Intambara ya Harimagedoni ni iki?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Intambara ya Harimagedoni yerekeza ku ntambara ya nyuma izaba hagati y’ubutegetsi bw’abantu n’Imana. No muri iki gihe ubwo butegetsi bw’abantu n’ababushyigikiye barwanya Imana mu buryo bw’uko banga kugandukira ubutegetsi bwayo (Zaburi 2:2). Intambara ya Harimagedoni izavanaho burundu ubutegetsi bw’abantu.—Daniyeli 2:44.
Ijambo “Harimagedoni” riboneka incuro imwe gusa mu muri Bibiliya, mu Byahishuwe 16:16. Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza mu buryo bw’ubuhanuzi ko “abami bo mu isi yose ituwe” bazahurira “ahantu hitwa Harimagedoni mu giheburayo,” bagakoranira “hamwe mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.”—Ibyahishuwe 16:14.
Ni ba nde bazarwana kuri Harimagedoni? Yesu Kristo azayobora igitero cy’ingabo zo mu ijuru maze aneshe abanzi b’Imana (Ibyahishuwe 19:11-16, 19-21). Abo banzi bakubiyemo abantu batubaha Imana kandi bakarwanya ubutware bwayo.—Ezekiyeli 39:7.
Ese intambara ya Harimagedoni izabera mu karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati? Oya. Iyo ntambara ya Harimagedoni ntizabera mu gace kamwe, ahubwo izabera ku isi hose.—Yeremiya 25:32-34; Ezekiyeli 39:17-20.
Ijambo “Harimagedoni” (Meghiddohnʹ mu giheburayo), risobanurwa ngo “Umusozi wa Megido.” Megido wahoze ari umugi wo muri Isirayeli ya kera. Amateka avuga ko ako gace kagiye kaberamo intambara zikaze, zimwe muri zo zikaba zivugwa muri Bibiliya (Abacamanza 5:19, 20; 2 Abami 9:27; 23:29). Icyakora Harimagedoni ntiyerekeza kuri ako karere ko hafi y’ahahoze umugi wa Megido. Muri iki gihe nta musozi munini uhari, kandi n’ikibaya cya Yezereli gihari ntigishobora gukwirwamo abazaba barwana n’Imana icyo gihe. Ahubwo Harimagedoni igereranya imimerere yo ku isi yose izatuma amahanga yose yishyira hamwe kugira ngo arwanye bwa nyuma ubutegetsi bw’Imana.
Ibintu bizaba byifashe bite mu ntambara ya Harimagedoni? Nubwo tutazi neza uko Imana izakoresha imbaraga zayo, izaba ifite intwaro yigeze gukoresha mu bihe byashize, urugero nk’urubura, umutingito, imvura nyinshi, umuriro n’amazuku, imirabyo n’icyorezo (Yobu 38:22, 23; Ezekiyeli 38:19, 22; Habakuki 3:10, 11; Zekariya 14:12). Imana izateza abanzi bayo urujijo maze bicane, kandi amaherezo bazamenya ko ari Imana irimo kubarwanya.—Ezekiyeli 38:21, 23; Zekariya 14:13.
Ese Harimagedoni izarimbura iyi si? Ntizarimbura uyu mubumbe wacu kuko iyi si ari yo abantu bazaturaho iteka (Zaburi 37:29; 96:10; Umubwiriza 1:4). Intambara ya Harimagedoni ntizarimbura umuryango wose w’abantu, ahubwo hari benshi bazayirokoka, kuko Bibiliya ivuga ko abagaragu b’Imana bagize “imbaga y’abantu benshi” bazarokoka.—Ibyahishuwe 7:9, 14; Zaburi 37:34.
Icyakora ijambo “isi” rikoreshwa muri Bibiliya ntiriba rishatse kuvuga gusa isi dutuyeho, ahubwo rimwe na rimwe riba ryerekeza ku bantu babi barwanya Imana (1 Yohana 2:15-17). Ni muri ubwo buryo Harimagedoni izaba “imperuka y’isi.”—Matayo 24:3, Bibiliya Yera.
Harimagedoni izaba ryari? Igihe Yesu yavugaga iby’“umubabaro ukomeye” uzasozwa n’intambara ya Harimagedoni, yagize ati “naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:21, 36). Icyakora, Bibiliya igaragaza ko Harimagedoni izabaho mu gihe cy’ukuhaba kwa Yesu mu buryo butagaragara, cyatangiye mu mwaka wa 1914.—Matayo 24:37-39.