Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wari uzi ko hari umusenyi uva mu mafi?

Wari uzi ko hari umusenyi uva mu mafi?

UMUSENYI uturuka he? Uturuka ahantu henshi. Ariko uwo tugiye kuganiraho, ushobora kugutangaza. Hari ubwoko bw’amafi ahekenya ibibuye byo mu nyanja maze bikavamo umusenyi.

Ayo mafi aboneka mu mazi yo mu turere dushyuha two hirya no hino ku isi. Uwo musenyi uboneka ute? Ayo mafi ahekenya ibyo bibuye akamira, maze yamara kuvanamo ibiyatunga, ibisigaye bigasohoka ari umusenyi. Ibyo abifashwamo n’umunwa wayo n’ibijigo byayo bikomeye. Hari amafi yo muri ubwo bwoko ashobora kumara imyaka igera kuri 20 agifite amenyo mazima.

Mu turere tumwe na tumwe, uwo musenyi uva mu mafi uba ari mwinshi kurusha uboneka mu buryo busanzwe. Hari abashakashatsi bavuze ko ugereranyije, mu mwaka ifi imwe iba ishobora gutanga umusenyi upima ibiro bibarirwa mu magana.

Ifi yijimye

Ariko kandi, hari ikindi kintu cy’ingenzi ayo mafi akora. Aharura urubobi rwatonze kuri ibyo bibuye akarurya, maze akaba akoze isuku. Yego ikiba kiyashishikaje ni ukubona icyo yirira, ariko nanone bituma ibyo bibuye bitangirika. Iyo ayo mafi cyangwa izindi nyamaswa zirisha zidahari, urwo rubobi cyangwa ibindi byatsi byo mu mazi bihita bitonda kuri ibyo bibuye. Hari igitabo cyagize kiti “hari abavuga ko iyo ibyo bibuye bitagira izo nyamaswa, bitari kuba bimeze nk’uko bimeze ubu.”—Reef Life.

Hari ibindi bintu byihariye biranga ayo mafi. Kubera ko akora imirimo yose ku manywa, nijoro aba agomba kuruhuka bihagije. Iyo bwije ayo mafi aba yugarijwe n’akaga, gashobora guturuka ahantu henshi. Ubusanzwe iyo bwije ayo mafi yihagika muri ibyo bibuye, ariko si ko buri gihe biyarinda ibindi bifi binini biba byisonzeye.

Kugira ngo ayo mafi arusheho kugira umutekano, iyo bigeze nijoro, ariyorosa. Ibyo abikora avubura ibintu bigakwira umubiri wose, maze agasa n’ayambaye umwenda w’ijoro ubonerana. Abashakashatsi mu birebana n’ibisimba byo mu mazi bavuga ko ibyo bintu ayo mafi aba yisize binuka, maze bikirukana umwanzi uwo ari wese uyahiga.

Ayo mafi arusha ayandi kugaragara cyane kandi abereye ijisho. Ayo mafi akenshi avuka afite amabara akeye cyane, ariko akagenda ahinduka uko agenda akura. Igishimishije kurushaho, ni uko iyo ari aho badakunda kuyaroba ngo barenze urugero, bituma amenyera abantu. Ni yo mpamvu kuyitegereza biba byoroshye.

Ba mukerarugendo bigeze kwegera ayo mafi bakayitegereza, maze bakumva uko aharagata ibyo bibuye, ntibashobora kuyibagirwa. Nanone kandi iyo ayo mafi yiyereka, atuma izindi nyamaswa bibana zimererwa neza kandi abantu bagashimishwa no kuyitegereza.