Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urubuga rw’abagize umuryango

Urubuga rw’abagize umuryango

Urubuga rw’abagize umuryango

Ni ibihe bintu bidahuje n’ukuri biri kuri iyi shusho?

Soma mu Ntangiriro 24:​1-4; 10-​23. Ni ibihe bintu bitatu biri kuri iyi shusho bidahuje n’ukuri? Andika ibisubizo hasi aha, maze usige amabara muri iyo shusho.

1. ․․․․․

2. ․․․․․

3. ․․․․․

MUBIGANIREHO:

Ni iyihe mico y’ingenzi Rebeka yari afite?

IGISUBIZO: Soma mu Migani 31:​17, 27, 29-31; 1 Petero 4:​9.

Wakwigana Rebeka ute?

IGISUBIZO: Soma mu Migani 11:​25; Abaroma 12:​11.

UMWITOZO W’UMURYANGO:

Andika izina ry’umuntu wifuza gufasha. Noneho, kora urutonde rw’ibintu wifuza kumufashamo, urwereke abagize umuryango. Mwemeranye ku cyo uzamufasha n’igihe uzabikorera. Numara kumufasha, uzahure n’abagize umuryango, maze ubabwire uko wumva umerewe bitewe n’icyo gikorwa wakoze.

Twige Bibiliya

Rukate, uruhine maze urubike

AGAFISHI KA BIBILIYA 13 YOBU

IBIBAZO

A. Yobu yari afite abahungu ․․․․․ n’abakobwa ․․․․․.

B. Ni ibihe bintu Yobu yatakaje bitewe na Satani?

C. Uzuza iyi nteruro yavuzwe na Yobu: “kugeza aho nzapfira, sinzikuraho . . . ”

[Imbonerahamwe]

Mu wa 4026 M.Y. Adamu aremwa

Yabayeho ahagana mu wa 1.600 M.Y.

Umwaka wa 1

Mu wa 98

Igitabo cya nyuma cya Bibiliya

[Ikarita]

Yabaga mu gihugu cya Usi

EGIPUTA

IGIHUGU CY’ISEZERANO

USI?

YOBU

AMATEKA YE:

Yari umugabo w’ “inyangamugayo kandi w’umukiranutsi” mu maso y’Imana (Yobu 1:​8). Nubwo umugore wa Yobu hamwe n’abandi bamuciye intege bamubuza gukorera Imana, ntiyigeze abireka (Yobu 1:​20-22; 2:​9, 10). Ukwihangana kwe n’imigisha byamuhesheje, bidutera inkunga yo kuba indahemuka tukihanganira ibigeragezo.​—⁠Yobu 42:​12-17; Yakobo 5:​11.

IBISUBIZO

A. 14, 6.​—⁠Yobu 1:​2; 42:​13.

B. Amatungo, abagaragu, abana n’ubuzima.​—⁠Yobu 1:​13-19; 2:​4-7.

C. “. . . ubudahemuka bwanjye!”​—⁠Yobu 27:​5.

Isi n’abayituye

4. Nitwa Lukas. Mfite imyaka irindwi kandi mba mu Budage. Ugereranyije, mu Budage hari Abahamya ba Yehova bangahe? 60.000, 100.000, cyangwa 160.000?

5. Akadomo kagaragaza igihugu mbamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, urebe intera iri hagati y’aho utuye no mu Budage.

A

B

C

D

Agakino k’abana

Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.

Niba wifuza gucapa izindi kopi wakwifashisha mu “Rubuga rw’abagize umuryango,” reba ku muyoboro wa interineti wa www.jw.org

● “URUBUGA RW’ABAGIZE UMURYANGO” ibisubizo biri ku ipaji ya 27

IBISUBIZO BYO KU IPAJI YA 30 N’IYA 31

1. Ingamiya zagombye kuba 10, aho kuba 11.

2. Rebeka yujuje amazi mu kibumbiro; si mu ngunguru eshatu.

3. Umugaragu yahaye Rebeka impeta yo ku zuru n’imikufi ibiri yo kwambara ku maboko; ntiyamuhaye umukufi wo mu ijosi.

4. 160.000.

5. C.