Rubyiruko, ese mwiteguye kubatizwa?
“Ni nde muri mwe waba ashaka kubaka umunara utabanza kwicara akabara ibyo azawutangaho, ngo arebe niba afite ibyawuzuza?”—LUKA 14:28.
INDIRIMBO: 120, 64
Iki gice n’ikigikurikira bireba abakiri bato bifuza kubatizwa
1, 2. (a) Ni iki gishimisha abagaragu ba Yehova muri iki gihe? (b) Ababyeyi b’Abakristo n’abasaza b’itorero bafasha bate abakiri bato kumenya icyo umubatizo usobanura?
UMUSAZA w’itorero yabwiye Christopher wari ufite imyaka 12 ati “nkuzi kuva ukivuka kandi nshimishijwe no kumva ko wifuza kubatizwa. Ariko reka nkwibarize: ‘kuki ushaka kubatizwa?’” Ikibazo cy’uwo musaza cyari gifite ishingiro. Twese dushimishwa cyane no kubona buri mwaka abakiri bato babarirwa mu bihumbi bo hirya no hino ku isi babatizwa (Umubw 12:1). Icyakora, ababyeyi babo n’abasaza b’itorero baba bifuza kubafasha kugira ngo bifatire umwanzuro ku giti cyabo kandi babe bazi neza icyo kubatizwa bisobanura.
2 Ijambo ry’Imana rigaragaza ko kwiyegurira Imana no Imig 10:22; 1 Pet 5:8). Ni yo mpamvu ababyeyi b’Abakristo bafata igihe bakigisha abana babo icyo kuba umwigishwa wa Kristo bisaba. Iyo abakiri bato badafite ababyeyi b’Abakristo, abasaza b’itorero bishimira kubafasha kumenya icyo kwitanga no kubatizwa bisobanura. (Soma muri Luka 14:27-30.) Nk’uko kubaka inzu ukayuzuza bisaba ko ubanza kwitegura, ni na ko abakiri bato bagomba kwitegura mbere yo kubatizwa, kugira ngo bazashobore gukorera Yehova mu budahemuka ‘kugeza ku iherezo’ (Mat 24:13). Ariko se, abakiri bato bakora iki kugira ngo biyemeze gukorera Yehova ubuzima bwabo bwose? Nimucyo tubisuzume.
kubatizwa ari intangiriro y’ubuzima Abakristo baboneramo imigisha ya Yehova, ariko nanone Satani akabarwanya (3. (a) Amagambo ya Yesu n’aya Petero atwigisha iki ku birebana n’akamaro ko kubatizwa (Mat 28:19, 20; 1 Pet 3:21)? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma, kandi kuki?
3 Ese waba ukiri muto kandi ukaba wifuza kubatizwa? Niba ari ko biri, uri uwo gushimirwa. Kuba Umuhamya wa Yehova wabatijwe nta ko bisa. Abakristo bose ni cyo basabwa, kandi ni intambwe y’ingenzi dutera kugira ngo tuzabone agakiza (Mat 28:19, 20; 1 Pet 3:21). Kubera ko wifuza gukomeza isezerano uzagirana na Yehova, ukeneye kwitegura neza mbere y’uko utera iyo ntambwe y’ingenzi. Byaba byiza rero usuzumye ibi bibazo bitatu bishobora kugufasha kureba niba witeguye kubatizwa: (1) ese nkuze mu buryo bw’umwuka ku buryo nafata uwo mwanzuro? (2) Ese koko nifuza kubatizwa? (3) Ese nzi neza icyo kwiyegurira Yehova bisobanura? Nimucyo tubisuzume.
NI RYARI UMUNTU ABA AKUZE MU BURYO BW’UMWUKA?
4, 5. (a) Kuki kubatizwa atari umwanzuro ugomba gufatwa n’abantu bakuru gusa? (b) Iyo Umukristo akuze mu buryo bw’umwuka biba bisobanura iki?
4 Bibiliya ntivuga ko umubatizo ureba abantu bakuru gusa cyangwa abagejeje ku myaka runaka. Mu Migani 20:11 hagira hati “imigenzereze y’umwana ni yo igaragaza niba ibikorwa bye biboneye kandi bitunganye.” Umuntu ukiri muto na we ashobora kumenya icyo gukora icyiza bisaba kandi akamenya icyo kwiyegurira Umuremyi we bisobanura. Bityo, umuntu ukiri muto wagaragaje ko akuze mu buryo bw’umwuka kandi akaba yariyeguriye Yehova, aba akwiriye kubatizwa.—Imig 20:7.
5 Ariko se gukura mu buryo bw’umwuka bisobanura iki? Gukura mu buryo bw’umwuka ntibiterwa n’imyaka umuntu afite cyangwa igihagararo cye. Bibiliya ivuga ko abakuze mu buryo bw’umwuka baba “bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi” (Heb 5:14). Bityo rero, abantu bakuze mu buryo bw’umwuka baba bazi icyo Yehova abona ko gikwiriye kandi baba bariyemeje kugikurikiza. Ibyo bituma badapfa koshywa ngo bakore ibibi, kandi nta nubwo buri gihe bibutswa gukora ibikwiriye. Birakwiriye rwose kwitega ko umuntu ukiri muto wamaze kubatizwa yakumvira amahame y’Imana, nubwo ababyeyi be cyangwa abandi bantu bakuru baba batari kumwe na we.—Gereranya n’Abafilipi 2:12.
6, 7. (a) Ni izihe ngorane Daniyeli yari ahanganye na zo igihe yari i Babuloni? (b) Daniyeli yagaragaje ate ko yari akuze mu buryo bw’umwuka?
6 Ese koko abakiri bato bashobora kugaragaza ko bakuze mu buryo bw’umwuka? Reka dusuzume urugero rwa Daniyeli. Igihe yatandukanywaga n’ababyeyi be akajyanwa i Babuloni mu bunyage, ashobora kuba yari ingimbi. Mu buryo butunguranye, Daniyeli yatangiye kubana n’abantu bari bafite ibitekerezo bitandukanye cyane n’ibye ku birebana n’icyiza n’ikibi. Uretse n’ibyo, hari ikindi kibazo Daniyeli yari ahanganye na cyo: i Babuloni bamufataga nk’umuntu udasanzwe. Koko rero, yari mu basore batoranyijwe mu buryo bwitondewe kugira ngo bazakorere imbere y’umwami (Dan 1:3-5, 13). Uko bigaragara, hari ibintu byinshi Daniyeli yashoboraga kugeraho i Babuloni atari kuzigera ageraho muri Isirayeli.
7 Daniyeli wari ukiri muto yakoze iki? Ese yaba yarakuruwe n’ibintu bishamaje by’i Babuloni? Ese yemeye ko abantu bari bamukikije bamuhindura cyangwa bagatuma adakomeza kugira ukwizera? Oya rwose. Bibiliya ivuga ko igihe Daniyeli yari i Babuloni, ‘yiyemeje mu mutima we kutiyandurisha’ ikintu cyose cyari gifitanye isano n’ugusenga kw’ikinyoma (Dan 1:8). Daniyeli yagaragaje rwose ko yari akuze mu buryo bw’umwuka.
8. Urugero rwa Daniyeli rukwigisha iki?
8 Urugero rwa Daniyeli rukwigisha iki? Umuntu ukiri muto ukuze mu buryo bw’umwuka akomera ku byo yemera. Ntamera nk’uruvu rufata ibara ry’aho rugeze. Ntagaragaza ko akunda Imana mu gihe ari ku Nzu y’Ubwami, ngo nagera ku ishuri agaragaze ko akunda isi. Aho guteraganwa hirya no hino, akomeza gushikama no mu gihe cy’ibigeragezo.—Soma mu Befeso 4:14, 15.
9, 10. (a) Kuki byaba byiza umuntu ukiri muto yibajije uko yitwaye mu bigeragezo aheruka guhura na byo? (b) Umubatizo ugaragaza iki?
9 Birumvikana ko nta muntu utunganye ubaho. Ari abakiri bato ari n’abakuze, hari igihe bakora amakosa (Umubw 7:20). Nubwo bimeze bityo ariko, mu gihe utekereza kubatizwa, byaba byiza wisuzumye ukareba urugero ugezemo wiyemeza mu mutima wawe kugendera ku mahame ya Yehova. Wakwisuzuma ute? Ibaze uti “ese nzwiho kuba umuntu ugendera ku mahame ya Yehova?” Tekereza uko witwaye mu bigeragezo uheruka guhura na byo. Ese wagaragaje ko ufite ubushishozi bukenewe kugira ngo ushobore gutandukanya icyiza n’ikibi? Bite se niba hari umuntu wo muri iyi si ya Satani ubona ko uri umuntu udasanzwe nk’uko byari bimeze kuri Daniyeli? Ese ushobora ‘gukomeza kwiyumvisha ibyo Yehova ashaka’ no mu gihe ibyo wifuza gukora binyuranye n’ibyo ashaka?—Efe 5:17.
10 Kuki kwibaza ibyo bibazo bidaciye ku ruhande ari ngombwa? Bizagufasha kubona umubatizo mu buryo bukwiriye. Nk’uko twigeze kubivuga, umubatizo ugaragaza ko umuntu yagiranye na Yehova isezerano rikomeye. Aba yaramusezeranyije ko azamukunda kandi akamukorera iteka ryose, abigiranye umutima we wose (Mar 12:30). Umuntu wese ufata umwanzuro wo kubatizwa yagombye kwiyemeza gukomera kuri iryo sezerano.—Soma mu Mubwiriza 5:4, 5.
ESE KOKO WIFUZA KUBATIZWA?
11, 12. (a) Ni iki umuntu wifuza kubatizwa yagombye gusuzuma? (b) Ni iki kizatuma ukomeza kubona umubatizo nk’uko Yehova awubona?
11 Bibiliya ivuga ko abagize ubwoko bwa Yehova, hakubiyemo n’abakiri bato, “bazitanga babikunze” kugira ngo bamukorere (Zab 110:3). Ku bw’ibyo rero, umuntu utekereza kubatizwa yagombye kureba niba koko abyifuza bimuvuye ku mutima. Ibyo bishobora kugusaba kwisuzuma utibereye, cyane cyane niba wararezwe n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova.
12 Birashoboka ko wagiye ubona abantu benshi babatizwa, harimo n’abo mu rungano rwawe ndetse wenda n’abo muvukana. Niba se ari uko bimeze, ni iki wagombye kwitondera? Jya uba maso kugira ngo udatekereza ko ugomba kubatizwa bitewe gusa n’uko ugejeje ku myaka runaka cyangwa kubera gusa ko abandi babatijwe. Ni iki wakora kugira ngo ukomeze kubona umubatizo nk’uko Yehova awubona? Jya ufata igihe utekereze impamvu kubatizwa ari ingenzi cyane. Mu by’ukuri, ushobora kubona impamvu zifatika muri iki gice no mu kigikurikira.
13. Wabwirwa n’iki ko wifuza kubatizwa ubikuye ku mutima?
13 Hari ibintu bishobora kugufasha kumenya niba umwanzuro wo kubatizwa wifuza gufata ukuvuye ku mutima. Urugero, amasengesho yawe agaragaza niba koko ufite icyifuzo kivuye ku mutima cyo gukorera Yehova. Incuro umuntu asenga n’uko asenga agusha ku ngingo, bishobora kugaragaza uko imishyikirano afitanye na Yehova imeze (Zab 25:4). Uburyo bw’ingenzi Yehova asubizamo amasengesho yacu ni ukutwereka icyo Ijambo rye rivuga. Ku bw’ibyo, imihati dushyiraho kugira ngo twige Bibiliya ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko mu by’ukuri dushaka kwegera Yehova no kumukorera tubikuye ku mutima (Yos 1:8). Ibaze uti “ese amasengesho yanjye aba agusha ku ngingo? Ese ngira gahunda ihoraho yo kwiyigisha Bibiliya?” Niba mu muryango wanyu mugira gahunda y’iby’umwuka, ibaze uti “ese nishimira kuyifatanyamo?” Uko usubiza ibyo bibazo bizagufasha kureba niba wifuza kubatizwa ubikuye ku mutima.
ICYO KWIYEGURIRA YEHOVA BISOBANURA
14. Kwiyegurira Yehova bitandukaniye he no kubatizwa?
14 Hari bamwe batumva neza itandukaniro riri hagati yo kwiyegurira Yehova no kubatizwa. Urugero, hari abakiri bato
bavuga ko bamaze kwiyegurira Yehova ariko bakaba batiteguye kubatizwa. Ese ibyo birashoboka? Kwiyegurira Yehova ni ukumusenga umusezeranya ko uzamukorera iteka. Iyo umuntu abatijwe, aba yeretse abandi ko yamaze kwiyegurira Yehova. Ku bw’ibyo, mbere y’uko ubatizwa ugomba kumenya icyo kwiyegurira Yehova bisobanura.15. Kwiyegurira Yehova bisobanura iki?
15 Iyo wiyeguriye Yehova uba umusezeranyije ko ubaye uwe. Uba umusezeranyije ko ibyo ashaka ari byo uzajya ushyira imbere y’ibyo wowe ushaka. (Soma muri Matayo 16:24.) Niba isezerano ryose rigomba gufatanwa uburemere, iryo ugiranye na Yehova ryo ryagombye kurushaho (Mat 5:33). None se, wagaragaza ute ko utakibaho ku bwawe, ahubwo ko uri uwa Yehova?—Rom 14:8.
16, 17. (a) Tanga urugero rugaragaza icyo kuba uwa Yehova bisobanura. (b) Iyo umuntu yiyeguriye Yehova, mu by’ukuri aba amusezeranyije iki?
16 Urugero, tuvuge ko incuti yawe iguhaye impano y’imodoka. Aguhaye ibyangombwa byayo, maze arakubwira ati “iyi modoka ni iyawe.” Tekereza noneho iyo ncuti yawe yongeyeho iti “icyakora, imfunguzo ndazigumana. Kandi ni jye uzajya uyitwara si wowe.” Ese iyo yaba ari impano koko? Uyiguhaye se we wamubona ute?
17 Noneho tekereza ku cyo Yehova aba yiteze ku muntu umwiyegurira, akamusezeranya ati “nguhaye ubuzima bwanjye. Mbaye uwawe.” Byagenda bite uwo muntu atangiye kugira ubuzima bw’amaharakubiri, wenda agatangira kurambagizanya mu ibanga n’umuntu utizera? Byagenda bite se yemeye akazi kamubuza kumara igihe gihagije mu murimo wo kubwiriza cyangwa gatuma asiba amateraniro kenshi? Ese ibyo ntibyaba bimeze nko kugumana imfunguzo za ya modoka? Umuntu wiyegurira Yehova ni nk’aho amubwira ati “ubuzima bwanjye narabuguhaye, sinigenga. Niba ibyo nifuza binyuranye n’ibyo ushaka, ibyo ushaka ni byo buri gihe nzajya nkora.” Ibyo bihuje n’uko Yesu yabonaga ibintu, kuko igihe yari ku isi yavuze ati “naje nturutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka.”—Yoh 6:38.
18, 19. (a) Amagambo Rose na Christopher bavuze, agaragaza ate ko kubatizwa ari umwanzuro mwiza cyane uhesha imigisha? (b) Ubona ute umubatizo?
18 Uko bigaragara rero, umubatizo si ikintu umuntu yagombye gufatana uburemere buke. Ariko nanone, kwiyegurira Yehova no kubatizwa ni ibintu bihebuje. Abakiri bato bakunda Yehova kandi bakaba basobanukiwe icyo kumwiyegurira bisobanura, ntibatinya kubatizwa kandi ntibigera bicuza. Umwangavu witwa Rose wamaze kubatizwa, yaravuze ati “nkunda Yehova, kandi nta kindi kintu cyanshimisha kuruta kumukorera. Mu myanzuro yose nafashe mu buzima, uwo kubatizwa ni wo wanyoroheye.”
19 Christopher twavuze tugitangira we abivugaho iki? Ese umwanzuro wo kubatizwa yafashe afite imyaka 12 wari ufite ishingiro? Iyo ashubije amaso inyuma akibuka igihe yiyeguriraga Yehova kandi akabatizwa, yumva yishimye cyane. Yabaye umupayiniya w’igihe cyose afite imyaka 17, kandi aba umukozi w’itorero afite imyaka 18. Ubu akora kuri Beteli. Yaravuze ati “kuba narabatijwe ni umwanzuro mwiza nafashe. Gukorera Yehova n’umuryango we bituma numva nyuzwe.” Niba wifuza kubatizwa, wakwitegura ute? Igice gikurikira kizasubiza icyo kibazo.