Namenye intego y’ubuzima
Namenye intego y’ubuzima
Byazuzwe na Gaspar Martínez
Inkuru ngiye kubabwira ni iy’umuhungu w’umukene wo mu giturage, waje kujya mu mugi akaba umukire. Uwo akaba ari jye. Ariko muri buze kubona ko ubukire naje kugwiza, atari bwo mu by’ukuri nari niteze.
N AKURIYE muri Esipanye mu myaka ya za 30, mu gace k’igiturage ka Rioja gakakaye kandi katera. Igihe nari mfite imyaka icumi ni bwo navuye mu ishuri, ariko nari naramaze kumenya gusoma no kwandika. Uko twari abana batandatu, abahungu n’abakobwa, twamaraga igihe mu gasozi turagiye intama, cyangwa duhinga akarima gato umuryango wacu wari ufite.
Ubukene bwatumaga dutekereza ko ikintu cy’ingenzi mu buzima ari ukugira amafaranga menshi n’imitungo. Twagiriraga ishyari ababaga batunze ibintu byinshi kuturusha. Nyamara hari igihe musenyeri yabonye ko agace twari dutuyemo ari ko “kitabiraga imihango ya kiliziya muri diyosezi yayoboraga.” Ariko nyuma y’igihe runaka, ntiyatinze kubona ko abenshi bari kureka kuba Abagatolika.
Nshakisha ikintu cyiza kurusha ibindi
Nashyingiranywe na Mercedes, umukobwa wavukaga mu gace twari dutuyemo, maze bidatinze tubyara umwana w’umuhungu. Mu mwaka wa 1957, twimukiye mu mugi wa Logroño wari hafi aho, kandi amaherezo umuryango wacu wose warahimukiye. Kubera ko nta mwuga nari nzi neza, nahise mbona ko kubona amafaranga ahagije yo gutunga umuryango bitari kuzanyorohera. Natangiye kwibaza icyo nari gukora ngo kimfashe gukemura icyo kibazo. Natangiye gushakashakira mu nzu y’ibitabo yo muri ako gace, nubwo ntari nzi mu by’ukuri icyo nshaka.
Nyuma yaho, numvise abantu bavugira kuri radiyo ko hariho porogaramu yatangaga inyigisho za Bibiliya binyuze mu kwandikirana. Nyuma gato y’aho ndangirije kwiga ayo masomo, hari Abavugabutumwa b’Abaporotesitanti baje kundeba. Maze kujya mu rusengero rwabo iminsi mike gusa, nahise mbona ko abantu bakomeye bo muri iryo dini bari bafitanye amahari. Naretse gusubirayo, kandi ngera ku mwanzuro w’uko amadini yose agomba kuba ari kimwe.
Ntangira kumenya ibintu by’ingenzi
Mu mwaka wa 1964, umusore witwa Eugenio yaradusuye. Yari Umuhamya wa Yehova. Ni bwo bwa mbere nari numvise iryo dini. Ariko nashakaga cyane kuvugana na we ibya Bibiliya. Natekerezaga ko nzi Ibyanditswe cyane. Namusubizaga nkoresheje imirongo mike ya Bibiliya nari naramenye binyuriye kuri ya masomo ya Bibiliya nari narahawe. Nubwo nageragezaga kuvuganira inyigisho zimwe na zimwe z’Abaporotesitanti, mu mutima wanjye nabaga nzi neza ko ntazemera.
Zab 37:11, 29; Yes 9:5, 6; Mat 6:9, 10.
Nyuma yo kugirana na Eugenio ikiganiro kirekire incuro ebyiri, nabonye ko yakoreshaga Ijambo ry’Imana nk’umuntu w’umuhanga. Natangajwe no kubona ukuntu yabonaga imirongo y’Ibyanditswe hamwe n’uko yamfashaga gutekereza ku birebana n’uko ikoreshwa, nubwo yari yarize amashuri make ugereranyije n’ayanjye. Eugenio yakoresheje Bibiliya maze anyereka ko turi mu minsi y’imperuka, kandi ko vuba aha Ubwami bw’Imana bugiye kuzana paradizo ku isi. Byaranshishikaje cyane.—Nahise nemera kwiga Bibiliya. Ibintu hafi ya byose nigaga nasangaga ari bishya, kandi byankoraga ku mutima. Hari ibindi bintu bishya byari bintegereje, kandi byari gutuma ubuzima bwanjye bugira intego. Ubushakashatsi bwanjye bwari bwagize icyo bugeraho. Ntibyari bikiri ngombwa ko mparanira kuba umukire. Ikindi kandi, guhora nshakisha akazi gahemba neza ntibyari bikimpangayikishije. Uretse n’ibyo, nari maze kumenya ko uburwayi n’urupfu, na byo bitazongera kubaho.—Yes 33:24; 35:5, 6; Ibyah 21:4.
Nahise ntangira kubwira bene wacu ibyo nigaga, ngashishikazwa no kubasobanurira ko Imana yasezeranyije ko izazana paradizo ku isi, aho abantu b’indahemuka bazaba iteka.
Umuryango wacu wemera ukuri kwa Bibiliya
Bidatinze, jye na bene wacu bagera kuri cumi n’umwe, twiyemeje kujya duteranira hamwe kwa data wacu ku Cyumweru nyuma ya saa sita, tukaganira ku masezerano aboneka muri Bibiliya. Twamaraga amasaha abiri cyangwa atatu buri cyumweru muri ayo materaniro. Igihe Eugenio yabonaga ko iryo tsinda rya bene wacu rimaze gushishikarira Bibiliya, yashyizeho gahunda yo kwita kuri buri muryango.
Nari mfite abandi bene wacu i Durango, umugi muto uri ku birometero 120 uvuye iwacu. Aho hantu nta Bahamya bahabaga. Ku bw’ibyo, hashize amezi atatu nafashe ikiruhuko cy’iminsi ibiri kugira ngo njye kubasura, maze mbasobanurire ibyo nari maze igihe gito nizeye. Icyo gihe, buri mugoroba nabaga ndi kumwe na bene wacu bagera ku icumi, nkabasobanurira bukenda kuducyeraho. Bose bashimishwaga no kuntega amatwi. Igihe uruzinduko rwanjye rw’igihe gito rwari rugiye kurangira, nabasigiye Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo. Nyuma y’icyo gihe, twakomeje kujya tugezanyaho amakuru.
Igihe Abahamya ba Yehova bageraga i Durango, babonye abantu bagera kuri 18 bari bategerezanyije amatsiko kwiga Bibiliya, nubwo nta wundi muntu wari warigeze ahabwiriza. Abo Bahamya bishimiye gushyiraho gahunda yo kwigana Bibiliya na buri muryango.
Kugeza icyo gihe, Mercedes yari ataremera kwiga Bibiliya, ariko ahanini atari ukwanga inyigisho zayo, ahubwo ari ukubera ko yatinyaga abantu. Icyo gihe, muri Esipanye umurimo w’Abahamya ba Yehova wari ubuzanyijwe. Ibyo byatumaga atekereza ko abayobozi bazirukana abana bacu babiri ku ishuri, kandi twese tukagirwa ibicibwa. Ariko igihe yabonaga ko bene wacu bose bemeye ukuri kwa Bibiliya, na we yasabye ko yakwigishwa Bibiliya.
Mu myaka ibiri gusa, abantu 40 bo mu muryango wanjye bari barabaye Abahamya, kandi barabatijwe kugira ngo bagaragaze ko biyeguriye Imana. Koko rero, jye n’abagize umuryango wanjye twari duhuje intego mu buzima. Numvaga narageze ku kintu gifite agaciro cyane. Imana yari yaraduhaye ubukire bwo mu buryo bw’umwuka.
Ubuzima bwarushijeho kunshimisha uko nagenda nsatira imyaka y’iza bukuru
Mu myaka 20 yakurikiyeho, nashishikariye cyane kurera abahungu bacu babiri no gufasha itorero. Igihe jye na Mercedes twimukiraga i Logroño, hari Abahamya bagera kuri 20 gusa mu mugi wari utuwe n’abantu 100.000. Bidatinze, nahawe inshingano nyinshi muri iryo torero.
Hanyuma ubwo nari mfite imyaka 56, mu buryo butunguranye ikigo nakoragamo cyahagaritse imirimo yacyo, maze nsigara nta kazi mfite. Nari naramaze igihe nifuza gukora umurimo w’igihe cyose. Bityo, iyo mimerere yo kutagira akazi yaramfashije, maze nkora umurimo w’ubupayiniya. Amafaranga y’ikiruhuko cy’iza bukuru nahabwaga yari make cyane, kandi gutungwa na yo ntibyari byoroshye. Mercedes
yaramfashaga agakora akazi ko gukorera abantu isuku. Twashoboye gutunga umuryango, kandi ntitwigeze tubura ibyo twabaga dukeneye. Ndacyari umupayiniya, umugore wanjye na we ajya akora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, kandi umurimo wo kubwiriza uramushimisha cyane.Hashize imyaka mike Mercedes asigira amagazeti umugore ukiri muto witwa Merche. Uwo mugore yari yarigeze kwiga Bibiliya akiri umwana. Merche yashishikazwaga no gusoma ibitabo byacu, kandi Mercedes yabonye ko yari agikunda ukuri kwa Bibiliya. Amaherezo Merche yemeye kwiga Bibiliya, kandi atangira kugira amajyambere. Ariko umugabo we Vicente yari umusinzi, kandi ntiyajyaga aramba ku kazi. Ibyo byatumaga adafasha umugore we gutunga umuryango, kandi umuryango wabo wari ugiye gusenyuka kubera ubusinzi.
Umugore wanjye yagiriye Merche inama yo kubwira Vicente akaza kundeba, kandi ni ko byaje kugenda. Maze kuganira na Vicente incuro nyinshi, yemeye kwiga Bibiliya. Vicente yatangiye guhinduka, akajya amara iminsi atanywa inzoga. Nyuma yaho, yajyaga amara icyumweru cyangwa kirenga atanywa inzoga. Amaherezo yaretse kunywa inzoga burundu. Yarahindutse mu buryo bugaragara, kandi umuryango we wunga ubumwe. Umuryango we wose, hakubiyemo umugore we n’umukobwa wabo, bitangira gushyigikira itorero rikiri rishya ryo mu birwa bya Kanari, aho baba muri iki gihe.
Njya nsubiza amaso inyuma nkareba ubuzima bwiza nagize
Nubwo bamwe muri bene wacu bize Bibiliya kera ubu bapfuye, umuryango wacu mugari wakomeje kwiyongera, kandi Imana yaduhaye imigisha myinshi (Imig 10:22). Birashimishije kubona abantu hafi ya bose batangiye kwiga Bibiliya mu myaka 40 ishize, bakomeje gukorera Yehova ari indahemuka, bo n’abana babo n’abuzukuru babo.
Muri iki gihe, mfite bene wacu benshi b’Abahamya. Abenshi muri bo ni abasaza, abakozi b’itorero n’abapayiniya b’igihe cyose. Umuhungu wanjye mukuru n’umugore we bakora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova i Madrid muri Esipanye. Igihe nabaga Umuhamya, muri Esipanye hari Abahamya 3.000. Ubu hari abarenga 100.000. Nishimira cyane gukora umurimo w’igihe cyose, kandi nshimira Imana ku bw’ubuzima bwiza cyane nagize mu murimo nyikorera. Nubwo nize amashuri make, hari igihe nsimbura umugenzuzi usura amatorero.
Hashize imyaka mike akarere nakuriyemo karahindutse ubutayu hafi ya kose. Ubukene bwatumye abantu bari bahatuye bata imirima yabo n’amazu yabo bajya gushakishiriza ubuzima bwiza ahandi. Igishimishije ni uko abenshi mu bantu bavuye muri ako gace, nanjye ndimo, babonye ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Twamenye ko ubuzima bufite intego, kandi ko gukorera Yehova bituma umuntu agira ibyishimo byinshi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 32]
Abenshi mu bagize umuryango w’Umuvandimwe Martínez bagendera mu kuri