Umubwiriza 9:1-18
9 Ibyo byose nabishyize ku mutima wanjye ndetse byose ndabigenzura,+ mbona ko abakiranutsi n’abanyabwenge n’imirimo yabo, byose biri mu kuboko kw’Imana y’ukuri.+ Abantu ntibazi urukundo n’urwango byagaragajwe mbere yabo.+
2 Bose ni bamwe ku birebana n’ibibageraho.+ Umukiranutsi+ n’umuntu mubi,+ umuntu mwiza n’umuntu utanduye, kimwe n’uwanduye, utamba igitambo n’utagitamba, bose bagira iherezo rimwe.+ Umuntu mwiza ni kimwe n’umunyabyaha,+ kandi umuntu urahira ni kimwe n’utinya kurahira.+
3 Ibi ni byo byago bibi mu bintu byose byakorewe kuri iyi si, ni uko hariho iherezo rimwe kuri byose,+ bigatuma imitima y’abantu yuzura ibibi;+ kandi mu gihe cyo kubaho kwabo cyose, imitima yabo iba irimo ubusazi,+ hanyuma bagasanga abapfuye.+
4 Naho ku birebana n’umuntu wese ukiri kumwe n’abazima, hariho ibyiringiro, kuko imbwa nzima+ iruta intare yapfuye.+
5 Kuko abazima bazi ko bazapfa,+ ariko abapfuye bo nta cyo bakizi,+ kandi nta bihembo bongera guhabwa, kuko baba baribagiranye, batacyibukwa.+
6 Nanone urukundo rwabo n’urwango rwabo n’ishyari ryabo biba byarashize,+ kandi nta mugabane baba bazongera kugira mu bikorerwa kuri iyi si kugeza ibihe bitarondoreka.+
7 Genda wirire ibyokurya byawe wishimye kandi winywere divayi yawe n’umutima mwiza,+ kuko Imana y’ukuri yishimiye imirimo yawe.+
8 Imyenda yawe ijye ihora yera+ kandi amavuta ntakabure mu mutwe wawe.+
9 Ishimire ubuzima uri kumwe n’umugore wawe ukunda+ mu minsi yose y’ubuzima bwawe butagira umumaro Imana yaguhaye kuri iyi si, mu minsi yawe yose itagira umumaro, kuko ibyo ari byo mugabane wawe mu buzima bwawe+ no mu mirimo iruhije ukorana umwete kuri iyi si.
10 Ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose,+ kuko mu mva*+ aho ujya+ nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi+ cyangwa ubwenge+ bihaba.
11 Nongeye gutekereza kugira ngo ndebe ibibera kuri iyi si, maze mbona ko abazi kwiruka atari bo batsinda isiganwa,+ kandi intwari si zo zitsinda urugamba+ n’abanyabwenge si bo babona ibyokurya,+ kandi abajijutse si bo babona ubutunzi+ n’abafite ubumenyi si bo bemerwa,+ kuko ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose.+
12 Umuntu+ ntamenya igihe cye.+ Nk’uko amafi afatirwa mu rushundura+ n’inyoni zigafatirwa mu mutego,+ ni ko n’abana b’abantu bafatirwa mu mutego mu gihe cy’amakuba,+ iyo abagwiririye abatunguye.+
13 Nanone ibi ni byo nabonye muri iyi si ku birebana n’ubwenge, nkaba narasanze buhambaye:
14 hariho umugi muto kandi abantu bo muri uwo mugi bari bake; nuko umwami ukomeye araza arawugota, awubakaho ibihome bikomeye byo kuwugota.+
15 Muri uwo mugi harimo umugabo w’umukene ariko w’umunyabwenge, nuko akiza uwo mugi akoresheje ubwenge bwe.+ Ariko nta wigeze yibuka uwo mugabo w’umukene.+
16 Ni ko kuvuga nti “ubwenge buruta imbaraga;+ nyamara ubwenge bw’umukene burasuzugurwa, kandi nta wumva amagambo ye.”+
17 Amagambo abanyabwenge bavuga batuje yumvwa+ kurusha urusaku rw’utegekera mu bapfapfa.+
18 Ubwenge buruta intwaro z’intambara, kandi umunyabyaha umwe ashobora kwangiza ibyiza byinshi.+