Inkuru ivuga ibya Nowa n’umwuzure ni ukuri, si impimbano
Inkuru ivuga ibya Nowa n’umwuzure ni ukuri, si impimbano
ESE wifuza kuba mu isi nziza cyane, aho abantu babana amahoro, nta ntambara, ubugizi bwa nabi cyangwa gukandamiza abantu? Niba ubyifuza, ushobora guterwa inkunga n’inkuru ushobora kuba uzi neza y’ibyabaye mu mateka. Iyo ni inkuru ivuga ibya Nowa, umuntu wakundaga Imana by’ukuri wubatse inkuge, maze ikaza kumurokora we n’abari bagize umuryango we, igihe habaga umwuzure ugakwira isi yose. Uwo mwuzure warimbuye abantu babi.
Inkuru wasanga zizwi cyane kurusha iyo ni mbarwa. Inkuru ivuga ibyabaye kuri Nowa iboneka mu gitabo cyo muri Bibiliya cy’Itangiriro, uhereye ku gice cya 6 ukageza ku cya 9. Nanone, iyo nkuru ivugwa muri Korowani no mu migani myinshi yo hirya no hino ku isi. Ariko se koko uwo Mwuzure wabayeho, cyangwa ni umugani ugamije gutera abantu inkunga yo gukora ibyiza? Abahanga mu bya tewolojiya no mu bya siyansi bamaze imyaka ibarirwa mu magana bajya impaka kuri icyo kibazo. Icyakora, Ijambo ry’Imana Bibiliya ribisobanura neza. Rigaragaza ko iyo nkuru ari ukuri, ko atari impimbano. Suzuma ibi bikurikira:
Inkuru yo mu Itangiriro itubwira umwaka nyawo, ukwezi ndetse n’umunsi uwo Mwuzure watangiriye. Igaragaza igihe n’ahantu inkuge yahagaze, ndetse ikatubwira n’igihe amazi yakamiye mu isi. Nanone, iyo nkuru itanga ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’iyo nkuge. Itubwira uko yari iteye, ibipimo byayo hamwe n’ibikoresho bakoresheje bayubaka. Ibinyuranye n’ibyo, usanga imigani yo ivuga iyo nkuru mu buryo buteye urujijo.
Muri Bibiliya hari inkuru ebyiri zivuga iby’ibisekuru, zigaragaza ko Nowa yabayeho koko (1 Ibyo ku Ngoma 1:4; Luka 3:36). Ezira na Luka bakusanyije ibyo bisekuru, bombi babikoreye ubushakashatsi babyitondeye. Luka yagaragaje ko Nowa yari mu bagize igisekuru cya Yesu Kristo.
Mu bantu bavuze ibya Nowa n’Umwuzure, harimo umuhanuzi Yesaya, umuhanuzi Ezekiyeli, hamwe n’intumwa Pawulo na Petero.—Yesaya 54:9; Ezekiyeli 14:14, 20; Abaheburayo 11:7; 1 Petero 3:19, 20; 2 Petero 2:5.
Yesu Kristo yerekeje kuri uwo Mwuzure agira ati “nk’uko byagenze mu minsi ya Nowa, ni na ko bizagenda mu minsi y’Umwana w’umuntu: bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge n’umwuzure ukaza ukabarimbura bose” (Luka 17:26, 27). Iyo uwo Mwuzure uba utarabayeho, amagambo Yesu yavuze asobanura ibirebana n’‘iminsi y’Umwana w’umuntu’ nta cyo yaba avuze.
Intumwa Petero yahanuye ko hari kuzabaho “abakobanyi” batita ku byo Bibiliya ivuga. Petero yaranditse ati ‘biyibagiza nkana ko isi y’icyo gihe [cya Nowa] yarimbuwe igihe yarengerwaga n’amazi.’ Ese ibyo twagombye kubyiyibagiza nkana? Oya rwose! Petero yakomeje agira ati ‘ijuru n’isi biriho ubu bibikiwe umuriro, kandi bitegereje umunsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana.’—2 Petero 3:3-7.
Imana izongera irimbure ababi, kandi nabwo hari abazarokoka. Nidukurikiza urugero rwa Nowa mu mibereho yacu, dushobora kuzabarirwa mu bakiranutsi bazarokoka bakaba mu isi nziza cyane.