2 Ese ibibazo duhura na byo ni twe tubyitera?
Impamvu ari iby’ingenzi kubyibaza
Niba ari twe twiteza ibibazo duhura na byo, ubwo hari n’icyo twakora kugira ngo tubigabanye.
Bitekerezeho
Ni mu rugero rungana iki abantu bateza ibi bintu bikurikira?
-
Ihohoterwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima rivuga ko umuntu umwe ku bantu bane ahohoterwa akiri muto kandi ko umugore umwe ku bagore batatu, akorerwa ibikorwa by’urugomo cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
-
Ubwicanyi.
Hari raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima yo mu mwaka wa 2018, yavuze ko mu mwaka wa 2016 “ku isi hose hishwe abantu bagera ku 477.000.” Abo bantu biyongera ku bandi 180.000 bashobora kuba baraguye mu ntambara cyangwa mu bundi bushyamirane bwabaye muri uwo mwaka.
-
Indwara.
Umwanditsi witwa Fran Smith yaranditse ati: “Abantu basaga miriyari banywa itabi kandi ari kimwe mu bintu biteza indwara zihitana abantu benshi ku isi. Urugero nk’indwara z’umutima, indwara zifata imitsi yo mu bwonko, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero na kanseri y’ibihaha.”
-
Ubusumbane.
Umuhanga mu by’imyitwarire n’imitekerereze y’abantu witwa Jay Watts yaravuze ati: “Ubukene, ubusumbane, ivangura rishingiye ku bwoko, ku gitsina, kuvanwa mu byawe no kurushanwa, bishobora gutuma abantu barwara indwara yo kwiheba.”
NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI
Reba videwo ivuga ngo: “Kuki Imana yaremye isi?,” iri ku rubuga rwa jw.org.
Icyo Bibiliya ibivugaho
Abantu bagira uruhare runini mu bibazo bahura na byo.
Ibyinshi muri ibyo bibazo byagiye biterwa n’ubutegetsi bw’igitugu bukandamiza abaturage kandi ari bwo bwakabarengeye.
“Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”—UMUBWIRIZA 8:9.
Dushobora kugabanya imibabaro duhura na yo.
Amahame yo muri Bibiliya atuma tugira ubuzima bwiza kandi tukabana neza n’abandi.
“Umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza, ariko ishyari ni ikimungu kiri mu magufwa.”—IMIGANI 14:30.
“Gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose.”—ABEFESO 4:31.