, ni ibihe bintu dushobora guha abandi? Wowe ubitekerezaho iki?— Hari impano tugura amafaranga. Niba ushaka guha umuntu ikintu cyo mu iduka, bizagusaba kukigura. Kugira ngo rero uhe umuntu ikintu nk’icyo, bizagusaba kujya ubika udufaranga ku ruhande, kugeza igihe tuzagwirira ukabona kukigura.
Ariko ibintu byose dushobora gutanga, si ngombwa ko biba bivuye mu iduka. Urugero, niba uyu munsi haramutse izuba ryinshi, uramutse uhaye umuntu igikombe cy’amazi meza akonje, cyamugera ku mutima pe. Ubwo rero uramutse uhaye umuntu ufite inyota bene iyo mpano, ushobora kugira ibyishimo bituruka mu gutanga.
Hari igihe ushobora gufatanya na mama mugateka utugati turyoshye, cyangwa utuboga turyoshye. Ibyo bizabashimisha. Ariko se, ni iki wakoresha utwo tugati cyangwa utwo tuboga kugira ngo ugire ibyishimo byinshi kurushaho, kuruta uko watwirira twose wenyine?— Yee, ushobora gufataho duke, ugaha imwe mu ncuti zawe. Mbese, ntibyaba byiza ugiye ukora ibintu nk’ibyo rimwe na rimwe?—
Umwigisha Ukomeye hamwe n’intumwa ze bari bazi ko gutanga bihesha ibyishimo. Waba uzi icyo bahaga abandi?— Ni ikintu kirusha agaciro ibintu byose bibaho! Bari bazi ukuri ku byerekeye Imana, bityo bakaba barishimiraga kugeza ubwo butumwa bwiza ku bandi. Kandi iyo babaga babwiriza, nta muntu n’umwe basabaga amafaranga.
Umunsi umwe, intumwa Pawulo hamwe n’umwigishwa wari incuti ye magara witwaga Luka, bahuye n’umugore na we washakaga kubona ibyishimo bituruka mu gutanga. Bahuriye hafi y’uruzi. Pawulo na Luka bari bagiye kuri urwo ruzi kubera ko bari bumvise ko hariyo ahantu ho gusengera. Kandi koko bakihagera, bahasanze abagore basenga.
Pawulo yatangiye kugeza kuri abo bagore ubutumwa bwiza buhereranye na Yehova Imana hamwe n’Ubwami bwe. Umwe muri abo bagore witwaga Lidiya yateze Pawulo amatwi yitonze. Lidiya yaje kumva ashaka kugira icyo akora kugira ngo agaragaze ko koko yakunze ubutumwa bwiza yumvise. Byatumye rero yinginga Pawulo na Luka ati ‘niba mubona ko nizeye Yehova by’ukuri, nimuze iwanjye mucumbikeyo.’ Ako kanya yarabafashe abajyana iwe.—Ibyakozwe 16:13-15.
Lidiya yashimishijwe no gucumbikira abo bakozi b’Imana iwe mu rugo. Yarabakundaga kubera ko bamufashije kumenya Yehova na Yesu, n’icyo yakora kugira ngo azabone ubuzima bw’iteka. Yashimishijwe no kuba yarashoboye guha Pawulo na Luka ibyokurya n’icumbi. Urabona rero ko kubera ko Lidiya yatanze bimuvuye ku mutima, byatumye agira ibyishimo bituruka mu gutanga. Icyo ni ikintu tugomba kuzirikana. Hari igihe dushobora guha umuntu ikintu kubera ko gusa hari umuntu wabidusabye. Icyakora, niba mu by’ukuri tutashakaga kukimuha, nta byishimo twabonera muri uko gutanga.
Reka wenda tuvuge ko wifitiye bombo yawe ushaka kwirira. Ndamutse ngusabye kuyisangira n’undi mwana, mbese, mwayisangira wishimye?— Ariko noneho, reka tuvuge ko uhuye n’incuti yawe
ukunda cyane, kandi ukaba wifitiye bombo yawe. Uramutse wibwirije kumuhaho agace, mbese, si byo byarushaho kugushimisha?—Hari igihe tuba dukunda umuntu cyane ku buryo twumva twamuha kuri buri kantu kose dufite, kabone n’iyo nta cyo twasigarana. Uko tugenda turushaho gukunda Imana, ni na ko twagombye kumva twifuza kuyiha ibyo dutunze byose.
Umwigisha Ukomeye yari azi umugore w’umukene wakundaga Imana atyo. Yamusanze mu rusengero i Yerusalemu. Uwo mugore yari afite uduceri tubiri twonyine imbere n’inyuma. Ariko twose yaratuzanye, adushyira mu isanduku yashyirwagamo impano z’urusengero. Nta muntu wamusabye kubikora. Yewe, na benshi mu bari aho nta nubwo babimenye. Yatanze utwo duceri twe kubera ko yabishakaga kandi akaba yarakundaga Yehova by’ukuri. Yagize ibyishimo kubera ko yashoboye kugira icyo atanga.—Luka 21:1-4.
Hari uburyo bwinshi bwo gutanga. Wambwira bumwe muri bwo?— Nidutanga tubishaka koko, tuzagira ibyishimo. Iyo ni yo mpamvu Umwigisha Ukomeye yatubwiye ati ‘mujye mutanga’ (Luka 6:38). Nitubigenza dutyo, abo duha na bo bazishima. Ariko ni twe tuzishima kurushaho!
Reka noneho dusome indi mirongo igaragaza ko gutanga bihesha ibyishimo. Dusome muri Matayo 6:1-4; Luka 14:12-14 no mu 2 Abakorinto 9:7.