Mu gihe Abakristo bagosowe nk’ingano
Mu gihe Abakristo bagosowe nk’ingano
MBERE gato y’uko Yesu apfa, yahaye abigishwa be umuburo ugira uti “dore Satani yabasabye ngo abagosore nk’uko bagosora ingano” (Luka 22:31). Ayo magambo ya Yesu yumvikanisha iki?
Mu gihe cya Yesu, gusarura ingano byatwaraga igihe kinini kandi bigasaba imihati myinshi. Abasaruzi babanzaga kurundarunda ingano babaga bamaze gusarura mu murima. Hanyuma bahuriraga izo ngano ku mbuga ikomeye cyangwa bakazihura bakoresheje ikintu gikururwa n’amatungo cyabaga gifite amenyo y’ibyuma, bakakinyuza hejuru y’izo ngano, kikagenda gicagagura imishishi. Ubwo buryo bakoreshaga bwatumaga imishishi, impeke n’umurama bitandukana. Nyuma yaho, abo bahinzi bajugunyaga mu kirere imishishi, impeke n’umurama bivanze. Impeke cyangwa intete byagwaga ku mbuga bahuriraho, naho ibisigaye bigatumurwa n’umuyaga. Nyuma yaho, izo mpeke bazicencuraga bitonze, kugira ngo bavanemo imyanda yose.
Nk’uko Yesu yabivuze, Satani ntiyahwemye kugaba ibitero ku bigishwa ba Yesu b’icyo gihe. Kandi natwe muri iki gihe abitugabaho (Efe 6:11). Ni iby’ukuri ko ikigeragezo cyose duhura na cyo mu buzima kiba kidaturutse kuri Satani (Umubw 9:11). Ariko Satani aba ashaka gukoresha uburyo bwose abonye kugira ngo atume tudakomeza kuba indahemuka. Urugero, ashobora kudushuka tugakurikira inyungu z’iby’ubutunzi, tukajya mu myidagaduro ikemangwa cyangwa tukishora mu bwiyandarike. Nanone ashobora gukoresha bagenzi bacu twigana, abo dukorana cyangwa bene wacu batizera, bakatwotsa igitutu badushishikariza kugera ku kintu cyose twifuza muri iyi si twifashishije amashuri cyangwa akazi. Nanone kandi, Satani ashobora gukoresha ibigeragezo byeruye kugira ngo atume tudakomeza kubera Imana indahemuka. Biragaragara ko Satani akoresha uburyo bwinshi kugira ngo atugosore mu buryo bw’ikigereranyo.
Ni gute dushobora kurwanya uwo mwanzi ufite imbaraga dushikamye? Ntidushobora kubigeraho dukoresheje imbaraga zacu bwite. Satani aturusha imbaraga. Icyakora tuzi ko Yehova afite imbaraga ziruta kure iza Satani. Nitwiringira Yehova byimazeyo, tukamusenga tubikuye ku mutima tumusaba ubwenge ndetse n’ubutwari kugira ngo bidufashe kwihangana, kandi tukishingikiriza ku buyobozi bwe mu buryo bwuzuye, azaduha imbaraga zo gutsinda ibitero bya Satani.—Zab 25:4, 5.
Mu gihe duhanganye n’ikigeragezo, tuba dukeneye kugira ubushobozi budufasha “gutandukanya icyiza n’ikibi,” bityo tukirinda kuyobywa n’amayeri ya Satani (Heb 5:13, 14). Yehova ashobora kuduha ubwo bushobozi. Nanone dukeneye kuguma mu nzira iboneye, uko ibibazo duhura na byo byaba bimeze kose. Nidukurikiza ubuyobozi bwa Yehova, azadushyigikira rwose, adufashe gukomera ku mwanzuro twafashe wo gukora ibikwiriye.—Efe 6:10.
Satani ashobora kugerageza kutugosora nk’ingano. Ariko ku bw’imbaraga za Yehova, dushobora kurwanya Satani dushikamye kandi dufite ukwizera gukomeye (1 Pet 5:9). Kandi koko, Ijambo rya Yehova riduha icyizere kigira kiti “murwanye Satani, na we azabahunga.”—Yak 4:7.