Ibintu byihariye byabaye mu mateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
Ku itariki ya 4 NZERI 2013—Minisitiri w’uburezi yasabye amashuri guhagarika kwirukana mu buryo butemewe n’amategeko abanyeshuri b’Abahamya ba Yehova
Ku itariki ya 17 GICURASI 1997—Igihugu cyahinduye izina maze cyitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
Ku itariki ya 8 MUTARAMA 1993—Urukiko rw’Ikirenga rwakuyeho itegeko perezida yari yarashyizeho ryo guca Abahamya ba Yehova kandi ruvuga ko byari binyuranyije n’amategeko
Ku itariki ya 12 WERURWE 1986—Perezida yahagaritse Abahamya ba Yehova
Ku itariki ya 30 MATA 1980—Leta yongeye guha ubuzima gatozi umuryango w’Abahamya ba Yehova
Mu KUBOZA 1971—Leta yambuye ubuzima gatozi Abahamya ba Yehova
Ku itariki ya 27 UKWAKIRA 1971—Leta yahinduye izina ry’igihugu maze cyitwa Repubulika ya Zayire
Ku itariki ya 9 KAMENA 1966—Leta yahaye ubuzima gatozi umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova (Les Témoins de Jéhovah)
Mu mwaka wa 1962—Abahamya bashyize ibiro by’ishami mu mujyi wa Léopoldville (ubu ukaba ari Kinshasa)
Ku itariki ya 30 KAMENA 1960—Repubulika ya Kongo yabonye ubwigenge
Ku itariki ya 20 MUTARAMA 1949—Umuryango wa Watch Tower Society wo muri Congo Belge warahagaritswe
Mu myaka ya 1940—Itsinda rya mbere ry’Abahamya ba Yehova bateraniye hamwe muri Congo Belge