Ikibazo cya 1: Kuki ndiho?
UWITWA Rosalind wakuriye mu Bwongereza yari afite inyota yo kumenya ibintu byinshi. Ikindi kandi, yashakaga gufasha abantu. Arangije amashuri, yabonye akazi keza ko gufasha abataragiraga aho baba, kandi yanafashaga abamugaye n’abafite ubumuga butuma kwiga bibagora. Nubwo yari afite akazi keza kandi akize, yaravuze ati “namaze imyaka myinshi nibaza nti ‘kuki turi ku isi? Intego y’ubuzima ni iyihe?’”
Kuki kwibaza icyo kibazo bifite ishingiro?
Abantu si kimwe n’inyamaswa zidatekereza. Dufite ubushobozi bwo kuvana isomo ku byahise, guteganya iby’igihe kizaza no kumenya intego y’ubuzima.
Bamwe basubiza bate icyo kibazo?
Abenshi bumva ko intego y’ibanze y’ubuzima ari ukugira ubutunzi cyangwa kuba icyamamare, bityo umuntu akabaho anezerewe.
Icyo gisubizo cyumvikanisha iki?
Cyumvikanisha ko ari twe tumenya ibyo tugomba gushyira mu mwanya wa mbere. Ibyo dushaka ni byo by’ingenzi kuruta ibyo Imana ishaka.
Ni iki Bibiliya yigisha?
Umwami Salomo yarundanyije ubutunzi bwinshi kandi yishakira ibinezeza, ariko yabonye ko ibyo bintu byose bidatuma umuntu agira ubuzima bufite intego. Yagaragaje ikintu gituma umuntu agira ubuzima bufite intego, igihe yandikaga ati “kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa” (Umubwiriza 12:13). Gukomeza amategeko y’Imana bikubiyemo iki?
Kimwe mu byo Imana yari igamije igihe yaturemaga ni ukwishimira ubuzima. Salomo yaranditse Umubwiriza 2:24.
ati “nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kurya no kunywa no gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete. Nabonye ko ibyo na byo bituruka mu kuboko kw’Imana y’ukuri.”—Nanone kandi, Imana ishaka ko dukunda abagize umuryango wacu kandi tukabitaho. Dore amabwiriza asobanutse neza kandi y’ingirakamaro iha buri wese mu bagize umuryango:
-
“Abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite.”—Abefeso 5:28.
-
“Umugore agomba kubaha cyane umugabo we.”—Abefeso 5:33.
-
“Bana, mwumvire ababyeyi banyu.”—Abefeso 6:1.
Nidushyira mu bikorwa ayo mahame ya Bibiliya, tuzagira ibyishimo n’umunezero mu rugero runaka. Icyakora, icy’ingenzi kurusha ibindi dushobora gukora ni ukumenya byinshi ku bihereranye n’Umuremyi wacu kandi tukamwegera, akaba Incuti yacu. Mu by’ukuri, Bibiliya idutumirira ‘kwegera Imana.’ Hanyuma itanga iri sezerano rishishikaje igira iti “na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Niwemera iryo tumira, uzagira ubuzima bufite intego.
Rosalind twigeze kuvuga, ubu yumva yaramenye intego y’ubuzima. Mu ngingo y’iyi gazeti ifite umutwe uvuga ngo Bibiliya ihindura imibereho y’abantu, urahasanga ibyo yavuze ku birebana n’icyatumye ahindura imitekerereze.